Umuyobozi w’Akarere ka Nyamagabe Mugisha Philbert, aravuga ko bagiye gufatanya n’ubugenzacyaha mu gukurikirana ba rwiyemezamirimo bambuye abaturage (Ifoto/Interineti)

 

Abaturage 6 bo mu Karere ka Nyamagabe baravuga ko bamaze umwaka basaba Akarere kubishyiriza rwiyemezamirimo wabakoreshe ku muhanda Mugombwa-Taba.
Aba baturage bakoreraga sosiyete yitwa Luxin Invest Ltd, iyobowe n’uwitwa Dominic Twagirumukiza.
Hashize umwaka bishyuza uyu Twagirumukiza miliyoni 13, gusa na we ngo akababwira ko azabishyura ari uko Akarere ka Nyamagabe kamaze kumwishyura amafaranga kamurimo.
Umwe muri aba baturage utifuje ko amazina ye atangazwa, “Njyewe ndishyuza Twagirumukiza miliyoni 7.5, namuhaga amabuye, umucanga, hari n’abandi bamuhaye imodoka’’
Uyu mugabo yakomeje abwira ikinyamakuru Izuba Rirashe ko “kuva tariki ya 4 Ukwakira 2013 nibwo twarangije uyu muhanda ufite ibirometero 5, ariko kuva icyo gihe twaheze mu gihirahiro.”
Aba baturage baravuga ko bandikiye umuyobozi w’Akarere ka Nyamagabe, Philbert Mugisha, bamugezaho ikibazo cyabo, ariko hashize umwaka nta gisubizo barahabwa.
Aba baturage baravuga ko nubwo rwiyemezamirimo yabambuye, bo ngo biyambaje banki kugira ngo bishyure abaturage bakoreshaga, bazi ko mu gihe gito bagiye kwishyurwa.
Umwe muri aba baturage yagize ati “Ikibazo mfite ni uko natse amafaranga miliyoni 5 muri BK (Bank ya Kigali) ngo nishyure abakozi nakoreshaga kuri uyu muhanda, gusa ubu aya mafaranga amaze kuba menshi muri banki kuko amaze kuba miliyoni 8 kubera inyungu bambarira, tariki ya 2 Ukwakira ndatangira kujya mu nkiko kuko nararezwe.”
Aba baturage banenga Akarere ka Nyamagabe kubarangarana.
Abo bahera bavuga ibi, ni uko ngo muri Werurwe 2013, hari amafaranga yahawe Twagirumukiza kandi Akarere kazi ko yambuye abaturage, bakavuga ko aha ariho umuturage yagombaga kubanza guhabwa ibye.
Aba baturage baravuga ko birinze kujyana iki kibazo cyabo ku rwego rw’Intara, kuko ngo bari bizeye ko Akarere kazakirangiza mu buryo bworoshye.
Akarere ka Nyamagabe ngo kagiye gukurikirana Dominic mu nkiko
Umuyobozi w’Akarere ka Nyamagabe, Mugisha Philbert, yabwiye Izuba Rirashe ati, “Icyo kibazo turakizi, ubu turimo gukurikirana uyu mugabo kimwe n’abandi ba rwiyemezamirimo bambuye abaturage, tubashyire mu nkiko.”
Mugisha yakomeje agira ati “Ubu aba baturage twababwira ko mu gihe cya vuba, turimo gufatanya n’Ubugenzacyaha ngo tubakurikirane [ba rwiyemezamirimo], kuko nta rwiyemezamirimo wemerewe kwambura umuturage, ubu twakoze urutonde rwa ba rwiyemezamirimo bose bambuye abaturage muri Nyamagabe.”
Naho ku kibazo cy’uko hari amafaranga Akarere ka Nyamagabe katarishyura uyu rwiyemezamirimo, Philbert yabiteye utwatsi, avuga ko nta mafaranga bamurimo.
Yagize ati “Amafaranga yose y’ibyo yakoze twarayamuhaye, keretse ibirometero 2 biri ahitwa Taba atarangije gukora, ibyo ntabwo twabimwishyura kuko atabirangije, yagombaga kubishyura kuko amafaranga yose twayamuhaye.”
Gusa aba baturage bo baravuga ko ikibazo gikomeye gihari, ngo usanga ba rwiyemezamirimo bagirana ubufatanye bukomeye n’ababahaye akazi, kurusha uko baha agaciro abaturage bakoresheje.
Twagerageje kuvugana na Dominic Twagirumukiza (rwiyemezamirimo), gusa ntibyakunze.
Placide KayitareAFRICADEMOCRACY & FREEDOMSHUMAN RIGHTSJUSTICE AND RECONCILIATIONPOLITICSUmuyobozi w’Akarere ka Nyamagabe Mugisha Philbert, aravuga ko bagiye gufatanya n’ubugenzacyaha mu gukurikirana ba rwiyemezamirimo bambuye abaturage (Ifoto/Interineti)   Abaturage 6 bo mu Karere ka Nyamagabe baravuga ko bamaze umwaka basaba Akarere kubishyiriza rwiyemezamirimo wabakoreshe ku muhanda Mugombwa-Taba. Aba baturage bakoreraga sosiyete yitwa Luxin Invest Ltd, iyobowe n’uwitwa Dominic Twagirumukiza. Hashize umwaka bishyuza...PUBLISHING YOUR NEWS WITH CUTTING EDGE STYLE