Umukobwa watemye mwalimu amaraso akamuterukira ku ishati, ari mu bitaro bya CHUK (Ifoto/Interineti)
Umunyeshuri w’umukobwa wiga mu mwaka wa kane, muri College  St. Andre, i Nyamirambo ho mu mujyi wa Kigali yatemye mwarimu we akoresheje umuhoro, mu gitondo cyo kuri uyu wa 25 Kanama 2015.
Uyu mwarimu yahise ajyanwa kuvuzwa mu bitaro bya CHUK, aho n’ubu akiri gukurikiranwa n’abaganga.
Amakuru avuga ko uyu mwana yiga ataha, ku buryo mu kwinjira yaje yitwaje umuhoro mu gikapu cye hanyuma akaza kuwuvanamo agatema umwarimu we witwa Gasoma Jean Baptiste usanzwe umwigisha isomo ry’ubutabire (Chemistry).
Umugore urwaje uyu mwarimu yabwiye Ikinyamakuru Izuba Rirashe ko we yageze ku bitaro asanga bamaze kumupfuka.
Yavuze ko uyu mwarimu atarazanzamuka, akiri mu bubabare bw’ibisebe yatewe n’uyu muhoro yakubiswe mu mutwe n’umwana w’umukobwa yigishaga.
Nta makuru yari yatangazwa niba hari ibibazo byihariye uyu munyeshuri yari asanzwe afitanye n’uyu mwarimu we.
Umuvugizi wa Polisi mu Mujyi wa Kigali, Superintendent Modeste Mbabazi, yabwiye Iki Kinyamakuru ko bakimara kumenya ibi bihutiye kujya muri iki kigo, kandi ko hari gukorwa iperereza.
Yavuze ko nta byinshi ubu yahita abitangazaho, gusa agira ati “Twabimenye turacyabikurikirana.”
Mu masaha ya saa tanu, ubwo umunyamakuru w’Izuba Rirashe yageraga kuri iki kigo kiri ku Mumena yasanze hashize isaha irenga nta muntu n’umwe wemerewe kwinjira cyangwa gusohoka.
Umuzamu waho yamubwiye ko iri ari itegeko ryahise ritangwa na Padiri Lambert Dusingizimana, Umuyobozi w’ikigo kugira ngo hakazwe umutekano.