Umusirikare wa Congo wafatiwe mu irimbi mu Rwanda yamburwa intwaro, (Ifoto/Tuyisenge L.)
Igisirikari cy’u Rwanda cyafashe umusirikari wa Repubulika Iharanira demokarasi ya Kongo wafatiwe mu irimbi ryo mu Rwanda mu Karere ka Rubavu.
Umunyamakuru wacu uri mu bashyinguraga, aravuga ko ibyo byabereye mu irimbi rizwi nko ku Karundo riri ku mupaka w’ibihugu byombi, ahagana 14:40 zo kuri iki Cyumweru.
Uwo musirikari wa Kongo ngo yari afite imbunda yo mu bwoko bwa SMG, na magazine ebyiri z’amasasu.
Umunyamakuru wacu avuga ko “dushyingura twari dukikijwe n’abasirikare bacu barinze umupaka. Umunyekongo yaje asanga abashyingura ari hakurya akomeza kubaza ibibazo byinshi abashyingura. Yavugaga Igifaransa ariko wabonaga asa nk’uwasinze, ariko na none ashobora kuba yajijishaga.”
Yakomeje avuga ko uyu musirikare yahise arenga imbibi aho ubona afite umugambi wo kurasa, aho abantu bashyiguraga babaye nk’abahungabanye ariko ingabo z’u Rwanda zari hafi zagiye zimwegera zimugezeho ziramutesha zimwambura imbunda kugira ngo atarasa abantu.
“Bamaze kumufata bamujyanye mu mahema y’ingabo z’u Rwanda maze abasirikare ba Congo batangira gusatira ab’u Rwanda bahagurukana imbunda zabo ariko abacu batuje barabihorera.”
Akomeza agira ati “Twahise turangiza gushyingura vuba vuba turagenda maze tugeze imbere umusirikare wa Congo umwe arasa hejuru abantu bikubita hasi. Twasize abacu bari kugana ku mupaka.”
Uyu abaye umusirikari wa 17 wa Repubulika Iharanira Demukarasi ya Congo utawe muri yombi kuva muri Mata 2014. Abamubanjirije bose basubijwe iwabo.
Ntiturabasha kuvugana n’umuvugizi w’Ingabo z’u Rwanda Brig. Gen. Nzabamwita Joseph.
izubarirashe
Placide KayitareAFRICAHUMAN RIGHTSPOLITICSUmusirikare wa Congo wafatiwe mu irimbi mu Rwanda yamburwa intwaro, (Ifoto/Tuyisenge L.) Igisirikari cy’u Rwanda cyafashe umusirikari wa Repubulika Iharanira demokarasi ya Kongo wafatiwe mu irimbi ryo mu Rwanda mu Karere ka Rubavu. Umunyamakuru wacu uri mu bashyinguraga, aravuga ko ibyo byabereye mu irimbi rizwi nko ku Karundo riri ku mupaka...PUBLISHING YOUR NEWS WITH CUTTING EDGE STYLE