Umushinjacyaha mukuru Muhuza Richard hamwe n’umugenzuzi mukuru Ntete Jules Marius (Ifoto/Niyigena F.)

 

Ubushinjacyaha Bukuru bwa Repubulika buratangaza ko abayobozi 582 bahamwe n’ibyaha bimunga ubukungu bw’igihugu no kunyereza imari n’umutungo bya rubanda kuva mu mwaka wa 2008.
Ubushinjacyaha bwasanze aba 582 baranyereje ibintu bikurikira: amafaranga angana na miliyali 1 na miliyoni 141 n’ibihumbi 331 n’amafaranga 193 (Rwf 1,141,331,193); amadolari ibihumbi 12 na 520 (US$ 12,540); imifuka ya sima ibihumbi 11 n’154 hamwe n’ibiro 13; amabati igihumbi na 624; imifuka 20 y’ifumbire ifite agaciro ka miliyoni 23 n’ibihumbi 187 na 499 (Rwf 23, 187, 499) n’ibiro ibihumbi 30 n’100 by’ifumbire (kgs 30,100).
Iyi akaba ari raporo y’imanza z’ababuranye kuva mu mwaka wa 2008 kugeza muri Werurwe 2013 kandi imanza zabo zikaba zarabaye ndakuka ku buryo n’ubujurire bwarangiye.
Ibiro by’ubushinjacyaha bukuru bitangaza ko aba bantu bose baburanishijwe ku byaha bimunga ubukungu bw’igihugu no kunyereza umutungo wa Leta hashingiwe kuri raporo z’umugenzuzi mukuru w’imari ya Leta zo kuva muri 2007 kugeza kuya nyuma ya 2011/12 hamwe n’ibindi byaha biri muri ubu bwoko bishobora gukurikiranwa n’ubushinjacyaha.
Umushinjacyaha mukuru, Muhumuza Richard avuga ko Abanyarwanda bakwiye kumenya ko ubushinjacyaha budakurikirana gusa abayobozi ari uko raporo y’umugenzuzi mukuru w’imari ya Leta yasohotse cyangwa ari uko babisabwe na komite y’abadepite bashinzwe gukurikirana imikoresherereje y’imari n’umutungo bya Leta (PAC). Ati “ni zimwe mu nshingano zacu za buri munsi kuko urebye iyo raporo isohoka hari abantu dusanzwe dukurikirana.”
Bitewe n’uko imirimo yose y’ubucamanza bwo mu Rwanda itari mu ikoranabuhanga rigezweho ryo kubika amadosiye (data digitalized), ibiro by’ubuhsinjacyaha bukuru ntabwo bigaragaza umubare w’imanza zitararangira cyangwa izitaratangira kubw’impamvu zitandukanye; gusa umwe mu bashinjacyaha bashinzwe gukurikirana izi dosiye, Gahamanyi Emmanuel avuga ko iyo mibare nayo ishobora kuboneka kuko iba iri mu nkiko zitandukanye ziri hirya no hino mu gihugu.
Mu kiganiro cyihariye umushinjacyaha mukuru Muhuza Richard hamwe n’umugenzuzi mukuru Ntete Jules Marius bagiranye n’ikinyamakuru Izuba Rirashe bavuga ko bishimira imirimo bakora n’ubwo PAC yo yavuze ko bagenda biguru ntege mu gukurikirana dosiye z’abayobozi banyereza ibya rubanda.
Nubwo hari imbogamizi bahura nazo mu gukurikirana ibi byaha, Ntete Marius avuga ko nta buvugizi bw’abadepite bakeneye nk’uko bari babisabwe na PAC mu kiganiro bagiranye ku wa 10 muri uku kwezi. Ati “Nta birarane by’amadosiye yo muri za raporo z’imyaka yashize tugifite usibye ko tukiri gukora kuri raporo ya nyuma ariyo y’umwaka w’ingengo y’imari ya 2011/12. Gusa rimwe na rimwe amakuru atangazwa nabi bigatuma hari abakeka ko tudakora.”
Ni kenshi itangazamakuru ndetse n’abandi muri rusange bagiye banenga ubushinjacyaha kuba butajya bushyira ahagaragara amazina y’abo bayobozi baba bakurikiranyweho ibyo byaha byo kunyereza umutungo wa Leta cyane cyane abayobozi bakuru. Itangazamakuru rikaba ryibaza ko ubushinjayacyaha bukuru bwaba butinya abayobozi bakuru.
Gusa umushinjacyaha mukuru ahakana ayo makuru akavuga ko urwego ayoboye nta n’umuyobozi n’umwe rutinya gukurikirana. Icyakora ko mu gihe cyose umuntu atarahamywa icyaha n’urukiko aba akiri umwere imbere y’amategeko.
Kopi twahawe n’ubushinjacyaha bukuru igizwe n’amapaji arenga 190 igaragaramo ibyo ubushinyacyaha bwakoze kuri raporo z’umugenzuzi mukuru w’imari ya Leta zo kuva mu mwaka wa 2006 kugeza muri 2010/11 hamwe n’amazina y’abayobozi babikurikiranyweho, ibigo bakoragamo, inkiko barezwemo n’ibihano bahawe kubo dosiye yabaye ndakugana, abagizwe abere, abatswe ihazabu n’abaregewe Minisitiri w’intebe kuko byagaragaye ko bakoze amakosa atari ibyaha.
Mu nkuru yacu ikurikira turabagezaho umubare wose w’amafaranga yari yaranyerejwe ariko akaba yaragarujwe, ataragaruzwa n’ibindi byose bijyanye no kugaruza no guhana abayobozi banyereza umutungo wa Leta n’abawucunga nabi kuko uba wavuye mu misoro y’abaturage.
https://i0.wp.com/inyenyerinews.info/wp-content/uploads/2014/02/abayobozi-582-bahamwe-n-ibyaha-byo-kunyereza-umutungo-wa-leta_530e186814eff_l643_h643.jpg?fit=640%2C360&ssl=1https://i0.wp.com/inyenyerinews.info/wp-content/uploads/2014/02/abayobozi-582-bahamwe-n-ibyaha-byo-kunyereza-umutungo-wa-leta_530e186814eff_l643_h643.jpg?resize=110%2C110&ssl=1Placide KayitareJUSTICE AND RECONCILIATIONUmushinjacyaha mukuru Muhuza Richard hamwe n’umugenzuzi mukuru Ntete Jules Marius (Ifoto/Niyigena F.)   Ubushinjacyaha Bukuru bwa Repubulika buratangaza ko abayobozi 582 bahamwe n’ibyaha bimunga ubukungu bw’igihugu no kunyereza imari n’umutungo bya rubanda kuva mu mwaka wa 2008. Ubushinjacyaha bwasanze aba 582 baranyereje ibintu bikurikira: amafaranga angana na miliyali 1 na miliyoni 141...PUBLISHING YOUR NEWS WITH CUTTING EDGE STYLE