Banyarwanda  Banyarwandakazi imyaka ibaye 20 aliko igihugu cy’urwanda gikomeje kwerekana ibabazo bikomeye, bigaragaza ko igihugu cy’urwanda  cyagushije ishyano ndetse kikaba gitegekwa n’umuntu utaligeze ahabwa uburere nkaho abanyarwanda  babuze undi munyarwanda winyangamugayo wabayobora.

Kagame Paul ni mwene Rutagambwa wa Kampayana ka Kigenza Akaba Umwega, yakuliye mu buzima bukomeye,ntiyashobora kwitabwaho nkabandi bana bituma akurana umushiha udasanzwe waje kumuviramo indwara yigifu ndetse arinayo ndwara yishe se  iturutse k’ubworo.

 

Nyakwigendera Fred Rwigema niwe watoraguye Paul Kagame mu muhanda amwinjiza mu

Gisilikare cy’ubugande aho yararanzwe nubugome bukabije akanahabwa akabyiniliro

ka Pilato.

 

Abamuzi  bose bemeza ko yaranzwe nubugome bukabije, umuryango FPR umaze gufata ubutegetsi,abantu baketseko Kagame azahinduka, aliko biba ibyubusa.Kagame yigize RUTINYWA agezaho yumva ko Urwanda nabarutuye ali akalima ke, arica arasahura arafunga abandi abaheza ishyanga,yigira Mungu Patiri mutagatifu.

Kagame Paul ka Rutagambwa yibagirwa aho yavuye aliko ngo amazi arashyuha ntiyibagirwa iwabo wa mbeho, ,kuko za mvugo nyandagazi yakuliyemo igihe yilirwaga mu mihanda abunza amagi yazizanye no mu buyobozi.

 

Umukuru wigihugu utinyuka akavuga ati abantu ni gasiya,ni ibigarasha,ni isazi none ati ni isenene,izo mvugo zose ni zazindi za babana bakuze nabi bakulira mu mihanda, .ntabwo wamenya ibigarasha atali uko wakinnye amakalita.

 

Akaba ali umukino wamabandi cyangwa abali mu ngorane,ni kimwe nisenene nuko azi

ko yilirwaga azicuruza, isenene ntabwo ziribwa mu Rwanda ndetse mu muco nyarwanda ntabwo zizwi, ukibaza umukuru w’igihugu uko yazimenye? Cyakola ahubwo umukuru w’igihugu yirirwa avuga ko hali abatatiye igihango, ese ninde watatiye igihango kumurusha?

Yishe abamufashije gufata ubutegetsi abandi arabambura,aba abatambuye abaheza ishyanga

na nubu Akaba yilirwa abakulikirana iyo bahungiye ngo abicireyo.yatatiye igihango

aho atubahirije indahiro yakoze afata ubutegetsi,akaba yiligwijeho imitungo itabalika

abanyarwanda benshi ubukene bubamereye nabi.

 

Igihe kirageze ngo yicare yibuke ijambo Muligande yamubwiye igihe yali agiye kuba perezida asimbuye Bizimungu, Muligande yaramubwiye ati nyakubahwa ubu butegetsi ubuhawe ni Imana aliko abanyarwanda ibyo batazashobora kukubaza Imana yo izabikubaza.yashubije Muligande ngo ibyo abanyarwanda batazatinyuka kumubaza Imana yo azayisubiza.

Ese ubu yaba yiteguye gusubiza Imana koko ku mahano menshi yakoze amaze gufata

ubutegetsi?

 

Igihe kirageze ngo abanyarwanda bose bahagurukire limwe kuko amazi yarenze inkombe twishyilireho ubutegetsi buli munyarwanda wese azibonamo kuko bimaze kugaragara ko kagame yishe igihugu,isaha niyi tumwirukane mu Rugwiro kuko

ataberewe no kwitw umuyobozi.

 

Ukuli kuzatsinda ikinyoma.

 

Imana ikomeze ibane nabanyarwanda.

 

Umubyeyi Angelique.

 

 

 

 

 

 

 

 

Placide KayitareAFRICADEMOCRACY & FREEDOMSHUMAN RIGHTSJUSTICE AND RECONCILIATIONPOLITICSBanyarwanda  Banyarwandakazi imyaka ibaye 20 aliko igihugu cy'urwanda gikomeje kwerekana ibabazo bikomeye, bigaragaza ko igihugu cy’urwanda  cyagushije ishyano ndetse kikaba gitegekwa n’umuntu utaligeze ahabwa uburere nkaho abanyarwanda  babuze undi munyarwanda winyangamugayo wabayobora. Kagame Paul ni mwene Rutagambwa wa Kampayana ka Kigenza Akaba Umwega, yakuliye mu buzima bukomeye,ntiyashobora kwitabwaho nkabandi bana...PUBLISHING YOUR NEWS WITH CUTTING EDGE STYLE