Abatura Rwanda ku isonga y’abantu bareba film Untold Story kuri internet kurusha abandi ku isi
Inyenyeri News imaze ukwezi yitekereza ukuntu abantu ku isi hose bareba ya film ya BBC yistwe Untold Story, yashyizwe kuri internet kurubuga rwa Vimeo, ikanashyirwa kuri website y’inyenyeri News.
Icyatangaje n’uko ubwo bushishozi bwasanze iyo film kuva taliki ya 10-11 Kugenza 13-12 Imaze kurebwa insure 33 551, muri izo nshuro zose ikaba yararebwe cyane cyane mu Rwanda kurusha ibindi bihugu byose aho yarembwe 7759 (23.15%) – Ibyo biragaragara mu gishushanyo kiri hano kerekana ibihugu bya mbere 10 byayirebye cyane aho u Rwanda ruza ku isonga.
Kanda kuri kino gishushanyo
Igitangaje ni uko leta y’u Rwanda yamaganye iyo film, ikana koresha imyigaragambyo aho abaturage benshi bagaragaye kumihanda, berekana ubyapa bigaragaza uburakare batewe niyo film.
Ariko ino mibare iragaragaza ko abubwo abanya Rwanda bo mu Rwanda bayikunze, bakaba bakomeje gukora uko bashoboye bakayireba, bamara kuyireba bakabwira n’abandi.
Kuko iyo iriya film iba idakunzwe mu Rwanda, cyangwa koko yaravumwe n’abanya Rwanda nkuko leta igerageza kubitwumvisha, ntabwo baba iri kubebwa cyane kuri runo rugero ruri kugaragara,
Ahubwo ikigaragara n’uko abanya Rwanda bereka leta ibyo ishaka, , barangiza bakayirebera iriya film, bakanayereka abandi.
Iki ni ikindi kimenyetso kerekana ko abanyarwanda batemera ibyo leta ibabwiye, cyangwa ibasaba gukora, akenshi babikora kugirango batabizira kudakurikiza inzira ya leta.
Kagame rero n’ubutegetsi bwawe, ino mibare yagombye kubereka ibyo abanyarwanda bagutekerezaho. Urarye uri menge.
Ikindi kigaragara n’uko iyo film uretse mu buhugu by’iburayi n’amerika yarembwe muri Africa cyane cyanye mu karere u Rwanda rurimo aho yarebwe:
- Inshuro 459 muri Uganda
- Inshuro 457 muri Kenya
- Inshuro 444 mu Burundi
- Inshuro 329 muri Tanzania
- Inshuro 731 muri Afrika y’epho
Kuba tumenyekanishije ano makuri birashoboka ko leta y’u Rwanda ishobora kuhita ihagarika ubushobozi bw’abantu gukomeza kuyireba. Tuzabikurukirana tuzabibagezaho.
Umbwanditsi w’Inyenyeri News