Mu buhamya bwatanzwe na bamwe mu bagore bajyanwe mu gihugu cy’Ubushinwa bijejwe ngo bamwe iyo bagezeyo bisanga bari mu bikorwa by’uburaya ndetse n’ubucakara.

Teta Uwineza na Salima Gihozo (amazina atariyo aya nyayo) abaturage ba Kimironko na Nyamirambo mu mujyi wa Kigali babwiye Polisi y’igihugu ko rimwe buriye indege mu buryo butandukanye ku nshuro ya mbere berekeza hanze y’u Rwanda bishimye gusa nyuma ibyari ibyishimo bikaza guhinduka amarira.

Ibyatangiye ari ibyishimo byaje kurangira aba bifuje kuba bapfa kubera ubuzima bwari bubahindukiranye. Mu buhamya bwa Uwineza, ngo tariki ya 28 Kamena 2011 nibwo yuriye indege ku kibuga cy’indege cya Entebbe muri Uganda aho uwo yitaga inshuti ye Judith Uwicyeza wari usanzwe uba mu Bushinwa yari yamwijeje akazi.

Mu buhamya bwe Uwineza w’imyaka 43 yagize ati:” (Judith Uwicyeza ) Yari abizi neza ko nta kazi mfite ndetse ko nari ngakeneye cyane kugira ngo mbe nakwita ku bana banjye batanu nk’umubyeyi umwe bari basigaranye. Ubwo ndetse nageragezaga kumubwira ko bigoye kuba nabona amatike y’indege ndetse n’ibindi, yanyijeje ko azabyitaho byose nkazayamusubiza nyuma.”

Ngo n’ubwo yageze mu gihugu cy’Ubushinwa akakirwa na Judith ndetse n’abandi barimo abanyarwanda ndetse n’abakobwa bo muri Uganda, ngo ibintu byahindutse nyuma y’amasaha abiri.

Yagize ati:” Yanjyanye mu ihoteli aho yambwiye ko yanyishyuriye iminsi ibiri. Ibyo byumvikanaga nk’ibidasanzwe. Ubwo nari mubajije ubwoko bw’akazi amfitiye, yambwiye ko nkwiye kwitegura gutangira mu masaha abiri.”

“ Yaragarutse hamwe n’inshuti ze bambaye hafi ubusa hanyuma ambwira kwambara imyenda ireshya abagabo (sexy clothes). Natekereje ko iyi ari imyambaro yo mu bihugu bigezweho. Gusa, uko twatambukaga ku muhanda, abagabo bakomezaga kuza bambaza igiciro ku isaha cyangwa ku ijoro ryose, gusa nakomeje kubiyama, buhoro buhoro niko namenye ko icyo bitaga akazi kantegereje byari ukwicuruza. Ndetse na Judith yansanze mu cyumba hafi yo kunkubita anshinja gusubiza inyuma amahirwe yari aje ansanga.”

Teta Uwineza akomeza avuga ko nyuma y’iminsi ibiri umubano we na Judith Uwineza waje guhunduka nk’uwinjangwe n’imbeba aho yasabwe gusubiza amafaranga ibihumbi 4000 by’amadolari yari yatanzweho ndetse na Passport ye irafatirwa.

Mu buhamya bwe burebure Uwineza avuga ko yaje kwimukira mu mujyi witwa Yiwu aho yaje guhura n’undi munyarwandakazi witwa Jeannne. Uyu Jeanne wasaga n’ugiye kumubera umucunguzi yamufashije kugaruza Passport ye Judith yari yarafatiriye ariko amwumvisha ko abandi bakobwa babayeho ubuzima bwiza kubera amafaranga bakura mu kwicuruza.

Kubera kubura amafaranga yo kwishyura inzu, ibiryo ndetse n’ibyo kunywa, Uwineza ngo yisanze nta yandi mahitamo afite usibye kwicuruza.

Mu buhamye bwe, Uwineza w’imyaka 43 yagize ati:” Namaze umwaka nkoreshwa ubusambanyi n’abanya Nigeria bacuruzaga ibiyobyabwenge.” Avuga ko yabafashaga gucuruza Cocaine kandi aka kazi kagira ingaruka mbi aho ufashwe acuruza ibiyobyabwenge mu Bushinwa ahanishwa igihano cy’urupfu.

Uwineza yaje gufungwa

Uwineza ahamya ko byageze aho afatwa na Polisi aza gufungwa gusa kubera ko mu gihe cyose yari yaramaze acuruza ibiyobyabwenge atari yarigeze abikoresha, yaje gupinwa ibizamini byo kwamuganga bigaragaza ko atigeze akoresha ibiyobyabwenge aribyo byaje gutuma nyuma y’amezi abiri afungurwa.

Tariki ya 1 Nzeri 2014, nibwo Uwineza yafunguwe na Polisi ndetse ku itariki ya 2 ahita yoherezwa mu Rwanda.

