Abanyeshuri biga mu bigo byashinzwe n’Umuryango terankunga w’Abayisilamu AMA Direct-Aid ndetse n’abakozi bawo babaye ibitambo by’amakosa n’ibindi bijyanye n’imicungire mibi y’umutungo byitiriwe ibibazo bishingiye kuri “Visa” z’abayobozi b’uwo muryango.

. Abakozi ntibagihembwa kuko abasinyira amafaranga badafite impushya zibemerera gukorera mu Rwanda

. Kutubahiriza amategeko agenga ONG zikorera mu Rwanda

. Kutagira umunyarwanda n’umwe mu nzego zose zifata ibyemezo

. Abakozi bandikiye MINALOC ngo ibatabare, abasinya bahabwe Visa

. Imicungire mibi yagaragajwe n’igenzura

. Abakozi babaye ibitambo

Umuryango nterankunga w’abayisilamu ukomoka mu gihugu cya Kuweit umaze amezi arenga abiri udashobora gusohora ifaranga kuri konti zawo, ku buryo ari abakozi, abana b’imfubyi ufasha, ndetse n’abanyeshuri baba mu bigo byawo babayeho nabi.

Inzego nyinshi mu gihugu zarandikiwe, ariko byose bigaruka ku kutagira uburenganzira bwo gukorera mu Rwanda(Work permit visa) kuri bamwe mu bemerewe gusinyira amafaranga.

Ibiruhuko birageze, abarimu b’abanyamahanga bigisha mu ishuri Sinai Hill Academy riri ku Mulindi wa Ndera muri Gasabo barabogoza ko batabasha gusanga imiryango yabo, kuko baheruka umushahara w’ukwezi kwa Mutarama.

Abana bavuka ku bakozi ntibakoze ibizami kubera kutishyura amafaranga y’ishuri, i Gashora muri ESPEGA, abanyeshuri barara mu kigo batungwa n’umutsima w’ibigori hafi ya buri munsi, naho abarimu bafite imiryango i Kigali ntibaheruka gutaha. Ibyo bigo byombi bikaba iby’umuryango AMA Direct-Aid.

Amabaruwa aracicikana mu turere twa Gatsibo, Bugesera na Gasabo uwo muryango ufitemo ibikorwa; no muri za Minisiteri zinyuranye zitabazwa.

Mu ibaruwa -Paxpress ifitiye kopi- abayobozi b’ibigo 3 bya AMA Direct-Aid bandikiye MINALOC kuwa 9 Werurwe 2015 basaba gufashwa mu ikemurwa ry’ikibazo bafitanye n’umukoresha, bagaruka ku ngingo zikurikira: “gutinda guhembwa kandi batajyaga barenza tariki 25 za buri kwezi, kuba nta bikoresho bafite bikabangamira imyigire y’abana no kuba ibigo bayobora bimaze kurengwa n’imyenda”.

Muri iyo baruwa bakomeza bavuga ko umukoresha ababwira ko abasinya kuri sheki badafite icyemezo cyo gukorera mu Rwanda, bagisaba ntibagihabwe.

Habaye kandi inama nyinshi zihuza abakozi, abayobozi b’umuryango, abayobozi b’utwo Turere n’abakozi b’ikigo gishinzwe abinjira n’abasohoka, hashakirwa umuti w’ikibazo cy’amafaranga adashobora gusohoka, ariko magingo aya nta gisubizo kiratangwa.

Inama bagiriwe ntibazubahiriza, bakitwaza Viza

Ubuyobozi bw’ikigo gishinzwe abinjira n’abasohoka ari na cyo gishinzwe gutanga ibyangombwa ku banyamahanga bakorera mu Rwanda, buvuga ko mbere yo kwemererwa gusinya kuri konti, habanza kwemererwa gukorera mu Rwanda.

Umukozi ushinzwe gutanga amakuru mu biro bishinzwe abinjira n’abasohoka, Sebutege Ange ati “Umunyamahanga uje gukorera mu Rwanda agomba gusaba icyangombwa kibimwemera, mu gihe kitarenze iminsi 15 ahageze. Iyo arengeje iyo minsi, aba ari mu makosa, kandi hari amategeko abihana”.

Ingingo ya 34 Iteka rya Minisitiri n° 02/01 ryo kuwa 31/05/2011 rigena amabwiriza n’ibikurikizwa mu gushyira mu bikorwa itegeko ryerekeye abinjira n’abasohoka, igaragaza ibihano bijyanye n’igihe cy’ubukererwe, aho uwakererewe ashobora guhanishwa ihazabu kuva ku 20,000 kugeza kuri 500,000 bitewe n’ubukererwe bwe uko bungana.

Ibi kandi byagarutsweho mu ibaruwa yo kuwa 12 Werurwe 2015 icyo kigo cyandikiye uwunganira AMA Direct-Aid mu mategeko, Me Barahira Eic, bavuga ko hari ingingo ivuga ko “abanyamahanga bemererwa gukora akazi mu muryango mvamahanga utari uwa Leta hashingiwe ku mategeko agenga abinjira n’abasohoka mu gihugu”.

Iyo baruwa ikomeza ivuga ko ibiganiro byagizwe n’impande zombi kuva muri Nyakanga 2014 kugeza kuwa 27 Gashyantare 2015, byanzuye ko Abubakr Said na Abdulmek Hassen Mohamed, abakozi ba Direct Aid, basaba ibyangombwa byo gukorera mu Rwanda ariko bakaba batujuje ibisabwa ngo babibone.

