Urubanza Ubushinjacyaha bwa Gisirikare buregamo abantu 16 barimo Lt Joel Mutabazi wabaye mu mutwe w’ingabo zirinda Perezida, rwasubukuwe kuri uyu wa kabiri nyuma y’igihe kinini rwari rumaze rutaburanishwa, Lt Mutabazi akaba yongeye guhakana ibyo aregwa ariko Ngabonziza JMV alias Rukundo, yamera abyo aregwa n’ubwo hari ibyo asobanura.

Lt Joel Mutabazi, n'abo bareganwa mu itsinda rya gatatu

Iburanisha ryabanje gutinda ho gato ku mpamvu zitasobanuriwe abari mu cyumba cy’iburanisha,  Urukiko rusaba Ubushinjacyaha bwa gisirikare gukomeza bugaragaza ibimenyetso ku kuba Joel Mutabazi yaba yarandikiranye na Nshimiyimana Joseph alias Camarade kuri WhatsApp na Skype.

Uku kwandikira ngo kugaragaza ubufatanyacyaha mu itegurwa n’ishyirwa mu bikorwa ry’igitero cya gerenade cyakozwe na Nshimiyimana Joseph nk’uko yari yabyemeye mu nyandikomvugo zinyuranye yakoreye mu bugenzacyaha akaba yaravugaga ko raporo yayitangaga kuri Lt Joel Mutabazi akoresheje ubwo buryo bw’itumanaho.

Ubushinjacyaha bwgaragaje bimwe mu byo Nshimiyimana ngo yaba yarandikiye Lt Mutabazi, ariko bikaba byari mu mvugo y’igifefeko.

Ubwo butumwa bwo kuri WhatsApp Ubushinjacyaha ngo bwabukuye kuri nomero yakoreshwaga na Nshimiyimana alias Camarade akaba yarandikiraga nomero 00256777825126 y’umuntu witwaga ‘Afande Joel’ Ubushinjacyaha buhamya ko nta wundi utari Lt Joel Mutabazi.

Mu kiganiro Camarade yaba yaragiranye na Mutabazi, nyuma y’iterwa ry’ibisasu bya gerenade ku isoko rya Kicukiro, Camarade yagiraga ati “… ndava Kabare a la bwenge, mvuye kwereka indorerezi uko zizitwara mu matora (mu Rwanda amatora y’abadepite yari yegereje) arongera ati “Ko utavuza impundu? (ibi Ubushinjacyaha bubisobanura nk’aho Camarade yasabaga Mutabazi kwishimira igikorwa cyo gutera grenade cyari cyabaye)

– Mutabazi bazi ngo aza kumubaza ati “… Kicukiro se?…”

Nyuma Camarade aza kumubwira ati “Ndananiwe nimbana akanya turazakuvugana…”

Ubushinjacyaha bwagaragaje ko icyo kiganiro cyerekana ko Joel Mutabazi yaba yari azi neza ibyo Camarade yakoze ariyo mpamvu akurikiranyweho icyaha cy’ubufatanyacyaha mu iterabwoba.

Nshimiyimana Joseph yahakanye ibikubiye mu nyandikomvugo zose yakoze avuga ko atari we wazisinyeho, kandi avuga ko nomero za telefoni zavuzwe na telefoni ubwayo Ubushinjacyaha bwahaye Urukiko atari iye.

Umucamanza yabajije buryo ki Nshimiyimana Joseph ahakana ibyo yemereye inzego zitandukanye, maze we asubiza ko yabonaga bazana impapuro bisanzwe akazisinyaho ko ibyo Ubushinjacyaha bwavuze ko yemeye ko ariwe wateye gerenade ndetse ko yandikiranaga na Mutabazi atabizi, ko ntabyo yakoze.

Akimara guhakana ko atigeze atunga telefoni, Umucamanza yamubajije uko akora ubucuruzi nta telefoni undi avuga ko afatwa ataari mu bucuruzi kandi ko nta kindi aribwongere gutangaho igisobanuro.

Lt Joel Mutabazi we, yahakanye ko nomero y’umuntu Ubushinjacyaha buvuga ko yandikiranye na Nshimiyimana atari iye ndetse avuga ko atakwemera ubwo butumwa kuko niba uwo wandikaga yaravugaga Afande Joel ngo bitavuga ko ari Lt Joel Mutabazi.

Mutabazi kandi yaje kugaragaza ko arakaye, ubwo yabwiraga Urukiko mu ijwi rikomeye ati “Sindi umwicanyi n’ababikora ntacyo bibamariye, narwaniye Abanyarwanda myite imyaka 15 ntabwo nasenya ibyo nubatse. Mwikomeza kungerekaho ibyo kwica Abanyarwanda, sindi umwicanyi sinzanaba we.”

