Urukiko rwateye utwatsi icyifuzo cya Charles Taylor wahoze ari Perezida wa Liberiya wifuzaga gufungirwa mu Rwanda
Charles Taylor wahoze ari umukuru w’ igihugu cya Liberia akaza gukatirwa igifungo cy’ imyaka mirongo itanu nyuma yo guhamwa n’ ibyaha by’ intambara, yangiwe kurangiriza igihano cye mu Rwanda nk’ uko aheruka kubisaba.
Charles Taylor yakatiwe na SCSL igifungo cy’imyaka 50, muri Gicurasi 2012, nyuma yo kumuhamya gufasha inyeshyamba zo muri Sierra Leone hagati y’umwaka w’1996 na 2002. Icyo gihe yahise yoherezwa mu Bwongereza ngo abe ariho asoreza igihano, gusa yakomeje kugaragaza impungenge zituma atifuza kurangiriza igihano cye muri iki gihugu.
- Charles Taylor wahoze ari Perezida wa Liberiya
Ajya gusaba gufungirwa mu Rwanda, umwunganizi we mu by’amategeko, John Jones QC, yabwiye BBC ko aherutse guterwa ubwoba ko azicwa aho afungiwe mu Bwongereza, bituma basaba ko yaza gukomereza igifungo cye mu Rwanda.
Icyo gihe uyu mwunganizi yanavuze ko umugore wa Taylor n’abana be bari bamaze amezi umunani bimwe visa ngo bajye kumusura aho afungiye i County Durham.
Yagize ati: “U Bwongereza bwimye umuryango we visa. Charles Taylor niwe muntu wa mbere wahamijwe ibyaha na SCSL (Urukiko rwihariye rw’Umuryango w’Abibumbye rwashyiriweho Sierra Leone) akoherezwa kurangiriza igifungo cye hanze ya Afurika. Ntibisobanutse. Abandi bose (bakatiwe n’uru rukiko) bari mu Rwanda.”
Mu Rwanda hafungiye abandi bantu bahamijwe ibyaha by’ intambara muri Sierra Leone, umwe muri bo akaba aheruka kurekurwa n’ ubwo yari atararangiza igihano yakatiwe.
Taylor w’ imyaka 67, yatawe muri yombi mu 2012, aza guhamwa n’ ibyaha 11 birimo ubwicanyi, gufata ku ngufu, ubucakara bw’imibonano mpuzabitsina, guca abantu ibice by’umubiri n’ubusahuzi.
Rabbi Malo Umucunguzi