Urukiko Rukuru rwongeye kugira umwere umupolisi mukuru ushinzwe iperereza wakekwagaho kugira uruhare mu bwicanyi.

Supt Vincent Habintwari hamwe n’abandi bantu 4 bari bakurikiranyweho icyaha cyo gukubita no gukomeretsa byaviriyemo urupfu umusore w’imyaka 26 witwa Jean Claude Safari ariko bakaba bari baragizwe abere n’urukiko rwisumbuye rwa Nyarugenge.

Uyu musore yitabiye Imana mu bitaro by’umwami Faisal kuya 9 Mata 2013.

Urukiko rukuru kuri uyu wa 29 Gicurasi 2014, rwemeje ko uko gukubitwa kwa Safari kwabereye mu Kagali ka Nyakabanda, Umurenge wa Nyakabanda, Akarere ka Nyarugenge mu Mujyi wa Kigali mu ijoro ryo kuwa 15 Gashyantare 2013 ariko ko nta bimenyetso ubushinjacyaha bufite bihamya ko yishwe n’izo nkoni.

Urukiko rwasobanuye ko uyu musore yitabye Imana hashize igihe kingana hafi n’amezi 2 akubiswe kandi ko mbere y’urupfu rwe nta kirego cyari cyarigeze gitangwa cy’uko yakomerekejwe.

Umucamanza w’urukiko rukuru ubwo yasomaga umwanzuro w’uru rubanza, yemeje ko ubwo nyakwigendera Safari Jean Claude yafatwaga muri iryo joro yaketsweho kwiba retroviseur y’imodoka byatumye akubitwa n’inkeragutaba zaje kumujyana ku mupolisi witwa HakizamunguEphron, nawe waje kumwohereza kuri Sitasiyo ya Polisi ya Nyamirambo, aho yamaze ibyumweru 2, akahavanwa ajya mu kigo cyo kwa Kabuga i Gikondo bisabwe na nyina kuko yari asanzwe azwiho urugomo no kunywa urumogi.

Urukiko rukuru rukomeza rusobanura ko amaze kwa Kabuga ukwezi n’igice, nyina yaje gusaba ko akurwamo akaza mu birori bya mushiki we, asinyira ko asohotse kandi ari muzima nk’uko n’ubundi yari yabisinyiye ubwo yahazanwaga.

Umucamanza warangije uru rubanza yavuze ko icyemezo cyakozwe n’umuganga witwa Dr Hakizamungu François Xavier gitera urujijo kuko kidahamya ko uwo musore yishwe n’inkoni yakubiswe muri iryo joro ahubwo ko ashobora kuba yarishwe n’impanuka cyangwa gukubitwa kuko yababaraga mu gituza.

Uyu mucamanza rero akaba yafashe icyemezo nk’icyari cyafashwe n’umucamanza w’ukiko rwisumbuye rwa Nyarugenge cyo kugira umwere abo bantu baregwaga nubwo yongeyeho ko yumva akababaro ka nyina w’uwishwe ariko ko atakora ibinyuranye n’amategeko kuko ubushinjacyaha (parike) butatanze ibimenyetso bihagije.

Nyuma y’urukiko, mama wa Jean Claude Safari witwa Epiphanie Mukakimenyi yahise abwira abanyamakuru ko agiye gutegura ubundi bujurire akazabujyana mu rukiko rw’ikirenga kandi agasaba kwiburanira kuko ubushinjacyaha bwanze kugaragaza ibimenyetso byose no kubisonura bwanga gushinja uko bikwiye umupolisi mukuru.

Imyanzuro y’urukiko rwisumbuye rwa Nyarugenge yo kuya 25/10/2013 igaragaza ko Supt. Habintwari yari akurikiranywe n’ubushinjacyaha afatanyije n’undi mupolisi witwa Hakizamungu Ephron washinjwaga kuba icyitso cyo gukubita no gukomeretsa byateye urupfu, ndetse n’inkeragutabara eshatu ari zo Bimenyimana Christophe, Halleluya Emmanuel alias Gasongo na Munyaneza Théogène.

Abapolisi baburanye bari mu kazi kabo nubwo inkeragutabara zo zaburanishijwe n’urukiko rwisumbuye rwa Nyarugenge zifunzwe ariko zikaba zararerukuwe zikimara kugirwa abere.

Muri uru rubanza nta ndishyi zigeze ziregerwa urukiko kandi nyina w’umwana ntiyari yemerewe kuvuga kuko haburanaga parike (ubushinjacyaha).

Nyina wa nyakwigendera, Epiphanie Mukakimenyi avuga ko agiye kujuririra mu rukiko rw’ikirenga (Ifoto/Ububiko)
Placide KayitareAFRICAHUMAN RIGHTSPOLITICSUrukiko Rukuru rwongeye kugira umwere umupolisi mukuru ushinzwe iperereza wakekwagaho kugira uruhare mu bwicanyi. Supt Vincent Habintwari hamwe n’abandi bantu 4 bari bakurikiranyweho icyaha cyo gukubita no gukomeretsa byaviriyemo urupfu umusore w’imyaka 26 witwa Jean Claude Safari ariko bakaba bari baragizwe abere n’urukiko rwisumbuye rwa Nyarugenge. Uyu musore yitabiye Imana mu bitaro by’umwami Faisal kuya 9...PUBLISHING YOUR NEWS WITH CUTTING EDGE STYLE