Abayobozi b’amatorero barikoma Polisi ku kibazo cy’urusaku rw’insengero
Iki cyemezo cyafashwe kuwa 18 Nzeli 2014 ku nshuro ya kabiri, gikurikira icyari cyarafashwe kuwa 4 Gashyantare 2013, kireba insengero zubatse hagati y’inzu zituwemo, n’utubari dukoresha imizindaro bikabangamira abaturiye aho hantu.
Abanyamadini bavuga ko bibagoye kumenya ingano y’urusaku Polisi idashaka kuko ngo nta cyuma gipima urusaku gihari.
Abanyamadini bavuga kandi ko bafite impungenge ko ibi byemezo byaba birobanura kuko ngo byibasira amadini y’abarokore kuko nta mugatulika cyangwa umusilamu urafungwa kandi nabo basakuza.
Mu minsi ishize Polisi yataye muri yombi abapasitori b’amatorero y’abarokore barimo umushumba wungirije mu itorero Restoration Church, n’uwa Shining Light Church kubera insengero zabo zisakuriza abaturage.
Bamwe mu bapasitori baravuga ko nta mu pasitoro wari ukwiye kwambikwa amapingu kubera urusaku rw’abahimbaza Imana.
Pasitori Rugamba Ernest uyobora Itorero rya Schilo Light Ministries yavuze ko anenga uburyo Polisi ibafata ati, “biriya ni urukozasoni, amapingu bayambika umujura.”
Gusa Umuvugizi wa Polisi mu Mujyi wa Kigali Supt Mbabazi Modeste, yabwiye Izuba Rirashe ko ibyo bavuga byo kwambikwa amapingu ntacyo bibwiye Polisi kuko ngo bayambika uwakoze ibyaha hatitawe ku cyo ari cyo.
Pasitori Rugamba avuga ko Bibiliya ubwayo ivuga ko bahimbaza Imana n’amajwi arenga, bavuza inanga n’imyirongi. Avuga ko nk’abantu basanzwe bakorana neza na Polisi n’izindi nzego za Leta bidakwiye ko ibintu byakomeza gutyo. Ati “mbona ibyo Rick Warren yavugaga ko mu Rwanda amadini akorana neza na Leta byaba bihabanye”
Ubwo Supt Modeste Mbabazi yabazwaga icyo yavuga kuri iyo mikoranire myiza hagati ya Polisi n’amatorero, yavuze ko ibyo ntaho bihuriye kuko umunyacyaha nta kindi aba agikorana neza na Polisi. Ati “twe tureba niba wishe amategeko, ubundi iyo wakoze icyaha nta kindi tuba tugomba kuvugana.”
Undi mupasiteri nawe ufite itorero riri i Kimisagara mu Karere ka Nyarugenge utarifuje kuvuga amazina ye yavuze ko nawe hari igihe abona amatorero akabya ariko ati “sinemeranya na Polisi ko kuza ikambika Pasiteri amapingu iba ikemuye ibibazo.” Avuga ko umuti waba kubihanangiriza, bakwanga kumva hagafatwa ibindi bihano biteganywa n’amategeko.”
Abandi twavuganye bavuga ko koko insengero zisakuza kandi hakaba hashobora kuba hariho abo zibangamira, ariko nabo babyihanganira kuko urusaku ruba ku cyumweru gusa kandi ngo bikaba bizwi ko ari umunsi wahariwe gusenga.
Dushimimana ni umukristo muri ADEPR, we aragira ati “mbona iki atari cyo kibazo nyamukuru, Leta yahagurukira. Ahubwo iyo barwanya ba bandi bahera ku wa mbere bari mu byumba by’amasengesho utamenya aho yerekeza.”
Kuri iki kibazo Supt Modeste Mbabazi yabwiye Izuba Rirashe ko haba ku cyumweru cyangwa se undi munsi, ngo nta muntu wemerewe kugira urusaku urwo ari rwose rubangamira abandi. Yavuze ko itegeko ryo muri 2005 rijyanye no kurengera ibidukikije, mu ngingo yaryo ya 108 riteganya igihano cy’izahabu kuva ku mafaranga 10.000 kugera ku 100.000 ku muntu wateje urusaku cyane cyane mu gihe cya nijoro.
Ubwo yabazwaga niba koko iryo tegeko rireba abakoze urusaku mu nsengero, Supt Mbabazi Modeste yasubije ko hari n’ingingo ya 600 yo mu gitabo cy’amategeko mpanabyaha rivuga ko umuntu wese usakuza mu masaha ya ninjoro ahanishwa igifungo kuva ku minsi 8 kugera ku minsi 20, cyangwa agacibwa izahabu y’amafaranga 50.000 kugera kuri 1000.000.
Ubundi muri 2013 ibi byemezo byavugaga iki? Byakoze ku zihe nsengero?
Nk’uko twabitangaje mu kinyamakuru Izuba Rirashe No. 786 cyo kuwa 18-24 Gashyantare 2013 mu nkuru yagiraga iti “Abanyamadini barinubira ibyemezo bafatiwe n’umujyi wa Kigali” ibi byemezo byari byafashwe ku wa 04 Gashyantare 2013, byarimo ibi bikurikira: kugira urusengero rufite inkuta zidatuma amajwi asohoka (Sound Proof), kugira urusengero rufite imbuga iriho pavoma cyangwa se ubusitani, kuba urusengero rwubatse ahataragenewe guturwa, kugira uburyo bwo guhangana n’inkongi, gufata amazi yanduye no gufata amazi y’imvura n’ibindi tutarondora”
Muri ibi byemezo ariko icyasaga n’ikigoye insengero ni ukugira urusengero rufite inkuta zitangira amajwi. Icyo gihe urusengero rwa ADEPR umudugudu wa Kibagabaga mu Karere ka Gasabo rwafunzwe iminsi itatu kubera urusaku, ndetse no mu gitaramo cyabereye kuri ADEPR Kacyiru naho abapasitoro babafata bazira urusaku.
Gashyantare 2013 – Nzeli 2014 , amezi 17 arashize icyo cyemezo gifashwe, urusengero rumwe gusa mu mujyi wa Kigali nirwo rufite iyo nyubako ifite inkuta zitangira ijwi. Ni urwa Universal Church of The Kingdom of God rw’i Nyamirambo mu Karere ka Nyarugenge. Ntushobora kumva amajwi y’imizindaro irimo imbere.
Gusa nk’uko byatangazwaga muri 2013, Polisi yongeye ivuga ko guca urusaku mu nsengero atari ukurwanya abasenga, kuko no mu matagisi bikorwa, mu tubari, kubacuruza indirimbo, ndetse n’ahandi hose hari urusaku rubuza umutekano abandi.
Kugeza uyu munsi mu Rwanda hakorera madini asaga 1000 ariko 300 yonyine ni yo afite ubuzima gatozi butangwa n’ikigo cy’igihugu cy’imiyoborere (RGB) buyemerera gukorera ku butaka bw’u Rwanda.