Abahutu naba Tutsi bararushanwa Akababaro aho gufatanya guhangana na Paul Kagame Ubamariye kw’icumu
Umusomyi w’inyenyeri yatweretse ukwo Abanyarwanda bagenda berekana akababaro kabo mubyiciro bigizwe nimibare kuva kuri 23 kugeza kuri 1
Ninde munyarwanda ufite agahinda? 23-N’umututsi wasizwe iheruheru na jenoside, aba munzu iri hafi kumugwa hejuru iyo agerageje gukurikirana itangazamakuru rimubwira ko amafaranga agenewe kumufasha aribwa nabayobozi, iyo agerageje kubaza impamvu abanyereza amafaranga y’ikigega FARG batajya bahanwa bamusubiza ko agomba “Kwigira”, yagaruka kubaza bakamusubiza ko agomba kwihesha “Agaciro developpement fund”, nubwo yahisemo guceceka uyu agahinda karamwishe; 22-Umuhutu uziko yiciwe ab e mu Rwanda no muri Kongo ategereza ubutabera araheba, uwo agahinda karamwishe; 21-Umututsi wiciwe abe muri jenoside abacyekwaho kumwicira bakaba arimo kubobona bidegembya kubera “inyungu za politike” ya RPF, uwo agahinda karamwishe; 20-Umunyarwanda ufitanye isano na Fawustini Kayumba Nyamwasa, Rosemary Museminari na murumuna we Mary Baine, Dr David Himbara, Tom Byabagamba na muramu wabo Frank Rusagara usigaye agenda yububa ngo hato batamenya ko hari isano afitanye nabo, uwo agahinda karamwishe; 19-Umuhinzi witungiwe no guhinga akaba Leta yaramwambuye isambu ye cg se yarakoze amaterasi akamwangiriza umurima imyaka 2 ikaba ishyize atabasha kweza, abana be barwaye bwaki, ubu yahunze inzara yemera kuba impunzi, uwo agahinda karamwishe; 18-Umubyeyi n’umwana we, uyu mubyeyi yarikokoye udufaranga twose aduha leta ngo imufashe kwigisha umwana we, uyu mwana yaje kuzuza amanota bamusabaga ngo ajye kaminuza, ariko nubwo yayabonye yicaye murugo Leta yanze ko ajya kwiga kaminuza ngo niyirihire, uyu mwana n’ababyeyi be agahinda karabishe; 17-Umuntu wifitiye isambu, ikibanza, itongo rye yakuragamo udushyimbo tutamuhagije ariko ubu akaba asabwa guha leta amafaranga ngo yuko afite isambu, ikibanza, itongo, inzu mu Rwanda, uyu agahinda karamwishe; 16-Umusirikare utarajya Darfour na rimwe ngo abone agafaranga nawe mu gihe azi abamaze kujyayo inshuro 3, uyu musirikare agahinda karamwishe; 15-Uwasezerewe mu ngabo ufite amashuri asabwa ngo abashe kujya mubutumwa bwa Loni nawe kuzanayo udufaranga akaba ahabwa ibizami bya nyirarureshwa akaba yibonera abasivili bambikwa imyambaro ya gisirikare bajyanwayo bariganye kaminuza, uyu agahinda karamwishe; 14-Umusirikare cg umusivile wihanganiye izuba rya Sudani yagaruka utudolari Loni yamuhembye akatugabana nabo atazi udusigaye RDF ikatumuvunjira kuri 500 nyamara azi neza ko ivunjisha rigeze kuri 700, uyu agahinda karamwishe; 13-Umunyarwanda utaravuye Ibugande wize kaminuza akaba yarabuze akazi nyamara abona ntawavuye ibugande wakabuze nkawe, uyu agahinda karamwishe; 12-Umunyarwanda umaze gukoreshwa ibizami by’akazi byinshi nyamara akaba yaratahuye ko biba ari nyirarureshwa akazi kaba karatanzwe cyera, ubu akaba abwirwa ko agomba gushakira ahandi kuko akazi ka leta kabaye y’amazi aba make agaharirwa abavuye Uganda gusa n’inshuti zabo, uyu agahinda karamwishe; 11-Umunyarwanda witabiriye urugamba rw’inkotanyi akaza gukurwamo kuko yari umwana (Kadogo) ubu nubwo yakuze akaba yarabuze akazi akaba adashobora kwemererwa kwinjira mugipolisi cg gusubira mugisirikare, uyu agahinda karamwishe; 10-Umunyarwanda wakoze ibizamini by’akazi ka leta akabitsinda akaba yarategereje ko ahabwa akazi yatsindiye bose babireba