Abasore babiri bishe umuvandimwe wabo bamukubise inkoni
Ku mugoroba wo ku wa Kane mu mudugudu wa Nyaruvumu mu kagari ka Gasharu, mu murenge wa Gitesi ho mu karere ka Karongi, abavandimwe babiri barakekwaho kwivugana umuvandimwe wabo. Abaturage bavuga ko aba bavandimwe batatu basanzwe bafitanye amakimbirane ashingiye ku masambu.
Habimana Protogene uyobora uyu murenge wa Gitesi, yavuze ko aya makuru yamenyekanye mu gitondo cyo kuri uyu wa Gatanu, aho inzego z’ubuyobozi zahise zita muri yombi abakekwaho ubu bugizi bwa nabo.
Uyu muyobozi avuga ko nyakwigendera witwa Habaguhirwa Isaac yasanganywe imibyimba n’ibikomere bigaragara ko yishwe akubiswe inkoni.
Umubiri wa nyakwigendera bawusanze mu rugo asanzwe abanamo n’abavandimwe be babiri ari bo Ndikuryayo Emmanuel na Nzamwita Jean bombi bakekwaho kwivugana uwo bonse rimwe.
Umunyamabanga Nshingwabikorwa wa Gitesi, avuga ko aba bavandimwe bombi bahise batabwa muri yombi kugira ngo bakurikiranweho iri bara bakekwaho ryo kwica umuvandimwe wabo.
Uyu muyobozi yabwiye Umuseke ko amakuru bakuye mu baturanyi ari uko umwuka utari mwiza muri aba bavandimwe batatu bari ngo kubera ibibazo by’imitungo.
Nyakwigendera ngo ntiyari yarahawe umugabane mu isambu y’iwabo, ndetse ko yakundaga kubizamura avuga ko na we ashaka kubona umugabane we.
Uyu muyobozi avuga ko bakeka ko aba bavandimwe bishe nyakwigendera kugira ngo bakomeze kwikubira iyi mitungo. Ati “Amakuru turi gukura mu baturage ni uko bapfaga amasambu.”
Umwe muri bakekwaho kugira uruhare, ngo yari yaratoneshejwe ku buryo ari we wahawe igice kinini. Ati “ Bavuga ko ari we wari warashyizwe ku ibere (witaweho kurusha abandi).”
Yakomeje avuga ko umubiri wa Nyakwigendera wari wajyanywe gusuzumwa wari uri kugarurwa kugira ngo ushyingurwe.
Aba bavandimwe babiri n’undi muturanyi wabo bose batawe muri yombi, gusa ngo na se ubabyara yari yatawe muri yombi ariko ngo aza kurekurwa kuko babonaga ntaho yahurira n’uru rupfu rw’umuhungu we