Umukobwa na nyina batunzwe n’uburaya ndetse bavuga ko badateze kubureka
Mu buraya yanduriyemo Virusi itera SIDA
Avuga ko uburaya yabutewe no kubura umugabo
Avuga ko atazabireka keretse igihe azaba atakibashije gukora imibonano
Avuga ko ubuyobozi nta na gito bumufasha
Kuryamana n’abagabo bakabimwishyurira amafaranga bumvikanye, ni ko kazi gatunze Uzamukunda Clementine, umugore w’imyaka 47, utuye mu Karere ka Bugesera.
Uzamukunda, afite abana batatu barimo umukobwa we w’imfura w’imyaka 20 na we utunzwe n’aka kazi k’uburaya.
Abaturanyi ba Uzamukunda bazi ko atunzwe gusa n’aka kazi k’uburaya kandi akwereka ko ari ibintu yakiriye kuko hose bamuzi.
Uburaya abumazemo imyaka irenga 20, kuko yabitangiye mbere ya Jenoside yakorewe Abatutsi, nk’uko bikubiye mu buhamya yahaye Ikinyamakuru Izuba Rirashe ubwo cyamusuraga iwe mu rugo.
Aho atuye bamwita izina ry’akabyiniriro rya Kibetezi. Kugira ngo yinjire muri aka kazi, Uzamukunda avuga ko yapfushije umugabo we nuko abona nta bundi buryo yabaho atangira kwicuruza.
Kuri we, ni ho hantu honyine avuga ko yashoboraga gukura amafaranga yo kwitunga no gutunga abana yabyaye.
Aho anyuze bose bamukurikiza amaso, bamuryanira inzara bavuga bati “dore wa mukecuru wicuruza”, ariko kuri we avuga ko nta kundi yabigenza yahebeye akaje.
Agira ati “Nyine iyo bambonye bose baravuga ngo uriya mukecuru aricuruza ariko se baba babona nabaho gute? Njye nta kuntu umuntu yanzanira amafaranga naburaye ngo mbure kuyatora, aho kugira ngo nzibe umuntu anzaniye amafaranga nayatora.”
Uzamukunda avuga ko nta sambu afite, kandi ko kera yigeze kujya akora ibiraka ahingira abantu ariko aza gusanga atabishobora.
Iyo ari muri aka kazi ko kwicuruza ntatoranya uwo agomba kuryamana na we, uje wese aramwakira, apfa kuba gusa amuzaniye amafaranga kabone n’ubwo yaba ari umusore uri mu kigero cy’abo abyaye.
Umubajije umubare w’abagabo amaze kuryamana na bo, Uzamukunda avuga ko atabazi umubare, kuko ngo ari benshi cyane.
Agira ati “Ntabwo namenya umubare w’abagabo tumaze kuryamana nabo pe; ni benshi, ni benshi […] ni benshi cyane. (Ase nk’ubatekerezaho ababara) nk’ijana bageramo cyakora da!”
Agace akoreramo uburaya, avuga ko abantu baho bose baziranye. Buri wese kandi bagiye bazi inzu akodeshamo kandi biroroshye kumenya uwayinjiyemo, uwayisohotsemo n’uwayirayemo kuko bahanahana amakuru mu buryo bwihuse.
Nkihagera, ninjiye mu rugo rumwe, rubamo umukuru w’umudugudu nshaka ko amfasha guhura na bamwe mu bakora uyu mwunga nuko nsanga adahari. Ni ko kwegera umugore we mubwira ikigenza nuko ambwira ko yabimfashamo akangeza kuri aba bakobwa.
Uwo mugore yahise ahamagara umwana muto wari uri hafi aho nuko aramubaza ati “Niko sha, Diane ari he?”
Diane, uyu mugore yavugaga, ni umwe mu bakora aka kazi ko kwicuruza yashakaga ko navugana na we.
