Abaturage bo mu murenge wa  Nyakiriba mu karere ka Rubavu bararega abayobozi babo ku nzego z’ibanze ko baza bakabatwarira inka bakabaka amande ngo ni uko nta biraro bafite. Umuyobozi w’Umurenge wa Nyakiriba we avuga ko ibi ntabyo azi.

Barashinja abayobozi b'inzego zo hasi kubafatira inka bakabishyuza amande mu buryo budafututse

Barashinja abayobozi b’inzego zo hasi kubafatira inka bakabishyuza amande mu buryo budafututse

Abaturage bavuga ko babajwe cyane n’ayo mande bakwa bakayatanga ntibahabwe inyemeza bwishyu ‘guitance’ y’uko bishyuye ayo mande cyangwa izo babahaye zikaba zidafututse.

Aba baturage bavuga ko abayobozi baza mu ngo bakazitura inka bakayijyana ku kagari maze nyirayo ngo agasabwa kuyihakura atanze amande y’uko nta kiraro agira.

Benshi mu batuye mu kagari k’icyaro ka Gikombe ni abaturage bari kwiyubaka, izi nka zikaba ari kimwe mu biri kubafasha kwivana mu bukene.

Umuturage utuye mu kagari ka Gikombe yagize ati “ Njyewe umudamu wajye bamuhaye ikimasa muri ‘Girinka’ undi muturanyi na we azana ikindi ngo tumuragirire. Rimwe ngiye kwahira nsanga babijyanye ku kagari. Ibimasa babizituye mu rugo iwanjye aho byari biziritse.

Kugira ngo nzibone ni umuturanyi wazishingiye baraziduha, ariko nyuma naje kwishyura amafaranga ibihumbi 12. Mbonye bikomeje ikimasa nahise nkigurisha, igisigaye na cyo ngisubiza nyiracyo, ubu niguriyemo ihene.”

Aba baturage bavuga ko kuva bahawe inka nyuma y’amezi arindwi bari batangiye kwiteza imbere ariko bakaba bananijwe n’ubuyobozi bubasaba kubaka ibiraro mu gihe bari batarabona ubushobozi, n’ubwo bemeza ko bari mu nzira zo kubyubaka.

Abaturage twavuganye banze ko amazina yabo ajya ku mugaragaro kuko bashobora kurebwa ijisho ribi n’abayobozi b’Umurenge.

Dukundimana Esperance, Umunyamabanga Nshingwabikorwa w’umurenge wa Nyakiriba mu karere ka Rubavu we yabwiye Umuseke ko iki kibazo ntacyo baramenya ariko ngo bagiye kugikurikirana.

Nyamara abaturage bo bavuga ko akizi cyane kuko na we ubwe ngo hari ibikorwa nk’ibi byo kwaka abaturage amande ku nka zidafite ibiraro yahagarikiye.

Bavuga ko ikibabaje cyane ari uko izo nka bazisanga mu ngo zabo (abaturage), bakazijyana nibura batazisanze ku gasozi.

Abayobozi ngo baza gufata izo nka bari kumwe na local defense force, bakaka amande abaturage, kandi  ayo mande iyo bayatanze  abaturage bahabwa ‘guitance’ zimeze nka fagitire zo mu isoko, zitagora fotokopi ‘souche’.

Uyu yaciwe amande y'ibihumbi 20 000 ngo yo kuzerereza inka, nubwo we yemeza ko inka ze bazisanze mu rugo nubwo yemera ko nta kiraro afite iwe

Uyu yaciwe amande y’ibihumbi 20 000 ngo yo kuzerereza inka, nubwo we yemeza ko inka ze bazisanze mu rugo nubwo yemera ko nta kiraro afite iwe

Abaturage ba Nyakiriba bashinja umuyobozi w’Umurenge kuba azi ikibazo bafite ntihagire igikorwai.

Umwe muri bo ati “Uriya w’Umurenge hari igihe yaje, bamuzanira inka ku kagari ka Gikombe ngiye kumusaba imbabazi arambwira ngo ndamutse ntatanze frw 12 000, buri nka ntiva aho.”

Mu mafaranga ibihumbi 12 bitangwa kuri buri nka, iyo bahawe ‘guitance’ babandikiraho ko batanze amafaranga ibihumbi 10  na ho amafaranga ibihumbi bibiri agahabwa ba ‘local defence force’ baje kuzitura buri nka.

Bamwe mu baturage bari batunze inka muri uyu murenge w’icyaro bavuga ko muri bo hari abamaze kugurisha inka zabo kubera amafaranga bacibwa buri munsi y’amande ngo ni uko nta biraro barubaka.

Inka zifatwa harimo n’izo bahawe na Perezida Kagame muri gahunda ya ‘Girinka’ ubu ngo ziri kubabera umuzigo kubera ubuyobozi budasiba kubaca amande, mu gihe bavuga ko baba bafite n’izindi nshingano zirimo kwishyurira abana amashuri n’izindi.

Amakuru agera k’Umuseke,  ni ay’uko iki kibazo aborozi b’inka bafite cyatumye bandikira inzego zo hejuru mu buyobozi bw’igihugu bazisaba kugira icyo zikora ku kibazo bo bavuga ko giterwa n’inzego zo hasi n’Umurenge.

Abaturage bavuga ko bamaze kubabazwa no kuba n’amafaranga y’amande batanga atajya mu kigega cya Leta ahubwo ngo aribwa n’abo bafata inka zabo n’abayobozi b’ibanze.

Umwe mu baturage ati “Twibwira ko batumwe na Leta ariko twareba za ‘guitance’ baduha tukabona ko nta Leta yabatumye, ahubwo ari amafaranga baje kutuvanamo ngo birire.”

Uyu muturage nawe ngo ntiyumva impamvu ashobora gucibwa ibihumbi 10 y'inyubako y'amashuri mu gihe hari n'andi yaciwe yo kutagira ikiraro

Uyu muturage nawe ngo ntiyumva impamvu ashobora gucibwa ibihumbi 10 y’inyubako y’amashuri mu gihe hari n’andi yaciwe yo kutagira ikiraro

UMUSEKE.RW