Abarimu babeshya ko bapfushije ngo bahabwe amafaranga
Bamwe mu barimu babeshya ko bapfushije abagize imiryango yabo kugira ngo bahabwe amafanga y’ubufasha bwo gukura ikiriyo ari hagati y’ibihumbi 200 na 300 by’u Rwanda atangwa na Koperative Umwalimu SACCO ku mwarimu wese wagize ibyago ari umunyamuryango.
Nubwo bidakudakunda kugaragara ku barimu benshi, aya manyanga akorwa na bamwe mu barimu yagaragajwe mu nama yahuje abanyamuryago ba Koperative Umwalimu SACCO tariki ya 28 Ugushyingo 2014 yabereye mu Mujyi wa Kigali.
Ubuyobozi bw’iyi koperative bugaragaza ko aya mafaranga ari ubwiteganyirize bw’umwarimu bukurwa ku mushahara we wa buri kwezi, bikaba bivugwa ko buri mwarimu akatwa amafaranga y’u Rwanda 300 buri kwezi, yaba yagize ibyago akaba ari yo aherwaho mu kumwuzuriza amafaranga y’u Rwanda ari hagati y’ibihumbi 200 na 300.
Gusa iyo umwarimu w’ingaragu apfushije umubyeyi nta kintu ahabwa nubwo ari bo bagize umubare munini w’abarimu bigisha mu mashuri abanza n’ayisumuye.
Muru iyi nama rusange y’abanyamuryango b’iyi koperative, abarimu bagaragarijwe ko ubu hashyizweho ingamba zo zikumira aya manyanga kubera ingeso mbi zagiye ziboneka kuri bamwe muri bagenzi babo babeshya ko bapfushije kugira ngo bahabwe amafanga.
Perezida w’Inama y’Ubuyobozi bw’Umwalimu SACCO mu Rwanda, Nzagahimana Jean Marie Vianney, yavuze ko iyi ngeso yagaragaye nubwo umubare wabo ukiri hasi cyane.
Abitabiriye iyi nama bamenyeshejwe ko muguhangana n’iki kibazo , uwapfushije azajya asinyirwa n’ubuyobozi bw’ikigo yigishaho kugeza ku buyobozi bw’Umwarimu SACCO ku rwego rw’akarere kugira ngo bene abo bantu bakumirwe.
Ndagijimana Silas uhagarariye Umwalimu SACCO mu Karere ka Nyaruguru , yemeza ko yumvizse abantu byabayeho mu Ntara y’Amajyaruguru n’Uburasirazuba nubwo we mu karere ahagarariye ntawei biragaragaraho.
Yagize ati “Babiterwa no gushaka ayo mafaranga, nk’uko n’ubundi abantu babeshya batari bunayahabwe. Ariko kuvuga ko umuntu yapfuye atapfuye ngo ukunde uhabwe amafaranga, ni ibintu bigayitse cyane.”
Koperative Umwalimu SACCO ubu igizwe n’abanyamuryango basaga ibihumbi 80 bo mu mashuri abanza n’ayisumbuye, ndetse ubwabo bemeza ko hari byinshi yabafashije nko gukomeza amashuri, kwiyubakira inzu nziza n’ibindi bikorwa bibayarira inyungu.
Abakibeshya bihanangirijwe gukomeza gusiga isura mbi umwarimu kandi ari we soko y’ubumenyi buganisha ku ierammbere ry’igihugu.
tombola@igihe.com
https://inyenyerinews.info/justice-and-reconciliation/abarimu-babeshya-ko-bapfushije-ngo-bahabwe-amafaranga/AFRICAJUSTICE AND RECONCILIATIONPOLITICSBamwe mu barimu babeshya ko bapfushije abagize imiryango yabo kugira ngo bahabwe amafanga y’ubufasha bwo gukura ikiriyo ari hagati y’ibihumbi 200 na 300 by’u Rwanda atangwa na Koperative Umwalimu SACCO ku mwarimu wese wagize ibyago ari umunyamuryango. Nubwo bidakudakunda kugaragara ku barimu benshi, aya manyanga akorwa na bamwe mu barimu...Placide KayitareNoble Mararakayitare@gmail.comAdministratorINYENYERI NEWS