Umwana yabazaga aho Diane ari yari ari gukina umupira aho mu gasentere hafi y’umuhanda na bagenzi be babiri, bose ubona bari mu kigero cy’imyaka hagati y’itanu n’irindwi.
Mu kumusubiza uyu mwana yagize ati “Diane yinjiye iwe yafunze, ari kumwe n’umugabo”, ashaka gusobanura ko ari gusambana n’umugabo uri bumwishyure.
Byanteye amatsiko cyane nuko negera uyu mwana mubaza neza ibyo avuze, ariko uyu mubyeyi ahita ansobanurira ko n’aba bana baba bazi ko aba bakobwa bicuruza, anyereka ko koko aho kwa Diane hari hakinze, aryamanye n’umugabo bambwira ko yari amaze akanya gato yinjiye abo bana bamureba.
Uzamukunda we bamwita ko ari we ‘ndaya nkuru’ muri aka gace. We avuga ko amaze gusaza, ubu yakira abagabo bari hagati y’umwe na babiri mu cyumweru, ko akiri muto ari bwo ‘yabonaga icyashara cyane’.
Ati “Kera abasore ni bwo nababonaga cyane kuko nari mfite igikundiro, ubu ni uko nta kundi kuntu nabaho urebye ubu ngubu ntabwo nkiyabona neza, hari igihe wenda hashira n’amezi nk’abiri mbonye nka 500 cyangwa 1000 gusa.”
Uzamukunda iyo umubajije niba adateganya kureka aka kazi, agusubiza ko bidashoboka keretse gusa igihe azaba atagishoboye gukora imibonano mpuzabitsina. Akubwira ko abiretse nta kindi yabona yakora.
Ibi yabibwiye Iki Kinyamakuru agira ati “kubireka, urabona kubireka se, nawe ntabwo nakubeshya reba nawe ahantu aba ari ho ugomba gukura icyo kurya, inzu ndakodesha urumva? Ubwo rero nta kuntu nabona ayo mafaranga ngo mvuge ngo nkareke, kereka wenda igihe nzaba narashaje ntabona umuntu umpasa (uwo baryamana akamwishyura), ni uko!”
Imyaka irenga 20 amaze mu buraya, Uzamukunda avuga ko ingorane ikomeye yahuriyemo ari uko yanduriyemo agakoko gatera SIDA.
Avuga ko ubuyobozi bumuzi, ariko ko nta kintu bwamumariye ngo abashe kuva muri aka kazi.
Umukobwa we w’imfura na we avuga ko atunzwe n’aka kazi. Intandaro yo kujya mu kazi ko kwicuruza kuri we, ni uko atize, kandi yakuze abona ari byo bibeshejeho nyina.
Gusa muganira, we agaragaza ipfunwe avuga agaragaza ko nta mubyeyi agira, amagambo adatinya kuvuga n’iyo ari kumwe na nyina, ati “njye nta mama ngira!”
Aho Uzamukunda atuye abana n’abana be bato babiri, ahakodesha amafaranga ibihumbi bitanu (5,000Rwf) ku kwezi.
https://inyenyerinews.info/human-rights/umukobwa-na-nyina-batunzwe-nuburaya-ndetse-bavuga-ko-badateze-kubureka/AFRICAHUMAN RIGHTSPOLITICSWe n’umukobwa we bakorana akazi ko kwigurisha nk’umwuga ubatunze (Ifoto/Irakoze R.) Mu buraya yanduriyemo Virusi itera SIDA Avuga ko uburaya yabutewe no kubura umugabo Avuga ko atazabireka keretse igihe azaba atakibashije gukora imibonano Avuga ko ubuyobozi nta na gito bumufasha Kuryamana n’abagabo bakabimwishyurira amafaranga bumvikanye, ni ko kazi gatunze Uzamukunda Clementine, umugore w’imyaka 47, utuye...Placide KayitareNoble Mararakayitare@gmail.comAdministratorINYENYERI NEWS