Abagize “Intwarane za Yezu na Mariya” bagizwe abere
Ibi ni nyuma yaho mu Ugushyingo umwaka ushize wa 2014 bari bakatiwe igifungo cy’imyaka itanu n’Urukiko Rukuru nyuma bakaza kujurira.
Urukiko rwavuze ko mu bushishozi bwarwo; rwasanze ibyahereweho hemezwa ibyaha aba bantu nta mpamvu zidashidikanywaho zigize icyaha zatanzwe.
Urukiko rwavuze ko nta mpamvu zifatika zigaragaza ko abaregwa bavuze ko ubutegetsi buriho ari ubw’igitugu ko bugomba kuvaho, niba butavuyeho hakazameneka amaraso menshi aruta ayamenetse mu 1994 nk’uko babishinjwaga.
Aba bose uko ari 8, (Abagore 7 n’umugabo umwe) bari bahamijwe icyaha cyo gukwirakwiza ibihuha bigamije kwangisha rubanda ubutegetsi buriho, bakatirwa igihano cyo gufungwa imyaka itanu ku itariki 10 ya Ugushyingo 2014. Gusa muri iyo myaka itanu, habaka hari kuvamo umwaka n’amezi atatu bari bamaze bafunze.
Muri Nyakanga 2013 nibwo bafashwe mu nzira zerekeza ku rugo rw’umukuru w’igihugu aho ubushinjacyaha bwavuze bari bagiye kureba Perezida Paul Kagame ngo bamugezeho ubuhanuzi bwabo.
Izi Ntwarane zashinjwe ko ubwo zavaga mu Misa kuri Kiliziya ya Saint Michel zerekeje ku rugo rw’Umukuru w’igihugu, zivuga ko Perezida Kagame n’abamufasha kuyobora ari abanyagitugu, kandi ko nibatihana ubutegetsi bwabo bugiye kuvaho no mu gihugu hakameneka amaraso menshi.
@PGirinema
https://inyenyerinews.info/justice-and-reconciliation/abagize-intwarane-za-yezu-na-mariya-bagizwe-abere/AFRICADEMOCRACY & FREEDOMSHUMAN RIGHTSJUSTICE AND RECONCILIATIONPOLITICSIbi ni nyuma yaho mu Ugushyingo umwaka ushize wa 2014 bari bakatiwe igifungo cy’imyaka itanu n’Urukiko Rukuru nyuma bakaza kujurira. Urukiko rwavuze ko mu bushishozi bwarwo; rwasanze ibyahereweho hemezwa ibyaha aba bantu nta mpamvu zidashidikanywaho zigize icyaha zatanzwe. Urukiko rwavuze ko nta mpamvu zifatika zigaragaza ko abaregwa bavuze ko ubutegetsi buriho...Placide KayitareNoble Mararakayitare@gmail.comAdministratorINYENYERI NEWS