Inyubako Kaminuza y’u Rwanda (UR) ikoreramo (Ifoto/ububiko)

 

Abakozi  bagera kuri 700   bakoreraga  ku masezerano  (Contract)  muri Kaminuza y’u Rwanda bohererejwe ubutumwa  kuri e-mail  basabwa gusubiza ibikoresho byose bivugwa ko bagiye gusezererwa.
Amakuru Izuba Rirashe rikesha umwe muri aba bakozi  ngo kohererezwa ubu butumwa bije bisanga amakuru yari asanzwe avugwa ko abakozi benshi muri iyi Kaminuza bazasezerwa ku mirimo yabo.
Uyu mukozi utashatse ko dutangaza amazina ye  ngo ntabwo baramenya niba hari irindi vugurura  rindi rigiye kubaho  ariko  90% ni ugusezererwa ku mirimo yabo.
Yagize ati “Turi mu marembera ntabwo barabitubwira ku mugaragaro ariko nta gisigaye.”
Umubare munini w’abasezerewe akaba ari abakozi bari abakozi ba  Kaminuza y’u Rwanda ubu yabaye (UR-Huye Campus).
Rubingisa Pudence,  Umuyobozi Wungirije muri Kaminuza y’u Rwanda ushinzwe Imari n’Ubutegetsi  yabwiye Izuba Rirashe ko aya makuru atari yo  habe na gato”.
Guhera mu ntangiriro za Nyakanga Leta y’u Rwanda yatangiye gahunda yo kugabanya abakozi bakora imirimo yenda gusa   mu bigo bitandukanye mu rwego rwo kugabanya amafaranga yabatangagwaho
Turakomeza   gukurikirana iyi nkuru.
Placide KayitareAFRICAHUMAN RIGHTSJUSTICE AND RECONCILIATIONPOLITICSInyubako Kaminuza y’u Rwanda (UR) ikoreramo (Ifoto/ububiko)   Abakozi  bagera kuri 700   bakoreraga  ku masezerano  (Contract)  muri Kaminuza y’u Rwanda bohererejwe ubutumwa  kuri e-mail  basabwa gusubiza ibikoresho byose bivugwa ko bagiye gusezererwa. Amakuru Izuba Rirashe rikesha umwe muri aba bakozi  ngo kohererezwa ubu butumwa bije bisanga amakuru yari asanzwe avugwa ko...PUBLISHING YOUR NEWS WITH CUTTING EDGE STYLE