Kumugoroba cyo kuri uyu wakabiri 1/09/2020, Inyenyeri News yabashije kubona amakuru yizewe aturuka muri RIB kuri bwana Paul Rusesabagina. N’ ubwo uwaduhaye aya makuru atifuza kuvugwa mu izina , yatwemereye gutangaza amakuru yaduhaye:

” Yes, you can quote me […] Of course ntabwo nshobora kubabwira uko operation yagenze, ni biba ngombwa ko ayo makuru ajya ahagaragara ubwo nugutegereza murukiko. Gusa ntabwo ari ibintu bitunguranye , U Rwanda rufite abantu rwashyiriyeho impapuro zisaba ko bafatwa kubera impamvu zitandukanye harimo n’ icyaha aregwa (Paul Rusesabagina) […] abatangiye gusakuza batabaza abo bazungu nabagira inama yo kubireka ahubwo bagatangira kureba uko bamwumvisha gusaba u Rwanda n’ abanyarwanda imbabazi kuko ibyo aregwa bimuhama bitewe na relevant evidence dufite […] ushobora nko gusanga abo bazungu ( incuti n’ umuryango barimwo ) batakambira aribo bamuduhaye […] ibyo kuvuga ngo rebel group , hari itandukaniro hagati ya rebel group na terrorist organization. Ni byabindi ( Gen Kabarebe ) yavuze byo kwigana; ntabwo ufashe intwaro wese ariko yitwa freedom fighter […] FDLR, CNRD byose ni kimwe, ni ingabo zatsinzwe kuzita FLN cyangwa any other ( name) , they know who they are and we know who they are and we know what they want ariko nanone nkuko nakubwiraga mukanya , hari itandukaniro hagati y‘ ibyifuzo by’ abantu batsinzwe kumugaragaro na reality tumazemo imyaka hafi 27… “

Abanyarwanda benshi bahanze amaso Leta y’ u Rwanda kuri iki kibazo bibaza uko kizarangira. Paul Rusesabagina yaba agiye gufungwa igihe kirekire? Gufungwa kwe kwaba kuzagirira ingaruka mbi u Rwanda kuko Mr Rusesabagina azwi cyane akaba yaranahawe impeta n’ imidari bitandukanye mubihugu by’ amahanga ?

Ikigaragara ariko ni ukuntu , muri opozisiyo nyarwanda hakomeje kugaragara abantu badasobanukirwa systeme barwanya , ntibanasobanukirwe ubushobozi n’ imbaraga za lobbying ifite!

Inyenyeri News Group.

https://i0.wp.com/inyenyerinews.info/wp-content/uploads/2020/09/IMG-20200901-WA0008.jpg?fit=960%2C641&ssl=1https://i0.wp.com/inyenyerinews.info/wp-content/uploads/2020/09/IMG-20200901-WA0008.jpg?resize=140%2C140&ssl=1Placide KayitareAFRICAHUMAN RIGHTSLATEST NEWSOPINIONKumugoroba cyo kuri uyu wakabiri 1/09/2020, Inyenyeri News yabashije kubona amakuru yizewe aturuka muri RIB kuri bwana Paul Rusesabagina. N' ubwo uwaduhaye aya makuru atifuza kuvugwa mu izina , yatwemereye gutangaza amakuru yaduhaye: ' Yes, you can quote me Of course ntabwo nshobora kubabwira uko operation...PUBLISHING YOUR NEWS WITH CUTTING EDGE STYLE