Abanyarwanda Barasaba Umwami Kigeli V Gutaha (PETITION)
Umwami Kigeli V. Ndahindurwa
Abanyarwanda benshi barasaba Umwami Kigeli V Ndahindurwa ko akwiye gutaha mu gihugu cye u Rwanda kugirango atange umusanzu wo kunga abanyarwanda no kugarura ubumwe n’amahoro nk’uko nawe ubwe yabyifuje muri iyi myaka 52 yose amaze mu buhungiro. Mu rwego rwo gushyigikira icyo gikorwa, mushobora kuzuza iyi petition, mugasaba kandi inshuti zanyu n’abavandimwe kuyishyigikira no kuyisinya kuri Link ikurikira:
Short URL: http://wh.gov/l8r3p.
Tubifurije Noeli nziza n’Umwaka Mushya muhire 2014.
Benzinge & Jean Marie Gakwaya
https://inyenyerinews.info/justice-and-reconciliation/abanyarwanda-barasaba-umwami-kigeli-v-gutaha-petition/https://i0.wp.com/inyenyerinews.info/wp-content/uploads/2013/12/032713-King-KIgali1996Pic.jpg?fit=350%2C360&ssl=1https://i0.wp.com/inyenyerinews.info/wp-content/uploads/2013/12/032713-King-KIgali1996Pic.jpg?resize=110%2C110&ssl=1JUSTICE AND RECONCILIATIONUmwami Kigeli V. Ndahindurwa Abanyarwanda benshi barasaba Umwami Kigeli V Ndahindurwa ko akwiye gutaha mu gihugu cye u Rwanda kugirango atange umusanzu wo kunga abanyarwanda no kugarura ubumwe n’amahoro nk’uko nawe ubwe yabyifuje muri iyi myaka 52 yose amaze mu buhungiro. Mu rwego rwo gushyigikira icyo gikorwa, mushobora kuzuza iyi...Placide KayitareNoble Mararakayitare@gmail.comAdministratorINYENYERI NEWS
Ngendeye ku mateka y’u Rwanda yaranzwe n’inzangano zishingiye ku moko, uturere… Kandi nkaba mbona FPR igenda yiharira byose mu gihugu, nifuza kubona umwami wacu atashye. Nshyigikiye ko umwami Kigeli ataha, agafasha abanyarwanda kubaka igihugu cy’amahoro, ubwumvikane, atagendeye ku ishyaka iryo ari ryose. Nshyigikiye ko ataha nk’umwami, umukuru w’igihugu, wubashywe, ufite ijambo muri poltiki y’u Rwanda ritabogamye. Ibyo bisaba rero ko Constitution y’u Rwanda ihinduka. Bizagerwaho se? Twabigeraho gute?
iz’umwami, abagore bose ari ab’umwami kimwe n’utundi tuntu tudasobanutse twarangaga ingoma- cyami. ibi kandi umuntu yavuga ko byari bigendanye n’igihe cyabo kuko nta n’iterambere ryari rihari none ubu abantu bose babaye abasirimu. ubu rero sinumva icyo umwami azaza guhindura kubyo tugezeho. jye mbona yaza mu gihugu cyenk’impunzi itahutse. aha ndashyigikira ko yakwakirwa neza nk’umunyacyubahiro ufite icyo avuze mu Rwanda. naho kuvuga ko abanyarwanda ko aho bamaze kugera bakeneye umwami byo byaba ari ugukabya. jye namushishikariza gutaha ndetse n’abamushyigikiye baba hanze ndetse n’imbere mu gihugu bagashyigikira ubuyobozi dufite maze tukava muri izo ZIG-ZAG
Arakabaho Umwami wacu Kigeli V Ndahindurwa! Imana izamuhe gutaha mugihugu cye nk’Umwami ugendera ku itegekonshinga (bitandukanye n’ubwami bwacyera @Mata avuga).