Abantu batazwi biraye mu baturage baratemagura , 8 barakomereka
Abaturage bo mu gace ka Kanyika na Kayonja mu Karere ka Bukomansimbi bafite ubwoba bwinshi nyuma y’uko mu ijoro ryo ku Cyumweru tariki 21 Kanama,2016 abantu batazwi biraye mu miryango 6 bagatemugura abayigize maze 8 bagakomereka.
Ngo aba bantu bagabye iki gitero bakaba bari bitwaje imihoro aho baje mu masaha y’ijoro bagatemagura abaturage bibanda ku mitwe , amaboko ndetse n’abandi bakaba baragiye babatemagura mu bituza no mu mugongo.
Daily Monitor dukesha iyi nkuru izuva ko abatemwe harimo Vincent Kayemba w’imyaka 24 y’amavuko , John Kangave w’imyaka 38, Evelyn Nantumbwe w’imyaka 32, Noel Namanda ufite 50, John Nteza 21, Robert Damulira, 56, Nasibu Ssemanda, 23 n’umukobwa witwa Maama Anasi.
Abakomeretse byoroheje bakaba barahise bajyanwa ku Kigo nderabuzima cya Kitanda ya 3 aho baje kuhava bakajyanwa ku bitato bya Villa Maria Hospital biri mu Karere ka Masaka.
Ngo uwitwa Kayemba wakomerekejwe mu buryo bukomeye akaba yarajyanywe mu Butaro bya Mulago biri I Kampala.
Abaturage babanjye gukeka ko ari abajura bagabye iki gitero ariko nyuma baza kwivuguruza nyuma yo gusanga nta kintu na kimwe cyigeze gisahurwa .
Umuyobozi wagace ka Kitanda,Paul Kato avugako aka gace gafite ikibazo cyo kugira abapolisi babiri gusa bityo ko batashobora kurinda umutekano w’abaturage ibihumbi 40.
Bamwe mu bakomereye muri iki gitero
Umuyobozi w’igipolisi cya Uganda mu Karere ka Bukomansimbi,Micheal Ongana yavuze ko hashyizweho ikipe ishinzwe guhiga abagabye iki gitero ati’’Twatangiye iperereza kuri iki kibazo ndetse isaha iyo ariyo yose ababikoze bazamenyekana ndetse bafatwe’’
Uyu muyobozi kandi akaba yijeje abaturage batuye utu duce twagabwemo iki gitero ko hagiye kongerwa umubare w’abapolisi.