Umwuka mubi w’intambara uratutumba hagati y’u Rwanda n’u Burundi
Nyuma y’aho Leta y’u Burundi yirukaniye Umujyanama wa mbere muri Ambasade y’u Rwanda Desire Nyaruhirira, ubu umwuka w’intambara iratutumba hagati y’ibi bihugu byombi n’ubwo nta gihugu kirafata icyemezo cyo gutera ikindi.
Mu minsi mike ishize Leta y’u Burundi yafashe icyemezo cyo kwirukana ku butaka bw’igihugu cy’u Burundi Umujyanama wa mbere muri Ambasade y’u Rwanda mu Burundi Desire Nyaruhirira.
Nyuma y’igihe gito cyane ikigo gitwara abagenzi cya Volcano ishami ryacyo rikorera i Bujumbura ryahise rihabwa amasaha 48 yo kuba rivuye ku butaka bw’u Burundi.
Iki kigo kandi cyahise giterwa amagerenade n’abantu bataramenyekana ariko ntihagira abakomereka.
Bwiza yashatse kuvugana n’ubuyobozi bwa Volcano ntibyashoboka kuko umuyobozi wayo atabashije kuboneka ku murongo wa telefoni igendanwa
Ibi byose byiyongeraho ibikorwa byo kubuza abanyarwanda kwinjira mu gihugu cy’u Burundi baciye ku mupaka w’Akanyaru mu majyaruguru y’Burundi nk’uko tubikesha radio Bonesha FM ikorera mu Burundi.
Ku rundi ruhande rw’u Rwanda police y’u Rwanda nayo iri kubuza abanyarwanda kwinjira mu Burundi kubera ikibazo cy’umutekano muke ubarizwa muri iki gihugu.
Bwiza yashatse kuvugana n’ umuvugizi wa Police mu ntara y’amajyepfo ntibyashoboka kuko atakiraga telefoni. Mu gukomeza gushaka amakuru, Bwiza.com yavuganye na Inspector Nizigiyimana Phillipe ushinzwe itangazamakuru muri polisi maze avuga ko ku mupaka w’u Rwanda n’u Burundi nta kibazo kiriyo ngo abanyarwanda barinjira uko bashatse mu Burundi.
Inspector Phillipe avuga ko icyo babwira abanyarwanda bagiye i Burundi ko ari ukumenya ko igihugu cy’u Burundi kiri mu mutekano muke ko bakwiye kwitondera aho bagiye kugira ngo badahura n’ikibazo cy’umutekano urangwa mu Burundi.
Yavuze ko n’abarundi bashatse kwinjira mu Rwanda nabo nta kibazo kuko u Rwanda rwasinye amasezerano yo kwakira impunzi. Ati « nta mpamvu n’imwe yo kutakira abarundi baba bahungiye mu Rwanda cyangwa abaje mu bindi bibazo bitandukanye ».
Ambasaderi w’u Burundi mu Rwanda Alexis Ntukamazina avugana n’itangazamakuru yavuze ko atazi impamvu Desire Nyaruhirira yirukanywe mu Rwanda.
Ubwo yavuganaga na Radio KFM yo mu Rwanda, Alexis Ntukamazina yavuze ko leta ye itaramubwira ikibazo umudipolomate w’u Rwanda yahuye nacyo cyatumye leta ifata icyemezo cyo kumwirukana ku butaka bw’u Rwanda.
Ubwo yabazwaga icyakorwa na leta y’u Rwanda mu gihe ikibazo cy’u Burundi n’u Rwanda gikomeje, yavuze ko leta y’u Rwanda ifite uburenganzira bwo gukora icyo ishaka ku bibazo leta y’u Burundi iyizanaho.
Kugeza magingo aya leta y’u Rwanda ntiragira icyo ivuga ku bibazo biri kuvugwa mu Burundi.
Umubano w’u Rwanda n’u Burundi watangiye kuzamo agatotsi muri Gicurasi uyu mwaka ubwo abatavuga rumwe n’ubutegetsi bw’u Burundi bashakaga guhirika ubutegetsi iyo kudeta ikaza gupfuba.
Leta y’u Burundi yashinje leta y’u Rwanda gucumbikira abashatse guhirika ubutegetsi ndetse inshuro nyinshi ikavuga ko mu Burundi hariyo abanyarwanda baje gutata icyo gihugu.
Ku rundi ruhande leta y’u Rwanda irabihakana ahubwo igashinja u Burundi gucumbikira abarwanyi b’umutwe wa FDLR washyizwe ku rutonde rw’imitwe y’iterabwoba ndetse uyu mutwe ukaba warasize ukoze Jenoside yahitanya abatutsi barenga miliyoni mu 1994.