Analyse critique ku gikorwa cy’amashyaka FDU, RNC na PC Amahoro, cyo gukora commémoration ihuza kwibuka abanyarwanda bazize genocide yakorewe abatutsi n’abanyarwanda bazize intambara n’ingaruka zayo ndetse no kwibuka abazize ubundi bwicanyi bwabayeho kuva kera kugeza none.

Mbanje kwibutsa ko iyi ngingo nigeze kuyitangaho igitekerezo mu mwaka wa 2013 kuri za forums zinyuranye abanyarwanda tuganiriraho.

Amashyaka FDU-RNC-RC Amahoro, aratangaza ko gukora commémoration ya genocide yakorewe abatutsi, ngo bitubaka ubwiyunge nyakuri bw’abanyarwanda, bityo akaba abona ko igikwiye ari ukwibukira hamwe abanyarwanda bazize genocide n’abazize intambara n’ingaruka zazo ndetse n’abazira, kugeza none, ubundi bwicanyi.

Aya mashyaka kandi mu nyito ya commemoration, ntakoresha “commémoration ya genocide yakorewe abatutsi” ahubwo arakoresha inyito “commemoration du genocide, crimes de guerre et crimes contre l’humanité”.

Ese commemoration ya genocide ni igikorwa gifite inshingano yo kubaka ubwiyunge bw’abanyarwanda? niyo mpamvu ikorwa? igisubizo cyange ni oya, ubwiyunge kandi bufite ibindi bikorwa byo kubwubaka no kubuharanira.  Naho commémoration ya genocide nta gisobanuro kindi gikenewe ngo byumvikane neza ko impamvu cyangwa inshingano zayo atari, namba (pas du tout/not at all), guharanira ubwiyunge.Icyo bikoze ibikorwa bya commémoration ya genocide, mu by’ukuri bifite akamaro mu nzira y’ubwiyunge bw’abanyarwanda nubwo ataricyo bibereyeho. Commemoration ya genocide ni ukunamira no kwibuka abayiguyemo, ni uguha icyubahiro abayiguyemo, ni “perpetuation de la mémoire des victimes”, ni immortalisation y’abayiguyemo, ni ugufatana mu nda no kwiyubaka kw’abayorokotse, ni ukwibuka no kwigisha amateka mabi ya genocide, ni kandi recueillement (kwiherera no gutekereza ku bishwe) y’abayirokotse n’abandi bantu bose batuye ISI arinako batahana umukoro wo kwiga ku byakorwa ngo genocide ntizongere ukundi mu bantu.

Mboneyeho kubwira cyangwa kwibutsa  umuntu wese waba atari abizi, ko atari Leta y’uRwanda yatangije ibikorwa byo gushyingura mu cyubahiro no kwibuka abazize genocide yakorewe abatutsi mu Rwanda, ibi bikorwa byatekerejwe kandi bitangizwa hirya hino mu Rwanda n’abarokotse genocide, twatangiye kubitegura genocide ikirangira maze kw’ikubitiro bikorwa bwa mbere mu Rwanda ku Muyumbo wa Bicumbi bya Kigali Ngari mu kwezi k’ugushyingo 1994, bikomereza iKaduha ya Bunyambilili kuwa 18/03/1995, kuwa 19/03/1995 mu Bugesera, kuwa 07/04/1995 mu mugi wa Kigali; Leta yabifatiye aho bigeze kuva kuri iyi tariki ya 07/04/1995 maze kuva ubwo ifatanya n’abacitse kw’icumu rya genocide kubinoza. Kugeza n’uyu munsi, Leta ifatanya n’abacitse kw’icumu, iyo igize icyo ikosa, abacitse kw’icumu turayinenga tukayigira inama z’ukuntu ibyo turushaho abandi bose ubuzare, bikwiye gukorwa.Mu by’ukuri rero n’amashyaka FDU, RNC, Amahoro, ntakwiye kwadukira igikorwa adafiteho ubumenyi buhagije ngo agikore uko abyumva atabiherewe umugisha n’abo kireba kurusha abandi bose.

Ese abanyarwanda twese (abatutsi, abahutu n’abatwa) dukwiye kwitabira commémoration ya genocide yakorewe abatutsi? igisubizo ni yego. Ese abanyarwanda dukwiye kwitabira commémoration y’intambara n’impfu zinyuranye zatewe n’izi ntambara zayogoje uRwanda? ku bwange iyi commemoration nayo ikwiye kubaho kandi ikitabirwa n’abanyarwanda twese.

