Vianney Kagabo Umuyobozi wa Gaciro Yazize Uburozi
Vianney Kagabo wari umuyobozi w’Ikigega Agaciro Development Fund, yitabye imana.
Vianney Kagabo
Amakuru ageze ku kinyamakuru inyenyerinews aremeza ko umuyobozi wa Agaciro Development Fund yazize amarozi, inkuru ikaba yemeza ko yaguye muri Kenya aho yari yagiye kwivuriza ku munsi w’ejo ku wa 10 Ugushyingo 2015.
Harakekwa ko yahawe amarozi kubera ko yaramaze iminsi avuga ko imibare leta itangaza y’amafaranga amaze kugera mu kigega, ngo irihasi y’amafaranga ikigega kimaze kwakira.
Andi makuru kandi dufite nuko Kagabo amaze iminsi avuga ko akomeje gukurikiranwa n’imodoka zabaga zirimwo abantu bambaye imyenda isanzwe ariko bitwaje imbunda ntoya. Ikindi nuko ngo yaramaze iminsi ahamagarwa nabantu batazwi kuri telefone ye igendanwa, bamubaza aho ari ndetse ngo ubundi bagahagarara kurupango rwe kugeza mu gicuku.
Kagabo asize umugore n’abana bane, Kagabo Vianney yabaye umuyobozi wa Banki Itsura Amajyambere (BRD).
Yayoboraga ikigega Agaciro Development Fund cyatangijwe ku mugaragaro na Perezida Paul Kagame ku wa 23 Kanama 2013.
Kugeza magingo aya mu kigega Agaciro hamaze gutangwamo miliyari 28 na miliyoni 100 z’amafaranga y’u Rwanda.
Umuyobozi wa Agaciro Development Fund Kagabo iburyo ubwo yakiraga cheque ayihabwa na Mujyambere
https://inyenyerinews.info/human-rights/vianney-kagabo-umuyobozi-wa-gaciro-yazize-uburozi/AFRICAHUMAN RIGHTSPOLITICSWORLDVianney Kagabo wari umuyobozi w’Ikigega Agaciro Development Fund, yitabye imana. Vianney Kagabo Amakuru ageze ku kinyamakuru inyenyerinews aremeza ko umuyobozi wa Agaciro Development Fund yazize amarozi, inkuru ikaba yemeza ko yaguye muri Kenya aho yari yagiye kwivuriza ku munsi w’ejo ku wa 10 Ugushyingo 2015. Harakekwa ko yahawe amarozi kubera ko yaramaze...Placide KayitareNoble Mararakayitare@gmail.comAdministratorINYENYERI NEWS