Umwe mu barwayi b’imvunja mu Karere ka Muhanga (Ifoto/interineti)
Abantu basaga 500 bamaze  guhandurwa amavunja mu turere dutatu tw’Intara y’Amajyaruguru.
Hafi mu gihugu hose hari umukwabu wo gushakisha abantu barwaye amavunja bagahita bashyikirizwa ibitaro ari nabyo bibahandura.
Ibi bibaye nyuma y’ijambo ry’Umukuru w’Igihugu yavuze mu mpera z’umwaka 2014 anenga abayobozi bateshuka ku nshingano zabo bigatuma hari n’aho usanga abantu barwaye amavunja.
Perezida Paul Kagame akimara kubivuga, hatangijwe umukwabu wo gushaka abafite amavunja mu Turere twa Gakenke, Gicumbi, Burera, Nyabihu, Nyamagabe, Nyaruguru,Ruhango n’ahandi…..
Umunyamakuru w’Izuba Rirashe ubwo yasuraga Akarere ka Gakenke; Umuyobozi wako Deogratias Nzamwita  yavuze ko  bamaze kuvuza  abantu 356 indwara y’amavunja ndetse hanashyirwaho gahunda yo gukomeza gukurikirana isuku y’abaturage buri munsi.
Abayobozi b’ibanze muri Gakenke bafite amabwiriza asobanutse ku buryo guhera ku Mudugudu batangiye kugenzura niba  nta muntu urwaye imvunja muri Gakenke.
Abamaze kuboneka ngo bajyanywe kwa muganga barahandurwa ndetse bahabwa imiti.
Nzamwita yakomeje avuga ko basanze amavunja yaribasiye abafite uburwayi bwo mu mutwe, abasaza ndetse n’abana bataye iwabo bakajya kwibera mu muhanda.
Umuyobozi w’Akarere ka Burera, Sembagare Samuel, na we  yabwiye Izuba Rirashe ko  na bo bakoze iri genzura basanga barwaje abantu 96, ubu bajyanywe kwa muganga na bo baravurwa.
Sembagare yakomeje avuga ko nyuma yo kubajyana kwa muganga bagahandurwa babaguriye n’inkweto imiguru 4000.
Mujawamariya Therese,  Umuyobozi w’Akarere ka Gicumbi  wungirije ushinzwe imibereho myiza y’abaturage yabwiye Izuba Rirashe ko na bo batabaye abaturage 50 abenshi bakaba ari “abasigajwe inyuma n’amateka”.
Igikorwa nk’iki kandi cyanakozwe  no mu Karere ka Nyabihu, Nyamagabe, Nyaruguru, Ruhango nk’uko abayobozi b’utu turere babibwiye Izuba Rirashe gusa aba bayobozi bose bavuze ko nta mibare yabashije kwegeranywa.
Ubwo yari ayoboye inama ya biro Politike y’Umuryango FPR Inkotanyi yabaye ku itariki 20 Ukuboza 2014, Perezida Paul Kagame yagaragaje ko kuba abana b’u Rwanda barwaye imvunja bigayitse cyane ndetse anasaba ko abayobozi b’uturere  bakwiye kubisobanura ndetse bakanagaragaza ibyo baba bahugiyemo.
Minisitiri w’Ubutegetsi bw’Igihugu, Kaboneka Francis, yavuze ko habaye kurangara abantu bahugira mu bikorwa by’iterambere  isuku yo mu ngo iribagirana.
Minisitiri Kaboneka yavuze ko iki kibazo kigiye gukurikiranirwa hafi.
Hari hashize igihe hatavugwa Umwanda mu banyarwanda nyuma yo gukangurira abaturage kwambara inkweto ndetse no kudasangirira k’umuheha umwe.