Gufotora ku kibuga cy’indege Kanombe bisigaye bigoranye (Ifoto/Ububiko)

 

Abanyamakuru bakora itangazamakuru rikoresha amafoto baravuga ko babangamirwa n’abashinzwe umutekano iyo bagiye gufata amafoto ku kibuga cy’indege cya Kigali giherereye i Kanombe.
Bibaza niba hari inyungu z’umutekano baba babangamiye bikabayobera kuko ngo badasobanurirwa.
Kuba ufite ikarita y’akazi ngo ntibituma wemererwa gufata amafoto kuri icyo kibuga.
Hari abanyamakuru babwiye Izuba Rirashe ko ibikoresho byabo byigeze kuhafatirwa ubwo abashinzwe umutekano w’ikibuga baje bagasanga bari gufotora kandi bafite amakarita y’akazi.
Umwe mu banyamakuru ukorera Televiziyo wasabye ko amazina ye yagirwa ibanga, yagize ati, “Nubwo waba ufite ikarita y’ikigo ukorera, ukavuga ko wafata  ifoto i Kanombe, ibyo rwose ntabwo byagushobokera kuko urebye nabi ibyangombwa byawe ushobora kutabitahana.”
Uyu munyamakuru avuga ko nawe ubwe yahahuriye n’iki kibazo:  “Hari ubwo natumiwe na  kimwe mu bigo bikorera hano mu Rwanda tugiye kwakira abantu bavuye mu mahanga, nakoze aka kazi neza mfata amafoto, gusa tugiye gutaha nabonye abantu bambaye imyenda ya gisivile, bambwira ko nafashe amafoto ku ruhande kandi ngo bitemewe.”
Icyo gihe ngo kamera ya televiziyo yarafashwe ndetse ngo bashaka no gusiba amafoto yafashe, nyuma barayimusubiza ariko bamubuza kuzongera kugaruga kuhafata amafoto.
Inzego zishinzwe umutekano zivuga ko ibisobanuro kuri iki kibazo byatangwa n’ubuyobozi bw’ikibuga cy’indege.
Umuvugizi wa Polisi mu Mujyi wa Kigali, Supt Mbabazi Modeste, yabwiye Izuba Rirashe ko amategeko agenga ikibuga cy’indege yabazwa ubuyobozi bw’indege za gisivili (RCAA).
Tumaze igihe gisaga ibyumweru bibiri dutegereje ko ubuyobozi bw’iki kibuga bugira icyo butubwira kuri iyi ngingo, ariko ntiburabasha kuduha ayo makuru.
Umuyobozi ushinzwe gutanga amakuru muri RCAA, Tonny Barigye, yabwiye iki kinyamakuru ko amategeko agenga gufata amafoto kuri iki kibuga hari aho yari yanditse, ariko ko yayahashakiye akayabura kandi akaba adashobora kuyafata mu mutwe.
Mu butumwa yoherereje Izuba Rirashe, Barigye yijeje ko ayo makuru naboneka azayatanga kuko aho yari ari atagihari.
Placide KayitareAFRICADEMOCRACY & FREEDOMSJUSTICE AND RECONCILIATIONPOLITICSGufotora ku kibuga cy'indege Kanombe bisigaye bigoranye (Ifoto/Ububiko)   Abanyamakuru bakora itangazamakuru rikoresha amafoto baravuga ko babangamirwa n’abashinzwe umutekano iyo bagiye gufata amafoto ku kibuga cy’indege cya Kigali giherereye i Kanombe. Bibaza niba hari inyungu z’umutekano baba babangamiye bikabayobera kuko ngo badasobanurirwa. Kuba ufite ikarita y’akazi ngo ntibituma wemererwa gufata amafoto kuri icyo...PUBLISHING YOUR NEWS WITH CUTTING EDGE STYLE