Umunyamabanga Nshingwabikorwa w’Akarere ka Nyabihu mu maboko ya Police
Ejo kuwa kabiri tariki 04 Werurwe, mu ma saa ya saa sita (12h00), Urwego rw’Umuvunyi rufatanyije na Police y’Igihugu bataye muri yombi Habyarimana Emmanuel, Umunyamabanga Nshingwabikorwa w’Akarere ka Nyabihu, mu Ntara y’Iburengerazuba akekwaho icyaha cyo kwigwizaho umutungo.
Akarere ka Nyabihu kari mu majyaruguru y’Intara y’Iburengerazuba.
Itangazo dukesha Urwego rw’Umuvunyi riravuga ko ubu Habyarimana Emmanuel afungiye kuri sitasiyo ya Police yo ku Kicukiro mu Mujyi wa Kigali.
Hanatawe muri yombi kandi muramu we witwa Nkuriyingoma Jean Bosco ukekwaho kuba icyitso ku cyaha cyo kwigwizaho umutungo Habyarimana akekwaho kuko ngo iperereza ryagaragaje ko hari imitungo yamwanditseho.
Ubu Nkuriyingoma we afungiye kuri sitasiyo ya Police yo mu Karere ka Musanze, mu Ntara y’Amajyaruguru.
Aba bombi dosiye zabo zirimo kunononsorwa kugira ngo zishyikirizwe ubushinjacyaha, bubakurikirane kuri ibi byaha bakekwaho.
UMUSEKE.RW
https://inyenyerinews.info/human-rights/umunyamabanga-nshingwabikorwa-wakarere-ka-nyabihu-mu-maboko-ya-police/https://i0.wp.com/inyenyerinews.info/wp-content/uploads/2014/03/Nyabihu.jpg?fit=470%2C273&ssl=1https://i0.wp.com/inyenyerinews.info/wp-content/uploads/2014/03/Nyabihu.jpg?resize=110%2C110&ssl=1HUMAN RIGHTSEjo kuwa kabiri tariki 04 Werurwe, mu ma saa ya saa sita (12h00), Urwego rw’Umuvunyi rufatanyije na Police y’Igihugu bataye muri yombi Habyarimana Emmanuel, Umunyamabanga Nshingwabikorwa w’Akarere ka Nyabihu, mu Ntara y’Iburengerazuba akekwaho icyaha cyo kwigwizaho umutungo. Akarere ka Nyabihu kari mu majyaruguru y’Intara y’Iburengerazuba. Itangazo dukesha Urwego rw’Umuvunyi riravuga ko ubu...Placide KayitareNoble Mararakayitare@gmail.comAdministratorINYENYERI NEWS
Insina ngufi weee, simbahakaniye ariko niba bafata baheraga hejuru!! Rahira ko mwabitinyuka!! Mukomeze mufunge n’abibye imineke kubera gusonza..??