agaheba, uyu agahinda karamwishe; 9-Umunyarwanda umaze gutwikirwa inzu ye cg ubucuruzi bwe, leta ikaba imubwira ko ariwe wabyiteye kuko ntakizimyamwoto n’ubwishingizi afite nuwasenyewe inzu ye imaze kuzura, uyu agahinda karamwishe; 8-Umunyarwanda watanze amafaranga y’Agaciro fund, one dollar Kampeni, … nubwo yayatanze akaba ataramenye irengero ryayo nicyo yakoreshejwe, uyu agahinda karamwishe; 7-Umunyarwanda uheze muri gereza nyamara ufungiye ubusa kuko yahimbiwe ibyaha atakoze, uyu nawe muri gereza aho ari agahinda karamwishe; 6-Umunyarwanda wiyambaje inkiko, umuvunyi, Transparency Rwanda na Perezidansi ntibimurenganure kubera impamvu zitandukanye, uyu agahinda karamwishe; 5-Umunyarwanda uri hanze utashobora gutaha murwamubyaye kuko yahimbiwe dosiye naza bazamuta muri yombi, uyu nawe hanze aho ari afite agahinda; 4-Uyu n’umubyeyi wari warahungiye i Burundi yohereje abana be bose k’urugamba rw’inkotanyi, atashye nkabandi nyuma “y’intsinzi” asanga abana be bose barapfuye agerageje gutohoza abwirwa ko abana be bakubiswe udufuni bazize gusa ko bize kurusha ababayoboraga, ubu aba munzu ya wenyine abura n’umuha amazi kandi yarabyaye. Yategereje ko leta yazamuhoza amarira araheba, uyu mubyeyi aho ari agahinda karamwishe; 3-Uyu n’umuhutu wavuye Tingitingi na Benako ageze mu Rwanda asanga isambu ye yigaruriwe n’abasirikare bakuru, kubera ubwoba yahisemo kubika umutwe ngo batazamenya ko iyo sambu ari iye, uyu nawe aho ari agahinda karamwishe; 2-Uyu ni umusore witegereje ibibera mu Rwanda asanga bibabaje cyane ari akarengane gusa gusa, azenguruka muma banki yose akorera mumugi wiwabo asanga abazikoramo bose ari akatsiko- sajya gusa gusa yafashe icyemezo asanga fdlr mumashyamba ya Kongo yizeye kugaruka vuba guca akarengane no kudasaranganya ibyiza by’igihugu kuri bose, uyu musore cg umugabo ubu yisanze mumaboko ya Monusco aho afite ubwoba ko azacyurwa akagaruka mubyo yari yarahunze, uyu nawe agahinda karamwishe; 1-Umunyarwanda wabuze uwe ku manywa yihangu, yaburiwe irengero yabajije polisi imubwira ko nayo itazi irengero, uyu nawe agahinda karamwishe arara arota uwe buri joro – Niba wisanze uri muri ibi byiciro, humura kandi tegereza igisubizo wihanganye? Yoboka amasengesho wenda Imana ishobora byose izakumva igire icyo ikora! Niba wisanze muribi byiciro,wikomeza guheranwa n’aka gahinda ahubwo kagutere gufatanya n’abandi kuko bigarahara ko nta munyarwanda udafite ibibazo maze dufatanye gukuraho ingoma mbi iyobowe na FPR Inkotanyi. Rayon sport na APR umunsi zakiniye muri Kigali, muzaze muri benshi, tuzahurira mu muhanda uyo mukino urangiye maze turebe ko Inkotanyi zizaturasira rimwe twese kandi tuzava mumuhanda ari uko ingoma mbisha ihirimye. JMV Kazubwenge Sudan
https://inyenyerinews.info/justice-and-reconciliation/abahutu-naba-tutsi-bararushanwa-akababaro-aho-gufatanya-guhangana-na-paul-kagame-ubamariye-kwicumu/AFRICADEMOCRACY & FREEDOMSHUMAN RIGHTSJUSTICE AND RECONCILIATIONPOLITICSUmusomyi w’inyenyeri yatweretse ukwo Abanyarwanda bagenda berekana akababaro kabo mubyiciro bigizwe nimibare kuva kuri 23 kugeza kuri 1 Ninde munyarwanda ufite agahinda? 23-N'umututsi wasizwe iheruheru na jenoside, aba munzu iri hafi kumugwa hejuru iyo agerageje gukurikirana itangazamakuru rimubwira ko amafaranga agenewe kumufasha aribwa nabayobozi, iyo agerageje kubaza impamvu abanyereza amafaranga...Placide KayitareNoble Mararakayitare@gmail.comAdministratorINYENYERI NEWS