Génocide yo ni ikintu kihariye, iyakorewe abatutsi ni nk’iyakorewe abajuifs cyangwa iyakorewe aba arméniens, kwibuka genocide ntibigerekwaho ibindi bintu, ibi ndibubigarukeho, mbisonanure.

Ese abatutsi barokotse genocide, twishimiye uko commémoration ikorwa kuva mu mwaka wa 1995 kugeza uyu munsi muri 2015, igisubizo ni yego kandi koko hafi 100% by’abarokotse genocide, twishimiye uko commemoration ikorwa nubwo duhora duharanira kubinoza, duhora dutungira Leta urutoki, igikwiye kunozwa ndetse hakaba ubwo tugaya uko Leta iba yabigenye, tugaharanira ko bikosorwa.

Ese uburyo amashyaka FDU-RNC-PC Amahoro, akora cyangwa ashaka gukora commemoration, twe abatutsi barokotse genocide turabyishimiye? igisubizo ni uko hafi twese, hafi 100%, tutabyishimiye, bivuze ko bashaka kutunywesha umuti ubishye kandi ukosheje, utari “suitable” kuri commemoration ya genocide yakorewe abatutsi. Jye mbona ko kwangiza ibyiza byakozwe mu rwego rwa “management” y’ingaruka za genocide yakorewe abatutsi, ari ukuyoba no gukosa. Icyo bikoze kunenga no kurwanya ingamba n’ibikorwa bya Leta iyobowe na FPR, byo ni uburenganzira busesuye bw’umuntu uwo ariwe wese, by’umwihariko umunyapolitiki uba agambiriye kugera ku butegetsi abuvanyeho ababuriho; ibyo kunenga Leta iyobowe na FPR kandi ntibibuze, naho kunenga no kurwanya ibyiza iyi Leta yakoze n’ibyo ikora ubu, nta politiki irimo.

Ibyiza byakozwe cyangwa birimo bikorwa, navugamo programme ya Ndi umunyarwanda, urugamba rwo gupfubya ibitero bya ex FAR muri 1996/1997, gucyura impunzi z’abahutu barenga 3.000.000 ibakuye Congo, Tanzanie, Burundi n’ahandi, gukora management y’ingaruka za genocide harimo gukora commemoration ya genocide yakorewe abatutsi no guhangana n’ipfobya ryayo, gushyiraho ikigega FARG, hari kandi imanza gacaca, hari uguteza imbere tourisme n’ibindi bikorwa by’amajyambere binyuranye, n’ibindi n’ibindi…).

Nitwibaze iyo impunzi z’abahutu zo muri 1994 zirenga 3.000.000 zidataha mu Rwanda, nitwibaze ikibazo cyazo uko cyari kuba giteye uyu munsi tugereranije n’ikibazo cy’impunzi ngo zigera kuri 200.000, FDRL ndetse n’andi mashyaka ya opposition akoresha/yubakiraho politiki yayo. Nyamara ikigaragara muri discours za bamwe mu barwanya Leta iyobowe na FPR, ni uko iki igikorwa cy’ingenzi cyo gucyura impunzi z’abahutu no kuburizamo ibitero ex FAR n’interahamwe bari bagiye kugaba mu Rwanda, bo babyita ibikorwa ngo bya genocide ingabo za Leta iyobowe na FPR, zakoreye abahutu.

Icyo bikoze/en revanche, nubwo ntabifiteho inkuru y’imvaho, nange nzi neza ko hari crimes de guerre et autres crimes zabaye, zikozwe n’abarwanyi b’impande zombi (abashakaga gucyura impunzi ku ngufu n’abashakaga kuzibuza gucyurwa), bityo abapfuye bazize iyi ntambara n’abazize iyayibanjirije mu Rwanda n’izayikurikiye muri RDC, barimo abasirikari ba FPR Inkotanyi na RDF, bakabamo abasirikari ba FAR na milices, bakabamo n’abaturage b’inzirakarengana, jye mbona bakwiye kwibukwa. Mbishimangire, jye ntekereza ko kubibuka no kwibuka intambara baguyemo ari ngombwa, ni amateka y’uRwanda akwiye/agomba kwibukwa, mbona byakwigwa neza maze hakabaho uburyo biba amateka azahora yibukwa nk’uko tuzahora twibuka genocide yakorewe abatutsi. Kubyiga kandi ntibiruhije cyane, dufite hafi yacu uko western countries na Israheli, ku ruhande rumwe bahora bibuka kandi bigisha mu mashuri n’ahandi Shoah n’abajuifs bayiguyemo, bakongera ku rundi ruhande, bakigisha kandi bakibuka n’intambara z’Isi yose n’abo zahitanye,ntibajya babivangangavanga, barabyize barabinoza kuburyo bikorwa mu buryo bunogeye abo bireba bose. Ibi bintu uko ari bibili kandi niyo fondation, niwo musingi w’ibikorwa byose muri western countries, ni amateka yabo aremereye cyane kandi ahora yibutsa ko bitazongera, ko kandi amaraso y’ababiguyemo ariyo fondation yubakirwaho ibihugu byabo.

