Abarundi barahungira ubwayi mu kigunda (Rwanda)
Abarundi batangiye guhungira mu Rwanda bikanga intambara mu gihugu cyabo
Hashize iminsi igihugu cy’u Burundi kivugwamo umutekano mucye no gutotezwa kw’abatavuga rumwe n’ishyaka rya Perezida Pierre Nkurunziza uyobora iki gihugu, uyu bikaba bivugwa ko ashaka kongera kwiyamamariza kuyobora iki gihugu mu matora ateganyijwe mu mezi macye ari imbere nyamara imiryango mpuzamahanga, ibihugu bikomeye by’amahanga ndetse na benshi mu baturage b’u Burundi bakaba bakomeje kwamagana igitekerezo cy’uko Nkurunziza yakongera kwiyamamariza indi manda.
Guhindurwa kw’abayobozi bakuru b’igihugu bamwe bagafungwa ndetse no guhunga igihugu kwa bamwe mu banyapolitiki b’u Burundi, ni bimwe mu byari bisanzwe bivugwa ndetse binashingirwaho ko gushaka kwiyamamaza k’uyu mukuru w’igihugu bikomeje guteza impagarara mu Burundi, ariko ubu hamaze kuzaho ikindi kibazo gikomeye ku baturage, bamwe muri bo bakaba bakomeje guhungira mu Rwanda.
Bamwe mu baturage b’Abarundi bahungiye mu Rwanda, batangarije TV1 dukesha iyi nkuru ko bahungiye mu Rwanda nk’igihugu babonamo umutekano kuko basanga mu gihugu cyabo hari umutekano mucye uganisha ku ntambara, bakaba basanga batakomeza kuba mu gihugu badafite umutuzo n’icyizere cy’umutekano w’ubuzima bwabo.
Ku ruhande rw’u Rwanda, Minisiteri ifite impunzi mu nshingano zayo ivuga ko mu gihe Abarundi bahungira mu Rwanda bakanagaragaza impamvu zituma bahunga igihugu cyabo, igihugu cy’u Rwanda kiteguye kubakira kikabaha ubuhungiro.