Abongereza, Abanyamerika, Abadage, Abaheburayo (Juifs/Jews) ntibazongera kwemererwa kwinjira mu Rwanda badasabye kandi ngo bagure Visa, mu gihe bari basanzwe babyemerewe.

Hari hashize igihe kitari gito abanyamahanga baturuka mu bihugu bimwe na bimwe bemererwa kwinjira mu Rwanda nk’abenegihugu, batagombye gusaba no kugura uburenganzira (visa) bwo kwinjira mu Rwanda. Uretse abo mu Muryango w’Ibihugu by’Afurika y’Iburasirazuba (EAC) na CEPGL, Abanyamerika n’Abongereza nabo bari bemerewe kwinjira mu Rwanda badasabye Visa, ariko ubu byasubiwemo, bazajya bayisaba, ababashije kuyemererwa bayigure nk’abandi.

Ikigo cy’Igihugu Gishinzwe Abinjira n’Abasohoka mu Rwanda (Directorate General/Immigration and Emigration) cyasohoye itangazo rimenyesha abakomoka muri Leta Zunze Ubumwe za Amerika (USA), Abadage, Abanyafurika y’Epfo, n’abava muri Suwede, Australia na Nouvelle Zelande kujya bagura bakanishyura visa yo kwinjira mu Rwanda,  kuva ku wa 01 Ugushyingo 2014.

Abakomoka muri Afrika y’Iburasirazuba (EAC) bazakomeza kwinjira mu Rwanda ku buntu nk’uko byari bisanzwe. Abo mu Karere ka Afurika y’Ibiyaga Bigari (CEPGL) nabo bazakomeza kwinjira ku buntu hagendewe ku masezerano ya CEPGL.

Abemerewe gukomeza kwinjira mu Rwanda ku buntu ari nta kiguzi cya Visa batanze ni abakomoka muri Singapore, Ibirwa bya Maurice, Ibirwa bya Philipines na Hong Kong.

Ikibazo cyo kutemererwa kwinjira mu gihugu icyo ari cyo cyose nta visa yishyuwe ntikibonwa nk’ikibazo cy’ikiguzi cyayo, ahubwo gifatwa na benshi nk’igifatiye ku burenganzira n’ubwisanzure uyisabwa agira mu gihugu ayisabibye.

Nta rwego na rumwe mu Rwanda rwari rwatangaza impamvu z’izi mpinduka.

 Soma itangazo mu buryo burambuye:

Visa Reqwuirements Revised (IREME.net)