Abakoze Shoah barahanwe kandi baracyahanwa, baracyahigwa kw’Isi yose naho kuba hari milioni zirenga 70 z’abantu bazize intambara ya kabiri y’isi, hakaba izigera kuri 15 z’abazize intambara ya mbere y’Isi, ntabwo aba bantu bapfuye mu ntambara baryojwe abasirikari milioni na milioni bazirwanye. A mon humble avis/uko mbyiyumvira, mbona ko natwe twakora kuburyo abantu baguye mu ntambara zo kuva 1990 mu Rwanda ndetse na Congo, bataryozwa abasirikari ba FPR cyangwa aba Leta yariho (FAR, FDRL n’abandi) barwanye izo ntambara. Naho abakoze genocide bo barabiryojwe kandi bakwiye gukomeza kubiryozwa aho bari hose kw’Isi nk’uko bimeze kubakoze Shoah.

Abakora politiki, abifuza gusimbura FPR ku butegetsi cyangwa gusimburanwa nayo uko ibihe bizagenda bihererekanya, nibakore gahunda ziberanye n’ibihe tugezemo maze barushanwe gahunda nziza na FPR, nibirinde kurwana urugamba rusenya ibyiza byakozwe kugeza ubu nk’uko nabikomojeho haruguru muri iyi message, nibirinde kubirwanya cyangwa kubibangamira, ahasigaye nababwira iki, banenge ibikwiye kunengwa, batangaze gahunda bafite, bashakishe abayoboke n’abakunzi, maze igihe nikigera bazahatane mu matora, uzababuza uburenganzira bwa demokarasi we bazamurwanye ariko badasenye cyangwa ngo bangize ibyiza yakoze cyangwa akora. Muri uru rwego rwo guhangana no guharanira gutsinsura abari kubutegetsi, dukwiye (abari ku butegetsi n’ababurwanya) kugira ibyo twigira kuri demokarasi mu bihugu byateye imbere.

Mbishimangire, nta bushishozi buri mu bikorwa byo kwamagana no kugerageza gusenya ibyiza byakozwe na Leta iyobowe na FPR, ntabushishozi buri mu gikorwa cyo kwamagana uko dukora (abanyarwanda, Leta y’uRwanda, imilyango mpuzamahanga n’abanyamahanga) kuva mu mwaka wa 1995,commemoration ya genocide yakorewe abatutsi;

En revanche, hari ibikorwa cyangwa ibidakorwa bikwiye kunengwa, bivuze ko opposition ifite “du pain sur la planche”, nkaba ntumva impamvu igonga urukuta irwanya cyangwa igerageza gusenya ibidadiye kandi bikoze neza.

Muri make, mbahanure kandi maburire, uzagerageza kwadukira kwangiza management y’ingaruka za genocide yakorewe abatutsi uko ikorwa kugeza ubu aho kuyiheraho ayubakiraho ibindi byiza, nta kizima bizamugezaho, azaba amenze kuwakwadukira gusenya umuhanda Kigali-Gitarama-Butare awuziza gusa ko umuhanda Gisenyi-Kibuye-Cyangugu utarubakwa.

Kuwa 30/03/2015

Tatien NDOLIMANA MIHETO

 

Placide KayitareAFRICADEMOCRACY & FREEDOMSHUMAN RIGHTSJUSTICE AND RECONCILIATIONPOLITICSAnalyse critique ku gikorwa cy'amashyaka FDU, RNC na PC Amahoro, cyo gukora commémoration ihuza kwibuka abanyarwanda bazize genocide yakorewe abatutsi n'abanyarwanda bazize intambara n'ingaruka zayo ndetse no kwibuka abazize ubundi bwicanyi bwabayeho kuva kera kugeza none. Mbanje kwibutsa ko iyi ngingo nigeze kuyitangaho igitekerezo mu mwaka wa 2013 kuri za forums...PUBLISHING YOUR NEWS WITH CUTTING EDGE STYLE