Abashinwa babiri bari bivuganye Umunyarwanda Imana ikinga akaboko
Ababashinwa babiri bakorera mu Karere ka Rulindo bakubise umusore w’Umunyarwanda bakoreshaga ajya muri koma, nyuma y’uko bari bamaze umwanya baterana amagambo.
Kuri uyu wa gatanu tariki 3 Kamena 2016, nibwo bakubise uwo musore witwa Banamwana Fidele w’imyaka 28 wabakoreraga akazi ko kujugunya imicanga mu mushinga wo kubaka amadamu mu Murenge wa Buyoga.
Umunyamabanga nshingwabikorwa w’Umurenge wa Buyoga, Muhigira Antoine, yavuze ko nawe yahurujwe n’ababibonye ahita ajya gutabara.
Yagize ati “Bampuruje ngo umusore arapfuye, bamujyanye kwa muganga ari muri koma atavuga kuko abo bashinwa bamukubise imigeri mu ruhago n’ibipfunsi mu nda nyuma yo guterana amagambo.”
Yavuze ko uwo musore uvuka muri Karongi bari basanzwe bakorana, kuko babanje gukorana mu Ntara y’Amajyepfo.
Uwakubiswe aracyakurikiranwa n’abaganga, mu gihe abo Bashinwa babiri Zhou Li Ming na Zhou Hu bavukana bafungiye kuri sitasiyo ya polisi ya Tumba.
Source: umuryango
https://inyenyerinews.info/justice-and-reconciliation/abashinwa-babiri-bari-bivuganye-umunyarwanda-imana-ikinga-akaboko/https://i0.wp.com/inyenyerinews.info/wp-content/uploads/2016/06/tumba.png?fit=600%2C332&ssl=1https://i0.wp.com/inyenyerinews.info/wp-content/uploads/2016/06/tumba.png?resize=140%2C140&ssl=1AFRICAJUSTICE AND RECONCILIATIONPOLITICSAbabashinwa babiri bakorera mu Karere ka Rulindo bakubise umusore w’Umunyarwanda bakoreshaga ajya muri koma, nyuma y’uko bari bamaze umwanya baterana amagambo. Kuri uyu wa gatanu tariki 3 Kamena 2016, nibwo bakubise uwo musore witwa Banamwana Fidele w’imyaka 28 wabakoreraga akazi ko kujugunya imicanga mu mushinga wo kubaka amadamu mu Murenge...Placide KayitareNoble Mararakayitare@gmail.comAdministratorINYENYERI NEWS