Umusore yitabyimana aturikanwe na kanyanga yari atetse
Kuri uyu wa kabiri tariki ya 18 Ugushyingo 2014, umusore w’imyaka 22 y’amavuko witwaga Jean Pierre Kwitonda wari utuye mu mudugudu wa Mubuga, Akagari ka Rwinyana mu murenge wa Bweramana ho mu Karere ka Ruhango intara y’amajyepfo, yitabyimana azize kanyanga yari atetse ikamuturikana.
Urupfu rw’uyu musore ngo rwaba rwatewe na kanyanga yari atetse yuzuye ingunguru yamuturikanye maze ihita imwotsa bikabije ajyana mu bitaro bikuru bya Kaminuza bya Butare CHUB.
Uwamahoro Christine umunyamabanga nshingwabikorwa w’ umurenge wa Bweramana, avuga ko uyu musore yokejwe n’iyo kanyanga kuwa gatandatu tariki ya 15 Ugushyingo 2014, ahita ajyana muri ibi bitaro ndetse akaba ari naho yaguye.
Uyu munyamabanga nshingwabikorwa w’ umurenge akomeza avuga ko uyu musore Kwitonda abaye umuntu wa kabiri uturikanwe n’ikiyobyabwenge cya Kanyanga muri aka kagari mu gihe gito gikurikirana.
Ariko ngo n’ubwo bwose iki kibazo kibaye ubugira kabiri, ngo inzego z’umutekano ndetse n’izindi nzego muri Leta ngo nta munsi n’umwe zitakangurira abaturage kwirinda kwijandika mu ngeso zo gukoresha no gukwirakwiza ibiyobyabwenge.
https://inyenyerinews.info/human-rights/umusore-yitabyimana-aturikanwe-na-kanyanga-yari-atetse/AFRICAHUMAN RIGHTSPOLITICSKuri uyu wa kabiri tariki ya 18 Ugushyingo 2014, umusore w’imyaka 22 y’amavuko witwaga Jean Pierre Kwitonda wari utuye mu mudugudu wa Mubuga, Akagari ka Rwinyana mu murenge wa Bweramana ho mu Karere ka Ruhango intara y’amajyepfo, yitabyimana azize kanyanga yari atetse ikamuturikana. Urupfu rw’uyu musore ngo rwaba rwatewe na...Placide KayitareNoble Mararakayitare@gmail.comAdministratorINYENYERI NEWS