Abatera u Burundi mu ijoro birirwa baragiye inka za General Masunzu
Mu gihugu cy’ u Burundi umwuka waho wa politiki ukomeje kuba urujijo uko iminsi igenda yegereza amatora ya perezida wa Repubulika. Ubu noneho nyuma y’ ibitero byagabwe mu ntara ya Cibitoke, biravugwa ko abarwanya ubutegetsi bitwikira amajoro mu gihe ku manywa baba ari abashumba b’ inka za General Masunzu ( mbse ari abaturage basanzwe )
Ibi bikaba bikorwa mu ibanga rikomeye kuko abanyekongo badashobora kubirabukwabitewe n’ amayeri ahambaye aba basore n’ ababatoza bakoresha mu kubihisha. Kugira ngo bashobore kugera ku ntego yo gukora iyi myitozo ntibijye ahagaragara bakoresha uburyo bwinshi bwo kwiyoberanya nko kuba bamwe birirwa mu mirimo itandukanye, abandi na bo bakaba ingenza zibarebera uko bihagaze. Ngo hari ababa abashumba b’ inka za General Masunzu ku manywa byagera mu ijoro bakambara imyambaro ya ngombwa bagahinduka abarwanyi nyine, ariko aya makuru ngo akaba agikorerwa ubugenzuzi bwimbitse.
Abavuganye n’ abanyamakuru batangaje ko ku manywa baragira inka z’ uyu mu General w’ umunyekongo
Kubera gushaka kugira ibi bintu ibanga rikomeye ngo nta mukuru wabo ushobora kuhahinguka keretse umwalimu wabo ( instructer ) witwa Joseph Kaziri, alias Yusufu nk’ uko byatangajwe na bamwe muri bo. Umwe mu baturage wafunganywe n’ abafatiwe ku rugamba akaba yaratangaje umugambi wo kuba barambutse umupaka hagati ya 29 na 30 Ukuboza 2014 bashaka kugera mu Kibira ariko ngo nta mugambi wo kurwanya ingabo z’ u Burundi bari bafite, ahubwo bagombaga kuhagera bakahategerereza andi mabwiriza y’ abakuru babo. N’ ubwo bamwe batangaje ibi abandi bafungiwe mu Cibitoke barifashe burundu.
Nyuma gato y’ ibitero bya Cibitoke, uyu murwanyi w’ ibihe byose Joseph Kaziri akaba yaratangajwe n’ umushinjacyaha mukuru w’ u Burundi, Valentin Bagorikunda nk’ umukuru w’ abarwanyi bateye mu Cibitoke cyakora nta bindi birenze kuvuga imyirondoro ye n’ uko avuka i Bujumbura yatangaje kubera impamvu zitazwi.