Ni byiza kuba mwakiriye inyandiko yanjye kandi nsaba Marara Noble ko ubwanyu mwazandika inyandiko inyomoza ibyo mwanyanditseho, kuko umuntu wabahaye aya makuru ari mu bihe byo kwikanga buri wese kubera ubwoba no guhuzagurika, nimushaka ingero ni nyinshi nzazibereka namwe mushungure,icya kabiri ubu afite amashyali ngo kubera ko babonye ubuzima mbamo bugenda butera imbere nkaba nibeshejeho noneho bakavuga mpabwa amafaranga na kigali,icya gatatu uwo muntu yashatse ko najya namubera inshoreke cg ngo mwinjire ibi byateye ngo bita abapfubuzi naqbyo mbigendera kure kuko afite umugabo kandi azi neza ko umugabo we turi inshuti? Ese ko umugabo we twasangiye kenshi nkanamusengerera nta mafaranga afite?

Ugirimpuhwe yamaganye ibyamuvuzweho.

Iyo nza kuba nkorera kigali ntanga n uburozi byari kugenda gute?Kuli ubu mwari mukwiriye gushishoza mukareba muti ese uwahunza ninde?Ukorera opposition ninde?Ese gukorera ku maranga mutima n ubwoba hari icyo byahindura ku bibazo u Rwanda rufite?Twe nk abacikacumu nta muhutu utwemera kuko bazi neza ibyo badukoreye kandi mumenye n ubutegetsi bwa kigali butatwizera kandi ingero ni nyinshi muzabaze Kizito Mihigo n abandi benshi babaye victims cyo kuba abacikacumu? Ese hari umutu mwari mwumva hano mu buholandi wishwe n amarozi ntanga?

hari abangenderera cg nkagenderera ni nde mwumvise?Haciye imyaka icumi nsezeye muli Ibuka kandi guhera icyo gihe nagaragaye nk umupinzani kubera ko muzi neza ko ibikorwa bya Ibuka aho biri hose bigomba gukorana na AmbassadeY u Rwanda?Ndumva mwaba mutandukiriyemugiye mwandika inkuru yose uko muyibonye mutayitohoje ngira ngo icyatumye Ambassadeur wariho mbere witwa Jean Pierre wahoze muli MDR akaba na Ministri ahunga muzarebe icyabimuteye?Ibyabaye kuli uwamukurikiye Uwanyiligira nabyo murabizi uko amerewe ubu?Ese ikibabwira ko Jean Pierre Karabaranga azabirambamo ni iki?Ndabasaba kureba kure mwimera nk uyu muntu ufite psychose burya ubuzima bw ubuhunzi ntibworoshye cyane cyane iyo wikanga icyo aricyo cyose?

 

Nta politiki mbamo wenda nzazira ko nta ruhande ndiho ,nta nubimbonamo bigatera abantu gushaka gukora provocations ngo barebe aho uhagaze?Kuba narahisemo gukorera Amnystie ni uko nari nzi neza ko ngiye kurwanya akarengane,kuba ndi President wa Tolerance Benimpuhwe ni uko nzi ibyiza by ubworoherane nkurikije ibyabaye ku banyarwanda?Kurokoka kwacu dufite uko tubibona kandi ntituvugirwamo, icyunamo cyacu dufite uko tukibamo.Muzakore analyse mushake abantu baba barishwe n uburozi hano mu burayi uko bangana kuko nkeneye kubimenya uretse urwikekwe mbona ruri mu bantu?None se inyungu mfite mu kwica abanyarwanda ni iyihe?Nkeneye kuba Mayor se?Minister se? Brigadier General se?Usibye na hano mu Burayi n i Kigali hari uwigeze unyumva mu bibazo bya politiki cg amarozi cg ubugizi bwa nabi?Ndagusaba nkawe Marara kuba wanyomoza iyi nkuru ku byamvuzweho nkaba mbasaba kureba kure kuko urwishe ya nka ruracyayirimo, ibyabaye kuli general kayumba Nyamwasa cg Nyakwigendera Patrick Karegeya bizatubere isomo kuko ababagambaniye ni abo bitaga abatoni babo?Uyu muntu rero wababwiye iyi nkuru uyu munsi ari kw ibere ariko mu minsi itaha muzasanga ari KIKULACHO Ki NGUONI MWAKO akaba ariwe uzabamaraho.

 

Ntimuzigera munyumva mu kintu kibarwanya cyangwa cyatuma nkorana na Kigali, mfite other responsabilities no kuba nashakira umuryango wanjye imibereho ntawe mbangamiye, gusa dufite kamere yo kutemera ko mugenzi wawe yatera imbere,nta n inyungu mu kubeshya ABAHUTU nkuko mwabyanditse kuko atari ibicucu nkuko bamwe babikeka, nta n amakiriro mbatezemo kuko bampekuye bihagije,ni nkuko ntacyo nteze mu BATUTSI uretse the big hatred?Uzashakishe information mui Europe yose cg n i kigali bazakubwira uwo ndiwe sinihisha mbandwa habona wenda byagutera kumenya ukuri. Mugire amahoro. Clement Ugilimpuhwe.

 

Placide KayitareAFRICADEMOCRACY & FREEDOMSHUMAN RIGHTSJUSTICE AND RECONCILIATIONPOLITICSNi byiza kuba mwakiriye inyandiko yanjye kandi nsaba Marara Noble ko ubwanyu mwazandika inyandiko inyomoza ibyo mwanyanditseho, kuko umuntu wabahaye aya makuru ari mu bihe byo kwikanga buri wese kubera ubwoba no guhuzagurika, nimushaka ingero ni nyinshi nzazibereka namwe mushungure,icya kabiri ubu afite amashyali ngo kubera ko babonye ubuzima...PUBLISHING YOUR NEWS WITH CUTTING EDGE STYLE