Uwineza ahamya ko hari abakobwa b’abanyarwanda bicuruza mu Bushinwa

Uwineza avuga ko yahuye n’abakobwa b’abanyarwanda barenga 10 mu mujyi wa Yiwu na Guangzhou aho avuga ko bajyanwe mu buryo bumwe nk’ubwe.

Avuga ko aba bakobwa baba bazirana urunuka ndetse ngo afite ubwoba ko bashobora kuzicana aho asaba Polisi na Ambasade kubatabara bya vuba batariyahura kuko ngo ubuzima bwaho bugoye.

Akomeza avuga ko yaje guhura n’undi mukobwa uri mu kigero cy’imyaka 20 wari warabwiye ababyeyi be ko agiye mu gihugu cy’Ubushinwa kwiga ariko ko yamubonye akora akazi k’uburaya ndetse aza no kumufasha bikomeye dore ko yamubonye atwite. Uwineza avuga ko uyu Sharon Karenzi n’ubwo yari atwite atigeze ahagarika uburaya.

Salima Gihozo ngo we yisanze ari umucara

Nyuma y’amezi abiri ari mu gihugu cya Uganda, Gihozo avuga ko yaje kurira indege aho ngo yari yasezeranijwe akazi i Dubai. Agira ati:” Nari nasezeranijwe ko ngiye kuzajya mpembwa amadolari 600 ku kwezi. Igitangaje, naje kwisanga ndi Beirut (Lebanon) nyuma y’ibyumweru bibiri. Ngezeyo, umugore w’umukoresha wanjye yambwiye ko nzajya mpembwa amadolari 200 ku kwezi. Ubwo nari mbabwiye ko ntashobora gukorera ayo mafaranga, banteye ubwoba ndetse bambwira ko ngomba kubanza nabasubiza amafaranga yose bantanzeho.”

Imiterere y’akazi ke

Gihozo yasabwaga kuryama saa munani z’ijoro akabyuka saa kumi n’imwe z’igitondo agatunganya abana babiri kugira ngo bajye ku ishuri, amafunguro y’igitondo, aya saa sita ndetse n’aya nimugoroba ku bantu 7 bari bagize umuryango; agakoropa ibyumba 11, akoza ibikoresho akanamesa n’imyenda.

Yasabwaga kandi kujya ku bakobwa babiri b’uwo muryango bari barashyingiwe gukora imirimo nk’iyo kuwa mbere no kuwa kane mu gihe kuwa gatanu yajyaga kwa nyirakuru w’urwo rugo gukorayo iyo mirimo.

Ibyo byari bisobanuye ko agomba kubanza yarangiza ako kazi ko k’umukoresha we mbere yo kujya mu miryango yindi. Avuga ko yahuye n’ingorane zitandukanye muri ako kazi aho yaje gukubitwa, akarwara gusa ko atigeze yitabwaho.

Avuga ko yibuka abandi bakozi bakoraga akazi nk’ake harimo uwakomokaga mu gihugu cya Bangladeshi wiyahuye ndetse n’uwakomokaga muri Ethiopia wafashwe ku ngufu ku manywa y’ihangu ariko ntihagire umutabara.

Yaje gufashwa n’umugabo we wari usanzwe uri mu Rwanda i Nyamirambo aho ngo yavuganye na Polisi y’u Rwanda bikaza kumufasha gutanga amakuru kuri Polisi ari nabyo byaje kumuviramo gutaha mu Rwanda. Tariki ya 25 Mutarama nibwo Gihozo yagarutse mu Rwanda.

Aba bagore bombi bemeza ko abakobwa b’abanyarwanda bajyanwa mu bihugu byo hanze y’igihugu m’ubucakara n’uburetwa ko baba bizejwe imirimo itariho. Gihozo avuga ko yabashije gukiza abakobwa batanu mu gihe yari muri Lebanon.

Ku isi, bivugwa abaturage bagera kuri miliyoni 27 bajyanwa mu bikorwa by’ubucakara bugezweho aho abarenga ibihumbi 800 bacuruzwa mu mipaka mpuzamahanga buri mwaka. Abana barenga miliyoni bo bajyanwa mu bikorwa by’uburaya buri mwaka.

@PGirinema

Placide KayitareAFRICADEMOCRACY & FREEDOMSJUSTICE AND RECONCILIATIONPOLITICSMu buhamya bwatanzwe na bamwe mu bagore bajyanwe mu gihugu cy’Ubushinwa bijejwe ngo bamwe iyo bagezeyo bisanga bari mu bikorwa by’uburaya ndetse n’ubucakara. Teta Uwineza na Salima Gihozo (amazina atariyo aya nyayo) abaturage ba Kimironko na Nyamirambo mu mujyi wa Kigali babwiye Polisi y’igihugu ko rimwe buriye indege mu buryo...PUBLISHING YOUR NEWS WITH CUTTING EDGE STYLE