Umuvunyi mukuru, Aloysie Cyanzayire (iburyo) asobanura ibibazo yabazwaga n’Abadepite (Ifoto/Interineti)
Intumwa za rubanda zabajije Umuvunyi Mukuru Aloysie Cyanzayire impamvu abayoboye EWSA badakurikiranwa n’inkiko.
Izi ntumwa za rubanda zabimubajije ubwo yari amaze kubagezaho raporo y’ibyakozwe n’Urwego rw’Umuvunyi muri 2013-2014.
Iyo raporo igaragaramo igihombo Leta yatewe na EWSA mu mishinga ya Biyogazi n’Amashyuza.
Ku mushinga wo gukwirakwiza ingufu za Biyogazi; EWSA yakoresheje amafaranga arenga miliyari 2 na miliyoni 880 yubaka biyogazi 15 kuri 3049 zari ziteganyijwe.
Icyakora ngo agera kuri miliyari 2 na miliyoni 170 yarakoreshejwe mu byo EWSA yise imishahara y’abakozi, itumanaho, amahugurwa n’ibindi.
Ku mushinga wo gushakisha ingufu z’amashyuza ku kirunga cya Karisimbi, Aloysia Cyanzayire yavuze ko Urwego ayoboye rwasanze uwo mushinga warahagaze EWSA imaze kwishyura amafaranga miliyari zisaga 22 na miliyoni 108.
Yavuze ko ibi byose bishingira ku mitangirwe mibi y’amasoko kugeza aho sosiyete yagombaga gucukura ayo mashyuza yaciye EWSA ihazabu y’amafaranga arenga miliyari 1 na miliyoni 382 kuko yahagaritswe itarakora nyamara EWSA yo ntiyaca ihazabu indi sosiyete yagombaga gutanga ibikoresho.
Abadepite n’Abasenateri banenze aho iyo raporo igaragaramo abo bise udufi duto twariye ruswa itarenze ibihumbi 15, bakajyanwa mu nkiko, bagakatirwa imyaka isaga 6 ariko ibifi binini byo muri EWSA ntibibe nibura byarashyikirijwe inkiko ngo zibirekure.
Umuvunyi Mukuru yavuze ko abo bayobozi ba EWSA yabahaye inama kandi bamwemerera ko bazikosora, ibi ntibyashimishijwe abadepite ndetse bamwe bahita babigaragariza mu bibazo bamubajije.
Depite Nkusi Juvenal yavuze ko Urwego rw’Umuvunyi rudashinzwe gutanga inama ahubwo ko rufite ubushobozi bwo kugenza icyaha no kugishinja.
Ati, “kubagira inama bararangije gukora amakosa bimaze iki? Mwari mukwiye kubajyana mu nkiko ibintu bikihuta kuko ubwo bubasha murabufite.”
Umwe mu badepite yavuze ko abo bayobozi bagiriwe inama ubwo bari muri Hoteli Serena bakabwirwa ko abahawe gucukura ingufu z’amashyuza badashoboye ariko bararenga babaha amafaranga.
Umuvunyi Mukuru ntiyahakanye ko afite ububasha bwo gushinja ibyaha, ariko ngo byinshi muri ibi byaha basanga ari amakosa ajyanye no kwica imitangirwe y’amakosa ya Leta kandi bikaba bitari mu nshingano zabo ahubwo ko bahita babishyikiriza ubushinjacyaha bukuru.
Umunyi Mukuru yavuze ko kuko ibyo byaha bifite isano na ruswa, byagakwiye kuba nabyo bishyirwa mu nshingano z’Urwego rw’Umuvunyi kugira ngo bajye babikurikirana.
Si ubwa mbere izi ntumwa za rubanda zisaba ko abayobozi ba EWSA bashyikirizwa inkiko ku makosa yo gucunga no gukoresha nabi imari ya rubanda ariko ntibijya bikorwa.
Muri iyi raporo y’Umuvunyi Mukuru icyitwa EWSA ubu ntikikibaho kuko mu kwezi kwa karindwi cyasimbujwe ibindi bigo bibiri, kimwe gishinzwe ingufu (REG) n’ikindi gishinzwe amazi, isuku n’isukura (WASAC)
Icyakora benshi mu bari abakozi ba EWSA ubu ni bo bakorera ibyo bigo byombi.
Ibindi Umuvunyi Mukuru yagejejeje ku Nteko Ishinga Amategeko
Muri iyi raporo kandi Umuvunyi Mukuru yabwiye izi ntumwa za rubanda ko mu bindi bakoze muri 2013-2014 bakiriye ibibazo by’abaturage bigera ku 2573.
Hakemuwemo 1524, ibindi 510 byohererezwa izindi nzego naho ibindi 551 bikaba bikiri gukorwaho amaperereza.
Ibi bibazo biba byiganjemo iby’ubutaka, iby’imanza, iby’umurimo n’ibindi.
Abasabye gusubirasho imanza bavuga ko bareganyijwe ni 2572.
Urukiko rw’Ikirenga rwasabwe gusubiramo imanza 47, izindi 1259 basanze nta karengane kazirimo naho 1266 ziracyari gusesengurwa.
Muri iki kiganiro cyanitabiriwe na Minisitiri muri Perezidansi ya Repubulika, Umuvunyi Mukuru yagejeje ku Nteko Ishinga Amategeko ibiteganyijwe gukorwa n’Urwego rw’Umuvunyi muri uyu mwaka wa 2014-2015 watangiye mu kwezi kwa karindwi.

2

166

05/11/2014
Placide KayitareAFRICADEMOCRACY & FREEDOMSJUSTICE AND RECONCILIATIONPOLITICSUmuvunyi mukuru, Aloysie Cyanzayire (iburyo) asobanura ibibazo yabazwaga n'Abadepite (Ifoto/Interineti) Intumwa za rubanda zabajije Umuvunyi Mukuru Aloysie Cyanzayire impamvu abayoboye EWSA badakurikiranwa n’inkiko. Izi ntumwa za rubanda zabimubajije ubwo yari amaze kubagezaho raporo y’ibyakozwe n’Urwego rw’Umuvunyi muri 2013-2014. Iyo raporo igaragaramo igihombo Leta yatewe na EWSA mu mishinga ya Biyogazi n’Amashyuza. Ku mushinga...PUBLISHING YOUR NEWS WITH CUTTING EDGE STYLE