Abantu 103 barimo abarundi 39 baraye batawe muri yombi mu mukwabu
Amakuru aturuka mu Karere ka Bugesera, aravuga abantu 103 bakekwaho kuba inzererezi barimo abarundi 39 baraye batawe muri yombi mu mukwabo wakozwe n’inzego zishinzwe umutekano zifatanyije n’izi’ibanze mu Mujyi wa Nyamata.
Nk’uko ubuyobozi bw’umurenge wa Nyamata bwabigaragaje, abagiye bafatwa ni ababaga nta cyangombwa kibaranga bafite kandi bigaragara ko bashidikanywaho. Mu bafashwe hakaba hagaragaramo umubare utari muto w’abimukira ndetse n’abakomoka mu gihugu cy’abaturanyi cy’Uburundi.
Ni muri urwo rwego abimukira basabwa kwihutira kwiyandikisha mu makayi aboneka ku bakuru b’Imidugudu yashyizweho kugirango habashe kugira amakuru ku bantu bashya baba bari mu Mudugudu ariko badasanzwe ariho babarizwa.
Muri aba bantu 103, abenshi bari biganjemo bari abasore, ariko uyu mubare ukaba waje kugenda ugabanuka, kuko hari abari bafashwe kuko batagendanye ibyangombwa bibaranga kandi babifite mu rugo, bityo nyuma yo kubizanirwa no gusobanurwa n’imiryango yabo ndetse n’abakuriye imidugudu babazwamo bakemeza ko koko babazi bakarekurwa.
Abantu bakomoka mu gihugu cy’Uburundi bakunze kugaragara mu byaha bitandukanye birimo ubujura , urugomo ndetse n’ubwicanyi byagaragaye mu Karere ka Bugesera, ndetse akenshi ugasanga abaikora nta byangombw abibaranga cyangwa bibemerera kuhaba baba bafite. Ubuyobozi bw’aka Karere bwakunze kuvuga ko bugiye guhagurukira icyo kibazo ariko kugeza na n’ubu kikaba kikiharangwa.