Amashanyarazi (Ifoto/interineti) 

 

Abadepite mu Nteko Ishinga Amategeko bakomeje kugira impungenge z’ijyanye na Megawate  927 u Rwanda ruvuga ko ruzaba rufite mu mwaka wa 2017 mu gihe ubu hari Megawate 110 gusa.
 “Muri gahunda y’imbaturabukungu ya 2, Leta ifite gahunda ko mu mwaka wa 2017, Abanyarwanda bangana na 70% bazaba bafite amashanyarazi, nyamara muri uyu mwaka abayafite ni 16% gusa, imikorere ya EWSA turabona ntacyo izageza ku gihugu intego cyihaye.”
Ibi byashimangiwe na depite Nyinawase Jeanne d’Arc  ubwo Komisiyo ishinzwe imikoreshereze y’Imari n’Umutungo by’Igihugu (PAC), yagezaga ku ba depite igenzura yakoze kuri iki kigo, nyuma y’irindi genzura ryakozwe na Komisiyo ishinzwe imikoreshereze y’imari bya Leta.
Depite Nyinawase avuga ko igihugu gifite Megawate 110 gusa z’amashanyarazi, nyamara mu mwaka wa 2017,  hari gahunda ko igihugu kizaba kigeze kuri Megawate 976.
Aha niho uyu muyobozi avuga ko igikomeje kwibazwaho ari ukuntu ibi byashoboka, mu gihe  ingomero z’amashanyarazi zubatswe cyangwa zirimo kubakwa uyu munsi, zirimo gutanga amashanyarazi make ku buryo buteye ubwoba.
Yagize ati “Ubu koko ntitwaba turimo kubeshya Abanyarwanda ko izi ntego zizagerwaho kandi tubona ko bidashoboka?”.
Imikorere idahwitse y’Ikigo cy’igihugu gishinzwe ingufu, amazi, isuku n’isukura (EWSA), ishimangirwa na depite Rucibigango, nawe uvuga ko kugera kuri iki cyerekezo cyo mu mwaka wa 2017, byaba ari inzozi.
Yagize ati “igihugu gifite urugomero rw’amashanyarazi   mu Karere ka Karongi,  ubu ruratanga Kilowate 50,  mu gihe uru rugomero  rwagombaga gutanga Kilowate 200.”
Izindi ngomero depite Rucibigango avuga ko zitazatuma igihugu kigera ku ntego cyiyemeje, ni nk’urugomero rwa Janja ubu rurimo gutanga Kilowate 38, mu gihe rwagombaga gutanga Kilowate 200, urugomero ruri mu Karere ka Rutsiro rwagombaga gutanga Kilowate  300, ubu rutanga Kilowate 57 gusa.
Izi mpungenge z’abadepite  zirashimangirwa na Nkusi Juvenal
Ubwo yerekanaga iyi raporo, depite Nkusi Juvenal uyoboye PAC, yavuze ko uretse kuba ingomero zagombaga gutanga aya mashanyarazi zifite ibibazo bikomeye, n’amashanyarazi make igihugu gifite, asesagurwa ku buryo budasanzwe.
“Kugeza ubu amashanyarazi angana na 23%, asohoka ku buryo butazwi, muri make aya mashanyarazi aratakara, ibi byose biterwa n’imiyoborere itanoze, n’ibikoeresho bishaje bidashobora kugenzura amashanyarazi iki kigo gifite.”
Depite Nkusi nawe asa nk’uhamanya n’ibyo aba badepite bavuga, kuko nawe ashimangira ko ingomero z’amashanyarazi zubatswe mu mwaka wa 2006, zimwe zahagaze gukora burundu, ibi ngo bituma igihugu gitakaza akayabo k’amafaranga atagira ingano hagurwa amavuta yo gukoresha.
PAC iravuga ko buri kwezi hakoreshwa akayabo ka miliyoni 5 z’Amadorali, akoreshwa mu kugura amavuta yo gukoresha mu mashini zitanga amasharanyazi. PAC iravuga ko  igiteye agahinda usanga kuri izi ngomero zapfuye, hari abakozi ba EWSA bahahora kandi bahembwa amafaranga menshi.
Dore uko ikibazo cy’ingomero gihagaze
Depite Nkusi avuga ko urugomero rw’amashanyarazi rwa Nshiri ruri mu Karere ka Nyaruguru, uwarwubatse yafashe beto ayishyira hejuru y’igitaka cyonyine, ubu iyo imvura iguye irarujyana.
Urugomero rwa Gashashi ruri mu Karere ka Rutsiro, narwo depite Nkusi avuga ko rwahagaze gukora, kuko uwarwubatse yararusondetse.
Yagize ati “Yakoresheje sima nke mu kurwubaka ntirwamara kabiri, ahubwo iyo ugiye mu gasantire gaturiye uru rugomero, usanga iyi sima yose ariho yagurushijwe,  agasantire kahaturiye niko kubatswe ubu kameze neza.”
Izindi ngomero zifite ibibazo, zirimo urwa Rukarara ya 1 ruri mu Karere ka Nyamagabe rutagikora, urwa Nyabahanga ruri mu Karere ka Karongi, uru ngo rwakubiswe  n’inkuba mu mwaka  wa 2013, kugeza ubu rwarahagaze.
Urundi rugomero PAC ivuga ko rwahagaze, ni urwa Mukungwa II  ruri mu Karere ka Musanze, rwapfuye mu mwaka wa 2013, mu gihe rwatangaga Megawate 2.1.
Urugomero rwa Rukarara ya  kabiri ruri mu Karere ka Nyamagabe, n’ubwo ngo rumaze gutahwa vuba, ariko rwagombaga kurangira mu myaka ibiri, nyamara rwuzuye mu myaka ine, ibi bikaba bivuze ko ari igihombo gikomeye igihugu cyagize.
Ikindi abadepite bavuga ko gihangayikishije Abanyarwanda, ngo ni ukuntu iyubakwa ry’urugomero rwa Nyabarongo birimo gutinda,  ibi ngo biratuma igihugu gihomba miliyoni 3 z’Amadorali buri mwaka.
PAC ivuga ko yakoze igenzura, isanga mu bitabo bya EWSA handitsemo ko iki kigo cyaguze amavuta ya miliyari 13  z’Amanyarwanda yo gushyira mu mashini, ibi byose bigaterwa n’uburyo ibyabaga biteganyijwe ko izi ngomero zije gufasha, byagiye birangirira mu mishinga gusa.
N’ubwo ingo zifite umuriro w’amashanyarazi mu Rwanda zimaze kugera kuri 19%, u Rwanda rwihaye intego ko mu mwaka wa 2017 ingo 70% zizaba zigerwaho n’umuriro w’amashanyarazi ukomoka ahantu hatandukanye haba ku ngomero z’amashanyarazi, nyiramugengeri, imirasire y’izuba, gazi metani (gas methane) amashyuza n’ahandi hanyuranye.