Janet-Museveni, Minisitiri mushya ushinzwe uburezi muri Uganda(Ifoto/Interineti)

Perezida Yoweri Kakuta Museveni wa Uganda yagize umugore we, Janet Kataaha Museveni, Minisitiri w’Uburezi.

Ni umwanya Janet Museveni asimbuyeho Hon Jessica Alupo.

Kuri uyu wa Mbere tariki ya 6 Kamena 2016, nibwo Perezida Museveni yashyize ahagaragara urutonde rw’abaminisitiri bagize guverinoma, agomba gutangirana nabo, muri manda nshya aherutse gutorerwa.

Ni urutonde ariko rwagaragayeho abaminisitiri badasanzwe cyangwa batari bitezwe, nk’uko Ikinyamakuru Chimpreports dukesha iyi nkuru cyabyanditse.

Undi watunguranye ni Hon Betty Kamya, wahoze ayobora ishyaka ritavuga rumwe na Leta ya Uganda (FDC), akaba ubu ayobora ihuriro ry’amashyaka atavuga rumwe na Museveni, yagizwe Minisitiri ushinzwe umujyi wa Kampala, aho yasimbuye Frank Tumwebaze we wimuriwe muri Minisiteri y’itangazamakuru.

Guverinoma nshya ya Perezida Museveni igizwe n’abaminisitiri 49; harimo bamwe bashya n’ abimuriwe mu zindi Minisiteri.