Amaze guhakana nimero ya terefoni yagaragajwe n’Ubushinjacyaha, Umucamanza yamubajije niba yibuka nomero ye ya telefoni, Joel asubiza ko ntayo yibuka ati “Bitewe n’iyicwarubozo nakorewe, nomero ya telefoni yanjye sinyibuka ndetse n’isura y’umwana wanjye sinkiyibuka.

Ibya Joel Mutabazi byabaye nk’ibicumbikiwe aho, Urukiko rukazaba arirwo rufata umwanzuro. Hakurikiyeho Ngabonziza JMV alias Rukundo Patrick.

Uyu mugabo we yemera ko ari umuyoboke w’Umutwe wa Rwanda National Congress (RNC) ufatwa nk’uw’iterabwoba mu Rwanda gusa we akavuga ko ari ishyaka nk’ayandi yose kandi ngo yari ashinzwe gushakisha abayoboke ndetse Ubushinjacyaha buvuga ko yemeye ko yakoranaga na FDLR ariko we akavuga ko ahubwo yari aziranye n’abantu bo muri FDLR gusa.

Rukundo akurikiranyweho ibyaha byo kugambirira kugirira nabi ubutegetsi buriho, kubiba urwango mu baturage bwangisha ubutegetsi buriho bikaba byahembera imbururu no kujya mu ngabo zitemewe na Leta.

Rukundo wavuze ko yavukiye i Gicumbi akahigira amashuri abanza, ayisumbuye akayiga muri Uganda, ndetse ngo yabaye i Burayi kuva muri 2003-2009 mu Buholandi, ngo yacengezaga amatwara ya RNC yumva ko nta kibazo ngo kuko muri Uganda n’ahandi yabaye kujya mu ishyaka rirwanya ubutegetsi nta kibazo.

Yavuze ko ngo FPR ari agatsiko kacitsemo ibice, aho hari agatsiko gakorera hanze y’igihugu ngo ari na ko kashinze RNC n’akandi gatsiko kari mu Rwanda, amagambo yateye uburakari Ubushinjacyaha maze buvuga ko iyo mvuga ipfobya Leta kandi Rukundo avuga ko yemera icyaha.

Muri uru rubanza rwa Rukundo hagaragayemo guterana amagambo kwa hato na hato, hagati y’Urukiko n’Ubwunganizi cyangwa Ubushinjacyaha n’Ubwunganizi, cyane impaka zikaba zari zishingiye ku ngingo ziri mu mategeko ahana y’u Rwanda.

Ubushinjacyaha bwifuzaga ko bwatanga ibimenyetso ku byaha byose bya Rukundo noneho ubwunganizi bukagira icyo bubivugaho icyarimwe, ariko bwo bukifuza gutanga ibisobanuro kuri buri cyaha.

Mbere Urukiko rwemeye icyifuzo cy’Ubwunganizi burimo Me Kabanda Viateur na Me Hubert Rubasha ariko ngo bitewe n’umwanya bafashe bisobanura ku cyaha kimwe bituma Urukiko rusaba Ubushinjacyaha gutanga ibimenyetso kubyaha bifitanye isano bikomatanyijwe noneho Ubwunganizi bukazagira icyo bubivugiraho rimwe.

Urukiko rwasubitse iburanisha bitewe n’isomwa ry’urundi rubanza.

Ku munsi wo ku wagatatu tariki ya 18 Kamena, iburanisha rikazasubukurwa ku Rukiko rukuru rwa Gisirikare Kanombe ku isaha ya saa 8h30 za mu gitondo.

Uyu ngo yari afite uburwayi ku rutoki bumuviramo kubyimba akabako ariko umuganga yaramuvuye nk'uko Umuseke wabibwiwe n'ushinzwe kubarinda

Murumuna wa Lt Mutabazi yavunikiye mu masiporo

Lt Mutabazi aganira na muramukazi we Diane

Mbere yo kuburana akenshi abaregwa babanza kujya mu dutsiko baganira

Inteko iburanisha urubanza ikuriwe na Maj Bernard

Iyo nyandikomvugo Nshimiyimana yayiteye utwatsi arayigarama n'ubwo hariho umukono we

Aba bakobwa baba bisekera nta kibazo

Mu rukiko abantu ntibari benshi cyane

Amafoto /HATANGIMANA

HATANGIMANA Ange Eric
UMUSEKE.RW

Placide KayitareAFRICAHUMAN RIGHTSPOLITICSUrubanza Ubushinjacyaha bwa Gisirikare buregamo abantu 16 barimo Lt Joel Mutabazi wabaye mu mutwe w’ingabo zirinda Perezida, rwasubukuwe kuri uyu wa kabiri nyuma y’igihe kinini rwari rumaze rutaburanishwa, Lt Mutabazi akaba yongeye guhakana ibyo aregwa ariko Ngabonziza JMV alias Rukundo, yamera abyo aregwa n’ubwo hari ibyo asobanura. Iburanisha ryabanje gutinda ho...PUBLISHING YOUR NEWS WITH CUTTING EDGE STYLE