Abantu 30,000 bari barakatiwe TIG kubera uruhare rwabo muri jenoside baburiwe irengero
Ubuyobozi bushinzwe amagereza mu Rwanda bumaze kubura irengero ry’abantu bagera mu bihumbi 30 bagize uruhare muri jenoside bari barasabiwe igihano cyo gukora imirimo nsimburagifungo ifitiye igihugu akamaro bita TIG.
TIG yinjijwe mu mategeko y’u Rwanda nk’igihano nsimburagifungo ku byiciro bimwe by’abagize uruhare muri jenoside.
Ubwo zasozaga imirimo yazo muri Kamena 2012, inkiko Gacaca zari zishinzwe kuburanisha abakekwaho kugira uruhare muri jenoside ariko hatarimo abagize uruhare mu itegurwa ryayo, zari zimaze gukatira abantu 84,896 igihano cyo gukora imirimo nsimburagifungo.
Nk’uko bitangazwa na Agence Hirondelle ivuga kuri raporo ya serivisi y’amagereza y’u Rwanda, muri abo ibihumbi 84,896 bahanishijwe TIG, abagera mu bihumbi 53,366 nibo bonyine bitabiriye iyi mirimo, naho abandi iyi serivisi ikavuga ko itazi amakuru yabo.
Iyo raporo ikomeza ivuga ko muri abo ibihumbi 53,366 bitabiriye abagera ku bihumbi 46,270 barangije igihano cyabo, 1996 bagatorokera muri iyo mirimo, mu gihe abandi 340 bapfuye urupfu rusanzwe.
Dennis Nsengiyumva – imirasire.com