Inyubako nshya yahawe izina rya ‘KIST4’ imaze imyaka igera kuri itatu yubatswe mu Ishuri rya Siyansi n’Ikoranabuhanga rya Kaminuza y’u Rwanda ryari rizwi nka KIST, ishobora guhirima igihe icyo ari cyo cyose nk’uko bitangazwa n’umwe mu banyeshuri. Iyi nyubako yubatswe muri iyi kaminuza, ku ruhande rwo hepfo, hafi y’ izindi nyubako zizwi ku izina rya Muhabura, ikaba yakorerwagamo imirimo ya laboratwari.

Umunyeshuri twavuganye wiga mu mwaka wa kane mu ishami ry’ubwubatsi wifuje ko amazina ye atagaragara muri iyi nkuru, yadutangarije ko imitutu iri muri iyi nyubako ari minini ndetse ko inyubako ifite ibibazo bikomeye muri fondasiyo yayo.

Ati : “Ntabwo bareka abanyeshuri binjiramo kuko ishobora kugwa ‘anytime’(igihe icyo ari cyose)”.

Uyu munyeshuri watubwiye ko izi nyubako zakorerwagamo laboratwari y’ubugenge, iy’ubutabire ndetse na mudasobwa, yongeyeho ko kuba iyi nyubako ifunze nta cyo byabangamiye ku masomo kuko ibikoresho byari muri izi laboratwari byamaze kwimurwa, ubu bakaba babyifashisha mu masomo yabo.

Umututu ugaragara muri iyo nkingi uturuka hasi ukagera hejuru

Umuyobozi w’iri shami rya Kaminuza y’u Rwanda, Prof Manasse Mbonye yadutangarije ko amakuru ari gukwirakwizwa ko iyo nyubako iri hafi kugwa atari ukuri ahubwo avuga ko imirimo yakorerwagamo yabaye ihagaritswe ahubwo hashyirwamo itsinda ry’impuguke zisuzuma uko iyo nyubako ihagaze kugirango hatazagira ugiriramo impanuka.

Uyu muyobozi utagize byinshi avuga kuri iyi nzu, yavuze ko bazafata umwanzuro ari uko itsinda ryahawe kugenzura iyi nzu ryatanze raporo y’igenzura.

Tumubajije impamvu yo guhagarika imirimo yakorerwaga muri iyo nyubako kandi avuga ko ntaho bihuriye no kuba iri hafi kugwa, Prof Mbonye yasobanuye ko iyo nzu bayibonyemo imitutu (ahantu igenda ituragurika), bituma bagira impungenge, niko kubuza abanyeshuri n’abandi bakozi kongera kugira imirimo bayikoreramo.

Prof Manase Mbonye ati : “Twafashe umwanzuro wo kuba tuyiretse”.

Prof Manasse Mbonye yavuze ko nyuma yo kugira izo mpungenge zose ari bwo banditse itangazo ribuza abanyeshuri na’abarimu kugira ibikorwa bakorera muri iyo nyubako, ngo hatazagira uhuriramo n’ibibazo.

Iri tangazo dufitiye kopi ryashyizweho umukono n’Umuyobozi w’iri shuri tariki ya 18 Mata 2014, rivuga ko iyi nyubako ifunze by’agateganyo bitewe n’imirimo abubatsi bazaba bayikoreramo mu minsi iri imbere.

Iri tangazo kandi rigaragaza uko gahunda yo gufunga iyo nyubako iteganijwe, risobanura ko abanyeshuri batagomba gusubira muri iyo nyubako kuva bakibona iryo tangazo, naho abakozi bakavamo tariki ya 21 Mata 2014 ; rigaragaza kandi ko uwakenera kujya muri iyo nyubako wese agomba kubanza kubisaba inzego zimukuriye kandi akinjiramo aherekejwe.

Iyi nyubako yujuje imyaka itatu muri uku kwezi turimo kuko yatashywe ku mugaragaro tariki ya 15 Mata 2011.

Umuyobozi w’iyi kaminuza amaze kutubwira ko adafite hafi ye imibare y’agaciro k’amafaranga yakoreshejwe mu kubaka iyo nzu, yadusabye kuvugisha ushinzwe umutungo, niko guhamagara Bwana Higiro C. Johnson, Umuyobozi ushinzwe imari, atubwira ko aza kuduhamagara akaduha iyo mibare. Nyuma y’igihe dutegereje ko aduha iyo mibare twongeye kumuhamagara, atubwira ko ategereje ko umuyobozi we (Prof Mbonye) amuha uburenganzira bwo gutanga ayo makuru.

Ati : “Ayo si amakuru yo gupfa gutanga uko umuntu yiboneye”.

Tumubajije uko tuza kubyifatamo tudafite ayo makuru kandi twari twahawe uburenganzira bwo kumubaza yadusubije muri aya magambo : “Mutangaze ibyo mushaka”.

Inyubako mu mafoto :

shaba@igihe.com