Abacikacumu Baraganya kandi birumvikana
Nshuti muvandimwe dusangiye agahinda nakababaro aba bagabo batuzaniye bafite impuhwe nka za zindi za bihehe!
Ibyo wavuze ni ukuri kwambaye ubusa. Byose byagaragaye kare,nawe se batangiye bigamba ngo nta warya umureti atamennye amagi! Yewe undi ati ayo maganya yanyu muyashyire mu kabati! Ariko na Rutabana yabikomojeho ati baje bibyinira insinzi naho twe tutabona niba kubaho hari icyo bikimaze! Nta warangiza ishinyagura ryabo, nawe se umuntu aje yitwa ko ari mwene wanyu yarangiza ati ariko ubundi wasigaye ute?
Nyamara se iyo film isohotse ntibadutera hejuru ngo nimuge mu mihanda! bavuga uwarashe indege bati barappfobeje nimwandike amabaruwa yamagana….!!
Reka mve muri byo twirebere izompuhwe ra! Ibaze uyu munsi aho usanga abakecuru bincike cg imfubyi zibana ugisanga baburara,batagira aho baba cg za nzu bashukishijwe zenda kubagwaho nyamara ugiye kureba mu reports zinkunga zahawe u Rwanda ngo rufashe abacitse ku icumu…yagiye he?agatsiko kayikenujemo! Uzarebe reports za audit kuri FARG …buri gihe imikorere mibi nyamara abakozi baho bararengana ni akaboko karekare kagatsiko…ariko se ubundibo kuki bakomeza kubihisha? ariko nta wabarenganya tuzi aho babanyuza!
Wavuzekuriiyi miryango yacu ubundi yatangiye ifite gahunda gufatana mu nda tukazamuka,ubwo twaje kuvangirwa naba bagabo bakayihindura utwana twa fpr. Hari abatazi ko abayobora iyo miryango benshi babanza kunyuzwa muri secretariat ku kimihurura!! nawe ndebera ngo Nziza na Ibingira ni ba papa GAERG na AERG ra?!! abantu bafite records yo kumara abantu nibo twitirirwa! Nyamara dore barabashuka bakirwa babajyana kubigisha ubwicanyi muri NSS na DMI…! Ese ko babinjizamo ejo bagahindukira ng omwice abavandimwe mwarokokanye mwasangiye agahinda mutekereza ko mwe bazabahemba iki?….simbasubiramo bavuzwe muri iyonyandiko yo hejuru.
Twese turabibona, ubireba akagira nuruhare mukugambanira bagenzi bacu no guhemukira abacu ashatse yatekereza neza!
https://inyenyerinews.info/justice-and-reconciliation/abacikacumu-baraganya-kandi-birumvikana/AFRICADEMOCRACY & FREEDOMSHUMAN RIGHTSJUSTICE AND RECONCILIATIONPOLITICSNshuti muvandimwe dusangiye agahinda nakababaro aba bagabo batuzaniye bafite impuhwe nka za zindi za bihehe! Ibyo wavuze ni ukuri kwambaye ubusa. Byose byagaragaye kare,nawe se batangiye bigamba ngo nta warya umureti atamennye amagi! Yewe undi ati ayo maganya yanyu muyashyire mu kabati! Ariko na Rutabana yabikomojeho ati baje bibyinira insinzi...Placide KayitareNoble Mararakayitare@gmail.comAdministratorINYENYERI NEWS