Ukwezi kwa Mata kuregereje , u Rwanda ruritegura kwongera kwibuka.

Jenoside ni  icyaha kibi cyane kigira ingaruka mbi mugihe cya hafi no mugihe c’ ejo hazaza.  Nyuma y’ imyaka 25 mu Rwanda , ibikomere n’ ihungabana by’ inzirakarengane biracyari  bibisi, biracyari uko byari bimeze muri 94.

Nubwo u Rwanda rwagerageje  gusana ibyasenywe n’ ubwicanyi , ihohotera n’ igurumana  ry’ umuryango nyarwanda , ubutegetsi buriho kuri ubu ( ubutegetsi bwa FPR)  bwananiwe gutera intambwe zo kuvura u Rwanda no kurwerekeza kumahoro arambye .

Muri iki gihe , abanyarwanda bahanganye n’ ihungabana kuruhande  rumwe abandi barwajwe umutima n’ ipfunwe kurundi ,haracyari urugendo rurerure kandi rutoroshye kugirango tugere ku ubwiyunge .

Abarokotse  barahungabanye , kugeza ubu abenshi ntibarashobora kurira ababo kuko badahabwa amakuru nyayo ku irengero ryabo na bamwe mubabiciye cyangwa se n’abagabo bari bahari bayazi .

Hari ikibazo cy’ uko Leta , nubwo yabihakana ikomeje gutungwa agatoki n’ abarokotse  babona yarabagize urwitwazo muri gahunda yayo yo kwikubira ubutegetsi no gukandamiza abatayemera .

Kurundi ruhande , hari ikibazo gikomeye cy’ukuntu Leta yashyizeho akabendera kumu Hutu wahinduwe umubisha uhoraho.

Perezida Kagame ubwe yashimangiye ubwo bubisha buhoraho bw’aba Hutu abwira  urubyiruko rwabo gusabira imbabazi ibyaha rutakoze, yumvikanisha ko ubwoko rwavukanye ari rwo rurucira urubanza!

Mugihe twibuka ku incuro ya 25 , dutekereze ku umuhigo w’ ubwiyuge uturi imbere.

Ntiturebe ku ingohe turenge iyi Leta iriho kuri ubu mu Rwanda. Ni Leta y’ imbogamizi , itubuza kugera kuri ubwo bwiyunge ikoresheje iterabwoba rikomeje kwima abanyarwanda ubwisanzure, ibaziza ibitekerezo byakabagejeje  ku ukubabarirana no kwiyunga nyabyo.

Noble Marara

https://i0.wp.com/inyenyerinews.info/wp-content/uploads/2019/03/images-16-9.jpg?fit=180%2C280&ssl=1https://i0.wp.com/inyenyerinews.info/wp-content/uploads/2019/03/images-16-9.jpg?resize=140%2C140&ssl=1Placide KayitareJUSTICE AND RECONCILIATIONOPINIONUkwezi kwa Mata kuregereje , u Rwanda ruritegura kwongera kwibuka. Jenoside ni  icyaha kibi cyane kigira ingaruka mbi mugihe cya hafi no mugihe c’ ejo hazaza.  Nyuma y’ imyaka 25 mu Rwanda , ibikomere n’ ihungabana by’ inzirakarengane biracyari  bibisi, biracyari uko byari bimeze muri 94. Nubwo u Rwanda...PUBLISHING YOUR NEWS WITH CUTTING EDGE STYLE