Bimwe mu byo Direct-Aid yagiriweho inama, ni ukubahiriza amategeko yo gutanga akazi, bagakoresha abanyamahanga bake, na bo bafite icyo basumbije abanyarwanda, ibyo bikagaragazwa n’ipiganwa.

Umuhuzabikorwa w’agateganyo wa Direct-Aid mu Rwanda, Saleh Ibrahim agira ati “Impinduka mu itegeko ntituzanze, ariko zaradutunguye. Abanyarwanda twabaha akazi, ariko raporo zacu zikorwa mu cyarabu, kandi abakizi mu Rwanda ni bake”.

Akomeza avuga ko mu bakozi 5 b’abanyamahanga bakoreshaga, ubu bemerewe umwe gusa, indi myanya igapiganirwa n’abanyarwanda, habura uwegukana bakabisabira uburenganzira bwo gutumiza umunyamahanga.

Nta munyarwanda uri mu nzego zifata ibyemezo, ni na yo mpamvu habuze abasinya kuri sheki

Uyu muryango wari usanzwe ugendera ku masezerano wagiranye na Minisiteri y’Ububanyi n’Amahanga mu 1990, aho wemererwaga imyanya 5 y’abanyamahanga (Umuhuzabikorwa mu gihugu, ushinzwe umutungo, n’abakuriye ibigo: Mulindi, Gashora na Kiramuruzi).

Bane muri abo kandi ni bo bemerewe gusinya kuri conti, bataboneka hagasinya babiri, bivuze ko “nta munyarwanda uba mu nzego zifata ibyemezo, nta n’uwemerewe gusinya kuri sheki”.

Aha ni na ho byongera kubera inshoberamahanga, kuko kugeza ubu mu bakozi barenga 80 habuzemo bane bahabwa uburenganzira bwo gusinya, kuko umunyamahanga ufite Viza ni umwe.

Ikibazo ngo cyaba atari Viza…

Nk’uko bivugwa n’umubyeyi umaze igihe arerera muri Sinai Hill, Viza si zo zituma badahemba, ahubwo bashatse kwereka Leta ko abakozi bababaye, kugirango itange Viza ku banyamahanga babo.

Ati “Guhindura umuntu usinya kuri Konti bifata igihe gito, ku buryo batashyiraho undi, ahubwo bagize abakozi ibitambo ngo babone Viza batemerewe, kandi basabwa kugabanya umubare w’abanyamahanga mu bakozi”.

Ingaruka ni nyinshi

Ntamuturano Abdoul avuga ko ibi bibazo byagize ingaruka nyinshi, zirimo n’imyigire y’abana, ati “Abana bari bamenyereye ifunguro rya saa yine, ribafasha kugeza saa munani bagifite imbaraga, ubu ntibakiribona, abana bageza saa sita batangiye gusinzira”.

Akomeza agira ati “Ubu ababyeyi badutereye icyizere, kuko bishyuye imyenda y’ishuri tukaba tutarayitanga kuko amafaranga adasohoka ngo twishyure abazidoda”.

Ku bw’uyu muyobozi, ngo umusaruro uva mu gaciro n’ishema ry’umukozi (La consideration et la motivation donnent la production), kuko ngo hamaze no kugenda abakozi bane, ndetse cyanahagaritse imishinga myinshi yari yaratangiye.

Umuhuzabikorwa wa AMA Direct-Aid, Saleh ngo ahangayikishijwe na byinshi biri kwangirika, birimo inyubako z’uburyamo bw’abanyeshuri i Kiramuruzi, ibyumba by’ishami rishya i Gashora, Isuzumiro (Laboratoire) ryubakwaga ku Mulindi, ndetse n’amacumbi y’abarimu.

Anemeza kandi ko imishahara y’abakozi yari yarazamuwe, ariko bikaba biheze mu nyandiko, kuko amafaranga adasohoka.

Intandaro ya byose ni igenzura ryagaragaje imicungire mibi

Igenzura (audit) mu 2012 na 2014 ryerekanye ko hari imicungire mibi muri uwo mushinga, hafatwa imyanzuro ishaririye, bamwe birukanwa mu kazi, abandi bahindurirwa imirimo, abandi baragata baragenda.

Aha ni ho Saleh avuga ko haba hari bamwe mu bahoze ari abakozi bari inyuma y’ibi bibazo, ati “Igenzura rya 2012, ryagaragaje ko uwari umuhuzabikorwa yari n’umucungamari, ibintu yakoze imyaka 3. Hamaze kugaragazwa igihombo, yahise acika, arazimira. Mu 2014, habaye irindi, ryerekana ko hari benshi bakoranaga na wa wundi wagiye, na bo bafatirwa imyanzuro. Havumbuwe amakonti menshi atari azwi, harimo iy’ikigo cya Mulindi cyishyuzaga 20.000 birenga kuri 15.000 byemewe na AMA Direct-Aid.”

Uyu muyobozi avuga ko iki kibazo kibaye mu gihe harimo hashyirwa mu bikorwa impinduka zo gukosora iyo mikorere mibi, akaba asaba inzego zibifitiye ubushobozi kubatabara, kuko ingaruka zigenda zigera ku bantu benshi.