Igisirikare cy’uburundi cyemeje ko hari abasirikare batorotse barimo abataragarutse mu gihugu bashoje ubutumwa bagiye boherezwamo hanze kubera ubwoba bw’uko bashobora gufatwa bageze mu gihugu.

Nkuko umuvugizi w’igisirikare cy’u Burundi Colonel Gaspard Baratuza abivuga, ngo ubwo bwoba bwaturutse ku ntonde zakwiragiye ku mbuga nkoranyambaga ko abasirikare baziriho baba bashakishwa ngo bafatwe.

Ibyo bigahurirana n’andi makuru yavugaga ko hari abasirikare bamaze iminsi bafatwa cyane cyane mu ishuri rikuru rya gisirikare ISCAM bakajyanwa mu nzego z’iperereza ndetse abandi bakaburirwa irenegero.

Colonel Baratuza yemeje ko hari abasirikare bataye amasomo haba mu Burundi cyangwa, bakaba hari n’abanze gutaha barangije ubutumwa boherejwemo hanze y’u Burundi, barimo abanyeshuri batanu muri kaminuza ya gisirikare Iscam y’i Bujumbura, bane kuri 17 bari barangije amasomo y’imyaka itanu barimo mu gihugu cya Ethiopia na babiri mu Bubiligi bari batararangiza amasomo.

Colonel Bartuza avuga ko abo bose batorotse babitewe n’ubwoba bw’ibyo babonye byanditswe ku mbuga za internet zitandukanye.

Ku bwa Colonel Baratuza ngo nta musirikare waru ukwiye guterwa ubwoba n’ibyandikwa hirya no hino.

Kuva haba igikorwa cyo gushaka guhirika ubutegetsi na bamwe mu basirikare mu kwezi kwa gatanu mu mwaka ushize, hari abasirikare bagiye baratoroka abandi baricwa.

Gusa urwego rwa gisirikare rubona ibyandikwa nk’ibikorwa by’abashaka gusenya igihugu babanje gucanishamo urwego rwa gisirikare rugizwe n’abasirikare ba kera n’abohoze mu mitwe yarwanyaga leta ari na yo yavuyemo ishyaka CNDD FDD riri ku butegetsi muri iki gihe.

JPEG - 15.7 kb
Col.Caspard Baratuza umuvugizi w’igisirikare cy’u Burundi
https://i0.wp.com/inyenyerinews.info/wp-content/uploads/2016/08/burundi-army.jpg?fit=126%2C100&ssl=1https://i0.wp.com/inyenyerinews.info/wp-content/uploads/2016/08/burundi-army.jpg?resize=126%2C100&ssl=1Placide KayitareAFRICADEMOCRACY & FREEDOMSHUMAN RIGHTSJUSTICE AND RECONCILIATIONPOLITICSIgisirikare cy’uburundi cyemeje ko hari abasirikare batorotse barimo abataragarutse mu gihugu bashoje ubutumwa bagiye boherezwamo hanze kubera ubwoba bw’uko bashobora gufatwa bageze mu gihugu. Nkuko umuvugizi w’igisirikare cy’u Burundi Colonel Gaspard Baratuza abivuga, ngo ubwo bwoba bwaturutse ku ntonde zakwiragiye ku mbuga nkoranyambaga ko abasirikare baziriho baba bashakishwa ngo bafatwe. Ibyo...PUBLISHING YOUR NEWS WITH CUTTING EDGE STYLE