Abarwayi baragaya abaforomokazi Serivisi mbi, bo bakavuga ko abarwayi atari shyashya
Bamwe mu barwayi bagana ibitaro bya Kaminuza bya Kigali (CHUK), ibitaro bya Muhima n’ikigo nderabuzima cya Rwampala bavuga ko bakirwa nabi n’abaforomokazi, kubarangarana, kubasuzugura, kutitabwaho n’ibindi bavuga ko biranga benshi mu baforomokazi. Abaganga ariko ndetse n’aba baforomokazi bo bavuga ko ntako baba batagize ngo bakire neza abarwayi babagana.
Mu bitaro byinshi hari ahavugwa kwakirwa nabi kwa hato na hato ku babigana, kurangarana abarwayi n’ibindi usanga aba binubira. Abaforomokazi nibo bakunze gutungwa agatoki, aba ariko bavuga ko umurimo ukomeye cyane bakora bagerageza kuwukorana ubwitange uko bashoboye ahubwo ko ntawuneza rubanda rwose.
Alexandre Mugenzi umurwayi Umuseke wasanze ku kigo nderabuzima cya Rwampala avuga ko byamubabaje cyane ubwo yari aje kwivuza maze umuforomokazi wamwakiriye akigira kuri telephone.
Ati “Wumva ubabaye ariko kuko ntakundi uba wabigenza uricecekera. Iyo urebye usanga biterwa n’umutima w’umuntu ariko nanone uriya muco abaforomokazi bari bakwiye kuwureka.”
Josiane Mukeshimana umwe mu bivuriza ku bitaro bya CHUK avuga ko kwakira nabi abarwayi no kutabitaho bikorwa cyane n’abaforomokazi kurusha basaza babo b’abaforomo.
Ati “ hari igihe uza urwaje nk’umwana ukabona wahasanga umuforomokazi akakurebana iseseme washaka kumuyoboza wenda hari aho bakohereje utahazi akagukuba. Njye mbona bakwiye amahugurwa yabo yihariye.”
Kuri CHUK kandi umurwayi witwa Rusanganwa wari urwaje murumuna we waturutse ku bitaro bya Kabgayi yabwiye Umuseke ko hari ubwo usanga umuforomokazi ari kuri WhatsApp cyangwa Facebook kandi ari mu kazi.
Ati “Uyu iyo ugize icyo umubaza akubwira nabi cyane. Birababaza cyane ku murwayi cyangwa umurwaza kuko iyo arangaranywe ashobora no kuhavana izindi ndwara ataje kwivuza.”
Bernadette Mukagatsinzi yari yavuye ku bitaro bya ADEPR Nyamata aje kurwaza umwana, we avuga ko umuforomo w’umugabo cyangwa w’umusore ngo yita ku barwayi akabatega amatwi akagerageza kubakorera neza, naho ngo abaforomokazi ntacyo wapfa kubabaza ngo bagusubize batagukabukiye.
Ati “Hari igihe ujya nko kubaza umuforomokazi ikintu ari kugenda ugahita ubona arihuse cyangwa se arakwirengagije akwereka ko atagufitiye akanya na gato.”
Abanengwa babivugaho iki?
Abarwayi benshi barenze ubushobozi bwabo, umunaniro, ubushobozi bucye, uko umuntu ateye, ibindi bibazo byihariye ni bimwe mu mpamvu zivugwa ko zaba zitera bamwe mu baforomo n’abaforomokazi kudakora inshingano zabo neza.
Gaudence Nyiramana ashinzwe kwakira ababana n’ubwandu bwa SIDA ku kigo nderabuzima cya Rwampala. Yabwiye Umuseke ko aho akorera icyo kibazo nta kihaba, gusa avuga ko aho kiba ngo cyaba giterwa n’akazi kenshi abaforomokazi baba bafite kuko bakita abarwayi benshi cyane, ubundi ngo bigaterwa cyane cyane n’uko umuntu ubwe yitereye.
Nyiramana avuga ko abaforomokazi badafata abarwayi nabi ahubwo abarwayi usanga baba ari benshi kandi buri wese yumva yakwitabwaho kurusha abandi
Ati “Akenshi biterwa n’uko abakozi baba ari bacye abarwayi ari benshi bityo umunaniro ukaba mwinshi ukaba wanatera ibyo byose. Hari n’ubwo umuntu ashobora kuza ku kazi atekereza ibibazo yasize mu rugo.”
