Kigali : Indi nzu nayo yafashwe n’inkongi y’umuriro
Nyuma yo gushya kw’amaduka yo muri Quartier Matheus mu Mujyi wa Kigali rwagati, igaraje ya Ntaganzwa Faustin, uzwi ku izina rya Mandevu, iherereye mu Kagari ka Nyamugari mu Murenge wa Gatsata Akarere ka Gasabo, yafashwe n’inkongi y’umuriro ku manywa yo kuri iki Cyumweru.
Ubutabazi bwa Polisi mu kuzimya umuriro bwahise buhagera, umuriro wazimijwe, ariko bigaragara ko hari ibintu byahiriyemo , n’igisenge cyose cyahiye.
Umuvugizi wa Polisi mu Mujyi wa Kigali, Supt Mbabazi, yavuze ko yamenye amakuru abashinzwe kuzimya inkongi bamaze kubimenya kuko imodoka y’ubutabazi yari iri mu nzira.
Yakomeje avuga ko hataramenyekana icyaba cyateye inkongi uretse ko iperereza rigikomeje. Imodoka y’ubutabazi yahageze igisenge cyari cyubakishijwe imbaho kinasakajwe ihema kimaze gukongoka.
Umwe mu baturage bari aho inkongi ikimara gufata iki gisenge yabwiye IGIHE ko igaraje yarimo imodoka ebyiri zishaje n’izindi nzima, bakaba bihutiye gusunika izikiri nzima batitaye ku kureba ibindi bikoresho byari kumwe n’izo zishaje.
Umwe muri bo yagize ati “Tukimara kuhagera twasanze igisenge cyafashwe turwana no gusunika imodoka zari zikiri nzima. Harimo amapine n’ihema ryari risakaye igaraje ni byo byatumye umuriro wihuta cyane”.
Ntaganzwa Faustin, wahise ahamagarwa abwiwe ko igaraji ye imaze gushya, yahageze avuga ko atapfa gusobanura ibyangirikiye mu igaraje ye, uretse moteri igura amafaranga y’u Rwanda asaga miliyoni ebyiri n’igice, uhema ryari risakajwe ryari rifite agaciro k’amadolari y’amerika 500.
Ntaganzwa yagize ati “ Ubu sinakubwira ibikoresho byangirikiye mo hano kuko harimo byinshi nifashishaga mu kwigisha ibijyanye n’ubukanishi. Nk’harimo utwuma umuntu atapfa guhereza agaciro ako kanya”.
Ntaganzwa yabwiye polisi ko n’ubundi nta bwishingizi yari asanzwe afite, akaba yagaragazaga ko nta kindi cyizere afite urtse kuba yahombye.