2017: Abadepite guhindura ingingo yo mu Itegekonshinga irebana na manda ya Perezida wa Repubulika
Ingingo nyinshi ry’ Itegekonshinga ry’u Rwanda zimaze guhindurwa. Ku ngingo irebana no guhindura ingingo ya manda ya Perezida wa Repubulika, yo ntabwo bafite ububasha bwo kuyihindura bitanyuze mu itora rya KamarampakManda ya Perezida wa Repubulika Paul Kagame izarangira mu mwaka wa 2017. Mu minsi yashije igihe Perezida Paul Kagame yasuraga abaturagehirya no hino mu turere tw’igihugu, hari abaturage bamwe bagiye bamusaba ko nyuma ya manda ya kabiri yazafata na manda ya gatatu.
Perezida Paul Kagame
Impuguke mu byapolitikie yaganiriye n’ Ikinyamakuru Imirasire.com yadutangarije ko ibyo aba abaturage bavuga basaba Perezida wa Repubulika ko yakwiyongeza manda ya gatatu bishobora kuba ari abayobozi b’uturere baba babibwiye abaturage mu rwego rwo kwishakira amanota. Nyamara usanga hari n’abaturage bafite ibibazo byinshi abo bayobozi baba batarashoboye gukemura.
Hari naho yageze bimaze kumurambira ababwira ko ibya manda ye bagomba kubyihorere bagakora ahubwo imirimo ibateza imbere. Icyo gihe yababwiye ko azambuka ikiraro akigezeho ibi bikaba bishatse kuvuga ko ashobora kuzahindura Itegekonshinga muri 2017 arangije manda ye ya kabiri.
Ntawukuriryayo Jean Damascene Perezida wa Sena y’ u Rwanda
Ikibazo gihari ni uko ingingo irebana na manda ya Perezida wa Repubulika Abadepite badafiate ububasha bwo kuyihindura nk’uko bamaze guhindura ingingo nyinshi ry’Itegekonshinga. Ingingo yo guhindura manda ya Pperezida wa Repubulika igomba kwemezwa na Kamarampaka.
Aha abasesengura ibya politiki, niho bahera bavuga ko Abadepite n’Abasenateri bariho ubu bazahura n’ikibazo cyangwa ihurizo rikomeye mu gihe bazashaka guhindura iyi ngingo batabinyujije muri Kamarampaka.
Ikigaragara ni uko mu bihugu bikikije u Rwanda nabo nka Perezida Paul Kagame, abakuru b’ibi bihugu bari muri manda yabo ya nyuma dufashe nk’urugero rw’igihugu cy’ u Burundi, mu minsi yashize Abadepite banze gutora itegeko ryashoboraga guha uburenganzira Perezida Pierre Nkurunziza kwiyamamariza manda ya gatutu.
Nubwo hakiri kare kugira ngo manda ya Perezida irangire, abantu bamwe ntibasiba kuganira kuri manda ya gatutu ya
Perezida Paul Kagame, aho bamwe bavuga ko ashobora kuzafata indi manda naho abandi bakavuga ko ashobora kuzarangiza manda ye agaha abandi ubutegetsi. Ikigoye ni ukumenya uwamusimbura kuko mu bindi bihugu usanga iyo Perezida agiye kurangiza manda ye haba hari undi wo mu ishyaka rye cyangwa se undi wo muri opozisiyo uba wigaragaza ko ashobora kuzatsinda amatora none hano mu Rwanda akaba atari ko bimeze.
Mukabalisa Donatille Perezida w’ Inteko ishinga amategeko
Abadepite bahagararaiye ababturage babatoye, bagomba kuzitondera guhindura ingingo irebana na manda ya Perezida wa Repubulika, mu rwego rwo kubaha Itegekonshinga ry’ u Rwanda no guhamya umuco wa demokarasi mu gihugu cyacu.
Emmanuel Nsabimana – Imirasire.com