Beatrice Munyenyezi yabeshye urwego rw ‘ abinjira n’ abasohoka rwo muri Amerika avuga ko nta ruhare yagize muri jenoside yakorewe abatutsi muri 1994. lgihe kiragera atangwaho amakuru, arakurikiranwa araregwa, araburana, inkiko zisanga icyaha kimuhama nta gushidikanya , arakatirwa arafungwa none birangiye asubijwe ku ivuko.

Pauline Nyiramasuhuko na Beatrice Munyenyezi

Pauline Nyiramasuhuko n’ umuhungu we Arsene Shalom Ntahobari bakatiwe ibihano bikarishye n’ urukiko mpuzamahanga rwa Arusha (ICTR) nyuma yo guhamwa ibyaha ba jenoside. Beatrice Munyenyezi washakanye na Arsene Shalom Ntahobari ashinjwa kwicisha abatutsi kuri bariyeri “yategekaga” i Butare hafi ya hoteli bivugwa ko yari iya sebukwe.

Indangamuntu ya Beatrice Munyenyezi

Jenoside ni icyaha kidasaza, gusinda ubutegetsi ukibasira umuntu nkawe birahama . Abanyarwanda tugomba gukira iyo ndwara .

Samuel Kamazi

Photos: Igihe & Internet