Nyiramana ariko akavuga ko umurwayi uje kwa muganga aba ababaye kandi aba akwiye kugabanyirizwa ubwo bubabare bityo umwakiriye wese aba agomba kumwakira neza.
Akavuga ariko kandi ko hakwiye no kubaho Muganga SACCO nk’uko hariho Mwalimu SACCO kugira ngo icyo kigega cyunganire ubushobozi bw’abaganga babashe gukora umurimo wabo ukomeye badatekereza ibindi bibazo basize mu ngo zabo.
Claire Mukankomezi umuforomokazi ku kigo nderabuzima cya Rwampala yabwiye Umuseke ko abarwayi bakunze kubeshyera abaganga kuko ngo nta mukozi uba wazinduwe no gufata nabi abarwayi.
Deogratias Ndayisaba nawe ni umuforomo ati “twakira abafite indwara ebyiri; iy’umubiri ndetse n’iyibitekerezo nkiyo avuye mu Ntara ukagera mu mujyi wa Kigali uretse n’umurwayi n’umurwaza aba ashaka ko tumwitaho, nko kumurangira tuti urahahira aha mbese buri kantu kose kuko aba ari ahantu atamenyereye.”
Abarwayi ariko siko bose banenga abaforomokazi, Marthe Nyirabasesaguzi wavuye ku bitaro bya Butaro yakoze impanuka yabwiye Umuseke ko yakiriwe neza cyane ku bitaro bya CHUK kandi n’ubu akiri kwitabwaho kuburyo yishimiye cyane.
Claver Mbonabucya Umuyobozi w’ikigo nderabuzima cya Rwampala i Nyamirambo ntabwo ahakana ko kwakirwa nabi k’umurwayi bishobora kubaho, akavuga ko umuforomokazi cyangwa umuforomo ataba akwiye gutura umurwayi umunaniro we.
Ati “Inama natanga nuko igihe cyose utarasezera akazi ugomba gukora uko bikwiye kuko usibye na Leta yakubaza, Imana nayo yazakubaza ubuzima bw’umuntu wakuguye mu maboko bitewe no kumurangarana, njyewe nkunda umuntu wasezera aho gutanga servisi mbi.”
Dr Ndizeye Ntwari umyobozi w’ibitaro bya Muhima avuga ko abarwayi benshi ikibazo bahura nacyo ari ukuzenguruka ahantu henshi mu gihe baje kwivuza bigatuma rimwe na rimwe ushaka kubafasha atamenye neza icyo bashaka.
Ati “Nanjye ndarwara nkanarwaza, ariko abaforomo n’abaforomokazi bakora akazi kari hejuru ariko ntabwo nakwemeza ko umunaniro wabatera gukora nabi. Ubundi abanyarwanda iyo baza kwivuza baza kare sinumva ko mu gitondo nabwo yaba ananiwe.”
Nk’inama ku bakora uyu mwuga, Dr Ntwari avuga ko umwuga bakora ariumwuga udasanzwe usaba kuramira amagara y’abantu no kuyasigasira bityo usaba abaganga nabo kugira imyitwarire idasanzwe.
Pierre Claver NYIRINDEKWE
UMUSEKE.RW
https://inyenyerinews.info/justice-and-reconciliation/abarwayi-baragaya-abaforomokazi-serivisi-mbi-bo-bakavuga-ko-abarwayi-atari-shyashya/AFRICADEMOCRACY & FREEDOMSJUSTICE AND RECONCILIATIONPOLITICSBamwe mu barwayi bagana ibitaro bya Kaminuza bya Kigali (CHUK), ibitaro bya Muhima n’ikigo nderabuzima cya Rwampala bavuga ko bakirwa nabi n’abaforomokazi, kubarangarana, kubasuzugura, kutitabwaho n’ibindi bavuga ko biranga benshi mu baforomokazi. Abaganga ariko ndetse n’aba baforomokazi bo bavuga ko ntako baba batagize ngo bakire neza abarwayi babagana. Mu bitaro...Placide KayitareNoble Mararakayitare@gmail.comAdministratorINYENYERI NEWS