Direct line wasabye Imana yarayiguhaye, ntiyayiguhaye vuba aha ahubwo yarayikuremanye nkuko buri muntu wese ayiremanywa ariko si twese tubasha kuyikoresha uko bikwiye. Ntahandi handi washakira direct line ijya ku mana usibye mumutima wawe.

Magingo aya umutima wawe waritswemo na Sekibi wakwigaruriye akagukoresha amabi yose wakoreye Abanyarwanda n’Abanyamahanga. Buri gihe iyo imyuka ya Sekibi ibashije kugukoresha icyaha uzi neza ko ari icyaha – urugero nko kwica/kwicisha umuntu uherako ugira ikimwaro ugahungira kure Imana kuko wowe ubwawe wicira urubanza bikagera naho biva kuri cya kimwaro bikagera aho utangira kwihagararaho no kuburana ko ibyo wakoze bifite ishingiro…. ukazaruha ukaba ruharwa; ariko ibyo byose ni imyuka ya Sekibi iba ibigukoresha.

Wowe ku bwawe nk’umwana w’umuntu ntabubasha ufite bwo kwikura mu cyobo no ku ngoyi uriho washyizweho na Sekibi, Sekibi yarakwigaruriye wese. Ugushaka kwawe ntigushobora kukuvana kungoyi uriho.

Tabaza Yezu agutabare, mwiyegurire wese kandi umwegurire ugushaka kwawe, icishe bugufi umusabe imbabazi araziguha, umutabaze aragutabara, umusabe kukurinda imyuka ya Sekibi igukoresha amahano arayikurinda. Yezu niwe wenyine wagutabara, agatabara ubugingo bwawe ntiburimbuke. Numutabaza, ukamwiyegurira, ukamwegurira ugushaka kwawe kukaba ukwe aragutabara akubohore ingoyi washyizweho na Sekibi.

Ese Reka nkubaze, wowe imyaka ufite muri ubu buzima bwo kuri iyi si, nta bimenyetso urabona bikwemeza ko Imana ibaho cyangwa ko “reality” atari iyo tubonesha/twumvisha amaso/amatwi/intoki? Wigeze kuvuga ko wajyaga urota ibintu ukaza kubibona……. ziriya ndoto wajyaga urota ziguha buhamya nyabaki? Ese nyine utekereza ko kurota nkuko warotaga icyo gihe byahagaritswe n’iki niba byarahagaze?

Yezu arakurembuza ngo agutabare agukize kurimbuka. Direct line ye urayifite, iri mumutima wawe. Muhamagare, mutabaze, mutakambire, aragutabara. Impamvu Yezu ari we wenyine wagutabara, ni uko ariwe wanesheje Sekibi wakwigaruriye.

Ntabwo narangiza ntagusabye gusaba Yezu ngo agufashe kugirira ibambe no guha Amahoro Abanyarwanda. Amarorerwa wadukoreye arahagije. Ririya kinamico ry’ikinyoma……. Saba Yezu akubashishe gusubiza Abanyarwanda Umwami wabo, Kigeli V, bambuwe n’Abakoloni abandi bakozi ba Sekibi.

Itegekonshinga ni rihindurwe ariko rihindurwe atari wowe rihinduriwe, rihindurwe rihinduriwe guha Amahoro Abanyarwanda; rihindurwe rihinduriwe gusubiza Abanyarwanda Umwami wabo Kigeli V Ndahindurwa usaziye mu buhunzi, rihindurwe rihinduriwe guca burundu ubuhunzi mu Banyarwanda, rihindurwe rihinduriwe kwimakaza Ubwami bw’Imana mu Rwanda no ku Isi yose.

***Ndasaba Abanyarwanda n’Abanyarwandakazi bose, aho bari hose, kugusengera ngo wishyire mumaboko ya Yezu, umwiyegurire wese, umuhe ugushaka kwawe kube ukwe, akwambure Sekibi akugire uwe, agukoreshe igikwiye.***

Yezu akugenderere kandi abigufashemo
Mwiyambaze

Akugirire Ubuntu
Inema ye ikweze

Yezu ashimwe
Imana ishimwe

Placide KayitareHUMAN RIGHTSPOLITICSDirect line wasabye Imana yarayiguhaye, ntiyayiguhaye vuba aha ahubwo yarayikuremanye nkuko buri muntu wese ayiremanywa ariko si twese tubasha kuyikoresha uko bikwiye. Ntahandi handi washakira direct line ijya ku mana usibye mumutima wawe. Magingo aya umutima wawe waritswemo na Sekibi wakwigaruriye akagukoresha amabi yose wakoreye Abanyarwanda n'Abanyamahanga. Buri gihe iyo...PUBLISHING YOUR NEWS WITH CUTTING EDGE STYLE