Abatuye Gitwe bari mu gihombo kinini kubera ifungwa ry’umuhanda
Inkuru dukesha umuseke
Ruhango – Iminsi ibaye itanu, kuva kuwa gatandatu w’icyumweru gishize umuhanda wa Ruhango – Gitwe utari nyabagendwa kandi ufunze kubera iteme rya Nkubi ryacitse, ubuyobozi bw’Akarere bwari bwabwiye Umuseke n’abaturage ko kuwa mbere nimugoroba ikiraro kizaba cyasanwe, kugeza kuri uyu wa 15 Ukwakira 2014 mu gitondo nta kirahinduka. Abaturage bamwe baravuga ko bamaze kugira igihombi kinini kubera ifungwa ry’uyu muhanda.
Umuyobozi w’Akarere ka Ruhango muri week end ishize yari yabwiye Umuseke ati “ “Iki kibazo twarakimenye kandi duhita dufata umwanzuro wo kwihutira kugikemura, kuwa mbere byanga byakunda iri teme rizaba ryamaze gukorwa mu masaha ya nimugoroba”.
Mu gitondo cyo kuri uyu wa gatatu kuri iri teme nta kimenyetso kugaragaza ko rigiye gusanwa, umuhanda urafunze, nta modoka ihanyura, nyamara uyu muhanda ujya ku bitaro biri i Gitwe, kuri centre y’ubucuruzi n’amashuri menshi ari muri aka gace. Imodoka zitwara abagenzi zigana yo ubu ntiziri gukora.
Abakoresha uyu muhanda bavuga ko ari ikibazo gikomeye cyane ku bacuruzi bavuga ko bamaze guhomba amafaranga menshi.
Bagabo Jean Bosco umwe mu baturage twahahuriye muri iki gitondo ati “buri kwezi nishyura umusoro, nishyura umusoro ngo nkorerwe umuhanda cyangwa ikindi gikorwaremezo nonese nk’ibi urumva aribyo? Ingedzo zacu zarahagaze kubera agateme nka kariya kadasaba za miliyoni nyinshi kugasana, ese riramutse ari iteme rinini barisana koko?, nawe nsubiza.”
Kuva iri teme ryakwangirika abaturage batangaza ko bamaze guhomba byinshi, bamwe mu bacuruzi babuze ibicuruzwa bitandukanye, abagenzi bahagaritse ingendo, abatwara abantu n’ibintu bahagaritse akazi, ubuhahirane hagati y’abaturage bwahagaze.
Umwe mu bacuruzi ukorera muri centre ya Gitwe avuga ko kuva iki kiraro cyakwangirika amaze guhomba cyane kuko abakiriya baza bamugana akabura ibicuruzwa.
Ati:”Turangura i Kigali, none reba ibicuruzwa bimwe byaradushiranye, abakiliya baraza tugashwarwa. Turasaba Leta ko ihaguruka ikadusanira iteme rwose
Iri teme ritarangirika umugenzi kuva Buhanda-Gitwe-Kigali yatangaga amafranga 1 600Rwf, ubu umugenzi umwe yishyura ibihumbi bibiri, imodoka zibatwara nazo ni nke kuko ubu zimwe muri sosiyete zitwara abagenzi zahagaritse gukorera ingenzo zabo muri kano gace.
Ibinyabiziga biza i Gitwe biri gukoresha umuhanda wa Kirengeri, Gafunzo abatwara imodoka binubira ko nawo utameze neza.
Ubuyobozi bw’Akarere ka Ruhango kuri uyu wa gatatu bwongeye gutangariza Umuseke ko butabashije gukora iri teme rya Nkubi bitewe n’ubwoko bw’umuhanda iri teme ryubatseho, ngo uyu muhanda uri mu mihanda ifitwe mu nshingano n’ikigo cy’igihugu gishinzwe imihanda n’ubwikorezi(RTDA).
Umuyobozi w’Akarere Mbabazi Francois Xavier ati “turashaka gukora iki kiraro ku buryo burambye ari nayo mpamvu twafunze iri teme, ku bufatanye n’ikigo k’igihugu gishinzwe imihanda guhera kuwa mbere w’icyumweru gitaha turaba twatangiye kugikora, abaturage bacu bihangane kuko natwe iri teme riraduhangayikishije”.
Avuga ko izi nzego zamaze kwicarana zigashaka igisubizo ku bibazo by’imihanda ijya muri aka gace. Aho ngo basanze bakwiye kubaka amateme akomeye birambye.
https://inyenyerinews.info/justice-and-reconciliation/abatuye-gitwe-bari-mu-gihombo-kinini-kubera-ifungwa-ryumuhanda/AFRICADEMOCRACY & FREEDOMSJUSTICE AND RECONCILIATIONPOLITICSInkuru dukesha umuseke Ruhango – Iminsi ibaye itanu, kuva kuwa gatandatu w’icyumweru gishize umuhanda wa Ruhango – Gitwe utari nyabagendwa kandi ufunze kubera iteme rya Nkubi ryacitse, ubuyobozi bw’Akarere bwari bwabwiye Umuseke n’abaturage ko kuwa mbere nimugoroba ikiraro kizaba cyasanwe, kugeza kuri uyu wa 15 Ukwakira 2014 mu gitondo nta kirahinduka....Placide KayitareNoble Mararakayitare@gmail.comAdministratorINYENYERI NEWS