Abarundi bavumira Kagame Kugahera
Nk’uko byatangajwe n’umujyanama mu by’itumanaho n’itangazamakuru mu biro bya Perezida w’u Burundi Will Nyamitwe, ngo Perezida Nkurunziza yabwiye abaturage aha mu Cibitoke ko icyo bashaka ari amahoro hagati y’u Rwanda n’u Burundi.
Perezida Pierre Nkurunziza ngo yasabye Abarundi kandi kurekera aho kuririmba indirimbo z’amagambo y’urwango kandi mabi kuri Perezida w’u Rwanda.
Iyi myigaragambyo yateguwe na Leta ngo ni iyo mu mahoro igamije kwerekana ko Abarundi batifuza ko u Rwanda rwinjira mu bibazo byabo, aho abayobozi mu Burundi bashinja u Rwanda gufasha abarwanya ubutegetsi.
Abaturage mu bice bitandukanye i Burundi kuri uyu wa gatandatu nanone bagaragaye mu mihanda i Burundi bavuga amagambo mabi ku Rwanda, ndetse bafite icyapa kigaragaza ko bifuza ko amahanga afatira ibihano u Rwanda.
U Rwanda rwakiriye kandi ubu rucumbikiye impunzi zigera ku 75 557 (imibare yo hagati muri iki cyumweru) zahunze ibibazo by’umutekano mucye byavuye ku gushaka kwiyamamariza manda ya gatatu ya Perezida Nkurunziza.
Perezida Nkurunziza uyu munsi wavuze ko yifuza amahoro hagati y’ibihugu byombi, mu minsi ishize yumvikanye avuga ko amagambo yumvikanamo guhangana hagati y’u Rwanda n’u Burundi.
U Rwanda rwahakanye kenshi ibyo abayobozi b’u Burundi burushinja, Perezida Kagame umwaka ushize yavuze ko nta nyungu u Rwanda rwabona mu mutekano mucye w’umuturanyi ko ahubwo umutekano mucye w’u Burundi ugira ingaruka mbi ku Rwanda.
U Rwanda rukaba, kubera ibirego bivuga ko hari impunzi rufasha kwitegura gutera u Burundi, rwarafashe umwanzuro wo kuzimurira mu kindi gihugu.
Jean Minani wigeze umuyobozi w’Ishyaka FRODEBU mu batavuga rumwe na Leta i Burundi aherutse gutangaza ko kuba Leta y’u Burundi ihirikira ibibazo byayo ku Rwanda, ari ugushaka guhunga ikibazo nyamukuru kiri hagati y’Abarundi na Perezida wabo wiyamamarije agatorerwa kuyobora manda ya gatatu kandi atari ayemerewe.
Photos/Twitter Acc W.Nyamitwe